Muhanga: Umuryango w’abantu 13 wabaga mu nzu y’icyumba kimwe wubakiwe
Mu kwezi kwa karindwi 2014 Umuseke watangaje inkuru y’umuryango utishoboye w’umugabo Athanase Bagirubwira, umugore we Donatilla Muhimpundu, abana 10 babyaranye ndetse n’umwuzukuru umwe babaga mu nzu mbi cyane y’icyumba kimwe. Ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge bahise bahagurukira gufasha uyu muryango, ubu wujurijwe inzu mu murenge wa Shyogwe, baratuye ndetse bavuga ko bishimye cyane.
Bagirubwira kenshi yararaga ku muryango haze y’inzu agaharira abana na nyina ngo babone uburyamo. Icyo gihe babwiye Umuseke ko bari bafite amafaranga 150 000Frw yo kubaka ikibanza baguze ariko bikabananira kuko umwana wabo mukuru yari agiye mu mashuri makuru.
Uyu muryango utuye mu nkengero z’umujyi wa Muhanga mu mudugudu wa Musezero, akagari ka Kinini mu murenge wa Shyogwe wari mu nzu isakaje amabati abiri, hari impungenge nyinshi ko imvura izagwa inzu ikabagwira ariko ubu bari mu nzu ngari, kuri bo, kandi ngo baziyuzuriza neza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2015 umunyamakuru w’Umuseke yasubiyeyo kureba uko bigashe nyuma yo kumenya ko hari icyakozwe.
Bagirubwira ati “Ubushize mwaje kudusura musanga ntahari, ariko ndagirango mbabwire ko ibyishimo mfite ntabasha kubisobanura kuko imvura n’umuyaga bya nijoro numvaga bishobora kuntera indwara ubu ikibazo cyakemutse urabona ko dutuye neza, turishimye.”
Umugore we Donatille Muhimpundu ashimira ubuyobozi bwitaye ku ntege nke zabo bukabubakira. Ashimira kandi ikinyamakuru Umuseke cyatumye ikibazo cyabo kigera aho bo batari kwigerera.
Muhimpundu ati “Ubu inzu iruzuye hasigaye igikoni, douche na toilet, ikibazo gito cyane kuri twe ugereranyije n’aho turi ubu. Ejo nabyo turaba tubyiyubakiye nta yindi nkunga dutegereje.”
Fortunée Mukagatana umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga avuga ko uyu muryango wari usanzwe mu cyiciro cya mbere cy’abaturage batishoboye bishyurirwa na Leta ubwisungane mu kwivuza.
Mukagatana avuga ko aba bubakiwe inzu nabo bazashyiraho akabo bakiyubakira igikoni n’ubwogero n’ubwiherero.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
5 Comments
iki gikorwa ni cyiza peeeeeeeeeee,ariko abana icumi ni benshi,mubasabe kurekeraho ,ntabwo wabaho neza ufite abana icumi wapi,niyongera kubyara muzayimwambure
Mbere hose bari bategereje iki uyu muryango ntiwari uzwi se?
Nibyiza cyane ubwo babonye aho kuba IMANA Ishimwe.
Abanyarwanda bakwiye gukomeza umuco mwiza wo gufashanya. Kandi ubuyobozi nabwo bugomba gukomeza kurebera hafi imibereho y’abaturage buyoboye, abadafite kivurira bukabafasha.
Turizera ko n’abandi baturage batagira aho bikinga umusaya mu midudgudu batuyemo, ubuyobozi bw’aho buzajya bufata iya mbere mu gukemura ikibazo cyabo butabanje gutegereza ko inkuru isohoka mu binyamakuru.
Mbere na mbere turashimira “umuseke.com” kuba ariwo wa mbere washyize ku karubanda inkuru y’uyu muryango wari ubayeho nabi, bikaba ari byo byatumye ubuyobozi bw’aho atuye buhaguruka bugashaka igisubizo. Iyo iyo nkuru idasohoka ku mugaragaro kugeza ubu ntakiba cyari cyakorerwa uriya muryango.
Abayobozi rero mu nzego zinyuranye bakwiye kwikubita agashyi, bakajya baba “pro active” ntibajye bategereza gusa ko ikibazo kijya ku karubanda ngo babe aribwo batangira gushaka umuti.
reka dushimire ubu bufasha bwatanzwe ariko kandi tunagaye uku kubyara cyane, muri iki gihe tugezemo koko abana icumi kandi utanishoboye? oya, kubyara cyane birakenesha bityo twagakwiye kubyara abatazatugora, ibi bibere isomo abandi, kubyara si igikorwa igikorwa ni ukubarera
Comments are closed.