Digiqole ad

Muhanga: Umwana w'amezi 7 warozwe yitabye Imana

Ahagana saa moya z’ijoro kuri uyu wa 1 Werurwe nibwo uruhinja rw’amezi arindwi rwari rurwariye mu bitaro bya Kaminuza i Butare rwitabye Imana, ni  nyuma yo kurogwa mu byumweru bibiri bishize ruhawe umuti wa Kioda ngo rupfe. Uru ruhinja rwabyawe n’umwana w’imyaka 15. Abakekwa gukora aya mahano ubu bari mu maboko y’ubutabera.

Uwase Muligande Chris
Uwase Muligande Chris ku mezi 7 yitabye Imana nyuma yo kubabara cyane mu gihe cy’ibyumweru birenga bibiri guhabwa umuti wa Kioda ngo apfe. Aha yari akirembeye mu bitaro bya Kabgayi

Uru ruhinja rwabanje kurwarira mu bitaro bya Kabgayi, hari kuwa 15 Gashyantare ubwo umunyamakuru w’Umuseke yasuraga uru ruhinja mu bitaro rwari rwaraye rugejejwemo, rwari rurembye cyane kubera umuti wa Kioda rwari rwahawe.

Abaganga bakomeje gusanasana, ndetse bamwohereza mu bitaro bya Kaminuza i Butare,  ariko kuri uyu wa mbere, uyu mumalayika yitabye Imana nyuma y’uko bageragezaga kumubaga kuko amara n’izindi nyama zo munda z’uyu mwana zari zarangiritse kubera uwo muti wa Kioda.

Uru ruhinja rurwajwe na nyirakuru mu bitaro bya Kaminuza i Butare, rwabyawe n’umwana w’imyaka 15 (tudatangaje amazina ye kubera ikigero cye) ubana na nyina i Muhanga mu murenge wa Nyarusange akagari ka Rusovu mu mudugudu wa Rwambariro.

Kuki baroze uyu mwana?

Edissa Ibyiyingoma ni nyina w’umwana watewe inda akaba na nyirakuru w’aka kamarayika karozwe. Ubwo yasurwaga kwa muganga yaganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke.

Umwana we ku myaka 14 ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza yatewe inda n’uwitwa Patrick Muligande wakoreraga i Nyarusange.

Umwana we yaje kumubwira uwamuteye inda nyuma cyane y’uko abyaye.

Patrick Muligande yateye uyu mwana inda  nyuma y’uko ngo uko uyu mwana yavaga ku ishuri (mu ishuri ribanza i Nyarusange) yamunyuzaga aho acumbitse i Nyarusange akamusambanya kugeza amuteye inda.

Uyu mwana yabanye n’inda kuko Patrick yemeye ko azajya amufasha ndetse ko azanamufasha kurera umwana ariko asaba umwana kugira ibanga rikomeye ntazavuge uwamuteye inda.

Murigande amaze gukora aya mabi yasabye akazi ke kumwimura (mutation) i Nyarusange, maze arabyemererwa ajyanwa i Muhanga, nubwo abakoresha be batari bazi icyo ahunga i Nyarusange.

Mu mwaka ushize mu gihe umwana yari atwite, Patrick asigaye akorera i Muhanga mu mujyi, yoherezaga amafaranga yo gufasha umwana yateye inda, akayanyuza ku mudamu witwa Annonciata uturanye na Ibyiyingoma Edissa akoresheje Tigo Cash akayageza kwa Edissa.

Uyu mukobwa muto cyane watewe inda, imaze kuba nkuru yaretse ishuri, ndetse imumerera nabi ajyanwa kwa muganga i Kabgayi.

I Kabgayi yashyizwe mu bitaro ngo akurikiranwe n’abaganga, ndetse ngo Patrick yazaga kumusura ariko ntiyinjire agaha udufaranga uyu mwana amuhamagaye ngo bahurire ku muryango w’ibitaro nk’uko ndetse n’uyu mwana yabitangarije Umuseke.

Umwana yakurikiranywe neza arabyara hari mu kwezi kwa karindwi 2013, arataha.

Ageze mu rugo kubera ikigero cye ntabwo yari ashoboye kurera uruhinja ahubwo umunsi ku munsi rwitabwagaho na nyirakuru Edissa.

Muligande Patrick yakomeje kohereza udufaranga two kurera uyu mwana acishije ku muturanyi wabo Annonciata nk’uko Edissa nyirakuru w’umwana akomeza abisobanura.

Ati “Byagezeho ndarambirwa umwana ndamukarira ngo ambwire se w’umwana kuko kugeza iki gihe cyose yari ataramumbwira ngo amunyereke.

Naje no kwirukana umwana aragenda ariko aza kugaruka nyuma y’amezi abiri ngo kuko umugabo we yari yananiwe kwishyura inzu yamucumbikiyemo.”

Umwana wabyaye agarutse mu rugo nyina yamumereye nabi, maze umwana amujyana i Muhanga amwereka Patrick Murigande ko ariwe se w’umwana.

Muligande ngo ntabwo yahakanye umwana, ahubwo yasabye na nyirakuru kubigira ibanga kandi amwemerera ko azakomeza kubafasha kurera umwana we mu ibanga.

Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka ngo batangiye kubura indezo yaturukaga kwa Annonciata yoherejwe na Muligande, bigera aho bamwihamagarira ariko ngo ntabitabe nk’uko nyirakuru w’umwana abivuga.

Kuwa 14 Gashyantare ubwo  nyirakuru w’uruhinja yari agiye gutera intabire, yabwiye Umuseke ko yasize uruhinja kuri wa muturanyi Annonciata hashize umwanya ngo uyu muturanyi aza kubwira nyirakuru w’umwana ko yaza akamureba kuko amerewe nabi.

Edissa yasanze umwana arembye, amujyana ku kigo nderabuzima cya Nyarusange basanga umwana w’uruhinja yanyoye umuti wa kioda, maze bahita bamujyana ku bitaro bya Kabgayi muri ambulance.

Umuganga wakurikirana uyu mwana icyo gihe yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko bakomeje gukoresha uburyo bushoboka mu gukura uyu muti munda y’umwana ko hari amahirwe macye y’uko umwana yakira kuko yari arembye cyane.

Police icyo gihe yahise itangira iperereza ku kurogwa kw’uyu mwana.

Nyuma yo kuremba cyane, uyu mwana yoherejwe mu bitaro bya Kaminuza i Butare byisumbuye kuri ibi, aho yakurikiranwaga n’abaganga.

Kuva icyo gihe, ikibazo cy’uyu muryango Akarere ka Muhanga kakitayeho ndetse umuryango w’uyu mwana witabwagaho n’Akarere mu bitaro mu karere ka Huye. Inzego zitandukanye zari zarahagurukiye iki kibazo mu minsi ishize ubwo uyu mwana yari mu bitaro.

Umwana wamubyaye w’imyaka 15 yari kumwe na nyirakuru barwaje uruhinja rwabo.

Edissa n’umukobwa we bakeka ko uwabarogeye umwana ari Annonciata waba yari yabipanze na Miligande ngo uyu mwana ave ku isi maze ikibazo cyo kumurera kirangire.

Edissa nyirakuru w’umwana mu gahinda kenshi ati “ Ni ubugome bukabije kuroga uruhinja koko? Ukaruha umuti w’inka ngo ruveho?”

Umwana w’uruhinja warozwe ni umwana w’umuhungu witwa Uwase Muligande Chris nk’uko bigaragara ku ifishi ye yo kwa muganga.

Muligande Patrick na Annonciata ubu batawe muri yombi kubera gukekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu mwana, ndetse no gutera inda umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Ubu bafungiye muri gereza ya Muhanga.

Ibyiyingoma Edisa-nyirakuru wa nyakwigendera ubwo bari barwariye i Kabgayi.
Ibyiyingoma Edisa-nyirakuru wa nyakwigendera ubwo umwana yari arwariye i Kabgayi.
Nyina w'umwana afite imyaka ubu 15, yatewe inda ku myaka 14, acikiriza ishuri
Nyina w’umwana afite imyaka ubu 15, yatewe inda ku myaka 14, acikiriza ishuri

Muhizi Elise
ububiko.umusekehost.com/Muhanga

0 Comment

  • Narinzi ko Patrick ari umugome mukazi kumbe ni umwicanyi? Akwiye guhanwa bihanukiriye, umuntu ushinzwe kurinda amategeko niwe uyica? Icyaha cyo gusambanya umwana wa15 ans, akongeraho n’ubwicanyi. We na Annonciata babakanire urubakwiye.

    • Ko ukoze akazi k’abacamanza se bo bazakora iki?Umuciriye urubanza ataranagera mu rukiko?

  • Rwose namwe ngo Ireme ry’uburezi!!Bamwe mu banyonzi,Abacuruzi,Abashoferi,Abamotari na Bimwe mu bigabo bitiyubaha nibyo bitwicira abana b’abakobwa!!Umuti mbona reka hahoreho ubukangurambaga mu mashuri naho ubundi gera muri 9 and 12YBE wirebere!!It’s a vr deep debate numva abashinzwe uburezi by’umwihariko MINEDUC yaduhuza tukabihanaho ibitekerezo uburyo twahangana n’ibi byaruzi cg sakabaka!!!

  • mana yanjye ko ubu ni ubugome bukoye…uwo umugabo azahamwe bibere n’rugero abandi

  • Eh eh eh, uyu Patrick babanze bamuhane bamwumvishe. Ni gute uryamana n umwana w imyaka 14? Nizeye ko iperereza rizagaragaza uwaroze uru ruhinja. Imana irufashe cyane

  • Mbega akaga!!hano iburayi iyo umukobwa akwishinjijeho ukabona numwana uhita umubaza irangamuntu yayibura ukareba ikarita yishuri.IYO usanze ari umwana cg nta bya ngobwa usubiza inshyimbo mu rwubati ugataha,aho kurara mabuso warara wigarugura ku buriri cg ugaheba ukajya kugura indaya.
    Erega abasore dukwiye kwiyegurira yesu akaturinda kugeza dushinze izacu naho ubundi ibishuko ni byinshi

  • ibi biba biteye agahinda , nizereko nyiri ugutera inda uyu mwana ari buhanmwe by’umwihariko byintangarugero, kuko gukura umwana w’imyaka 14 warangiza ukamutera inda simpamyako hari ubumuntu buba burimo kuko ntuba wishyize mumwanya we cg mwanya aramutse ari umwana wawe cg mushiki wawe. wamera ute? ahanwe ahanwe ahanwe byumwihariko kuburyo biba isomo ryiza kabisa kubandi. gusa ibintu nkibi biba biteye agahinda kandi nibyo kurwanya twivuye inyuma

  • aliko ntimuramenya uwaroze umwana mwimucira urubanza kandi yaramufashije gusa nuko yamubujije ishuli kandi gufunga siyo solution namuha umwana we akarihira n’uriya mwana akamusubiza mwishuri cyangwa akajya aha indezo nyirakuru w’umwana akamurera agakura akariha nishuri ryuriya mwana kuko ntiyamufashe kungufu kandi mugihe atamureze ntitwivange n’ugukemura ikibazo ntawe tubangamiye yego yari muto aliko nawe yakoze amakosa yishyira umugabo, se kuki imbwa wayiha inyama ntizirye tujye tureba impande zose kuki atabivuze babiziranyeho.uriya bamusigiye niwe mubi ahubwo murebe neza sinumva ukuntu partick yakwihekura.

    • Ushobora kuba ufite ubukererwe mu mitekerereze, cg ufite amakuru make niba Atari ubwenge buke! Udasomye/utazi amategeko ntiwanashyira mu gaciro?

    • Tegera ushobora kuba uri umushinyaguzi cyangwa ibyo usomye utabyumva. baravuga ko umwana yapfuye nawe ngo azamuhe umwana we? kandi amategeko y’u Rwanda avuga ko nta bwumvikne buba hagati y’umuntu n’undi utarageza 18 ans.

  • hakwiye gufatwa ingamba nahandi mubigo byamashuli abana babakobwa bakigishwa ibigendanye nimiterere yumubiri wabo ndetse numuco ariko hakurikiranwe uwakoze ayo marorerwa ahanywe bibere nabandi urugero.

  • Ibyo ubivanye he ko ari we washatse kumwica?Reka gukora akazi k’abacamanza

    • Abantu bo kuri iyi si!!!!!!!!!!!!!!!!!!wasanga banamubeshyera!just our country is under developped!nuwo mwana ushobora gusanga atari uwe!ubundi ubu bukobwa bwamenye agaciro kabwo aho kwirirwa buteza induru!asyiiiiiiiiii

  • Umuntu uri munsi y’imyaka 18 yitwa umwana yaba umuhungu/umukobwa kumusambanya ni icyaha gihanwa n’amategeko kuvuga ngo twarumvikanye oya amategeko ntiyemera kumvikana n’umwana.Ubwicanyi bwo sinabumwemeza kuko nta kimenyetso ikiriho nuko adahakana ko umwana ari uwe.

  • Ego Mana ishobora byose weeee! Umwan imyaka 14!! Hanyuma aterwa inda …ISI YARARANGIYE..Kandi n’ akataraza kari mu nzira!!

  • uyu mwana w umuziranenge Imana imukize

  • Ibyo uvuze birashobokako ari ukuri rwose,umupolisi yashatse kwihekura byo.

    • Ndongeye ndagarutse gutanga igitekerezo cyanjye kuko iyi nkuru yambabaje. Patrick uwo aziko akemuye ikibazo kandi ahubwo yiteye ibibazo byinshi kandi bikomeye cyane. Reba agiye gufungwa ndetse burundu kandi ahore afite umutwaro munini n’ikimwaro imbere y’Imana.

      • None ikikubwira ko yagize uruhare muguha umwana kioda ni iki? Ikigaragara nuko atari yarigeze yihakana umwana. Ikosa mubonaho ni iryo gutera inda ariko kwica nta wamenya

  • Mudufashe mudukurikiranire iby’iyi nkuru Chougadady nawe bamukanire urumukwiye,Anonciata nawe agomba gukurikiranwa akavuga iby’iriya mipangu ye na Patric,kuko agomba gusobanura uburyo umwana yanyoye kioda kuko ntazi kugenda no kwigaburira

  • Ahubwo mushakire kuli Annonciata ashobora kuba yikundira Patrick akaba yarashakaga ko bibanira agatangira kujya yimana indendezo yahawe na Patrick uko yari asanzwe abigenza agashaka no guhitana ruriya ruhinja ngo rwoye kumutambamira mu mibanire ye na Patrick. Ibi ni ugukeka kuko sinzi niba Annonciata afite urugo cyangwa niba Patrick yubatse, byose tuzabibwirwa n’anketi izakorwa.

  • abantu bararengana uwo mwana koko ubwo uwashakaga kumwicca arumva atari kubara nabi?

  • Yo ukuntu uyu mwana yari mwiza pe ! reba ikaganza ke uko kingana ? yarikuzavamo umugabo mwiza pe bahemutse . Imana imwakire mubandi bana .

  • Ubu ni ubugome bw’indengakamere rwose.Ubu se uyu muziranenge bamuhoye iki koko?Imana imwakire mu bayo kandi agiye akiri umumarayika

  • yoooo! imana imuhe iruhuko ridashira

  • Mana we! Nsoma iyi nkuru, amarira yazengaga mu maso! Uwakoze ibi wese, amaraso y’uyu muziranenge azamuhame! Mbega amahano!

  • ese ko munkuru ibanza mwari mwavuze ko patrick ari umupolisi ubu mwabihishiyiki? mwari mwibeshye cyangwa ntakiri umupoli?

    • Annonciata n’uwo Patrick bazabazwe uyu mwana kuko n’ibintu byumvikana ko aribo bamuhitanye. Patrick we ubwo ahamwe n’ibyaha bibiri icya mbere ni viol yakoreye umwana w’imyaka 14, icya kabiri ni ukwica uwo muziranenge.

  • ubucamanza buzashishoze kuko birashoboka ko na nyirakuru yabikora cyane ko aho amafaranga yanyuzwaga yari atakiboneka kandi ubwo bahise bagirana ikibazo . ikindi kigaragaza ko nawe yaba yabikora ni uko yari yaramwirukanye,mu rugo ngo ntamubwiye uwamuteye inda ngaho namwe mwibaze kwirukana uyu mwana akimara kubyara kandi akiva no mubitaro bigaragare ko yaramaze kurambirwa uyu mwana n’umwuzukuruwe.naho icyaha cyo gutera inda umwana agomba kubikurikiranwyaho n’amategeko.

  • yoooh iyo bakunyihera se nkakurera.

  • Eh ,sha biratangaje ubuse navugako ari satani yamuteye ? patric ko twabanye muhanga ari umugabo wiyubaha akora nakazi gashinzwe gukumira ibyo none niwe ubikoze arko make sure kuko abantu ba post nyarusange banamuhimbira kuko baramwangana cyane ndabizi twakoranyeyo ari in charge post officer .

    • Uravuze ngo baramuhimbira ,ahubwo nawe bagufate kuko uri umufatanya cyaha .kandi amaraso yinzirakarengane azabahama.ni mwene wanyu ariko ibyanyu tuzabikurikirana mpaka.Cyane ko hari nindi mpamvu mwabikoze kandi izwi.

  • Ariko buriya uwakoze biriya yazifuza undi mwana imana ibikoze uko mbitekereza?

  • Bantu bimana icyaha nikibi koko!umuntu wese ugiye gukora icyaha abona ntakibazo ndetse akiyumvisha ko kizamuryohera ariko iyo arangije gukora icyaha gihita kibyara ibindi byinshi bikamuviramo ingaruka mbi nyinshi birababaje.niyo mpamvu dukwiriye gutinya icyaha urunuka.

  • Ariko sha muri abagome muri abagome nongere mbisubiremo muri abagome mwa nterahamwe mwe kwica ruriya ruhinja iyo murunyihera mwo gatsindwa mwe umwana ungana kuriya aba akiruhije koko? Patrick uwo na annonciata nubwo ntabazi Imana izabiture ibihwanye nagahinda muteye uyu mwana mugire kumuhohotera niyihangana ngo yirerere imfura ye muyihitane mbega abarozii yo mukomere ababuze umu bebe Imana izabahorera

  • imana imwakire mu bayo.

  • Ntagitangaje kuba uwo mwana wigaga mu ishuri ribanza rya Nyarusange atwaye inda kuko n’umuyobozi w’icyo kigo witwa jean pierre yateye inda comptable we witwa fabiola, urwo ni urugero rubi bahaye abo barera, kandi icyo kigo ni kibazo gikabije cy’abanyeshuli batwara inda z’indaro.

Comments are closed.

en_USEnglish