Digiqole ad

Muhanga: Umugabo arashinja umugore we kumufata ku ngufu

Umugabo wo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Kabacuzi, aravuga ko yagize ikibazo cyo gufatwa ku ngufu n’umugore bashakanye amushinja kuba ntacyo amumarira mu buriri.

Uyu mugabo agira ati “Mu gihe cyo gutera akabariro nk’abashakanye yarantotezaga ngo mfite agatsina gato katagira icyo kamumarira…nibwo yashatse kujya abikora ku ngufu agera aho abona guhora abinkoresha ku ngufu ntazabivamo.”

Uyu mugore ngo abonye ikibazo kitazakemurwa n’ingufu ngo yagejeje ikibazo cye kuri Polisi ayibwira ko umugabo we ntacyo amumarira mu mibonano mpuzabitsina, ibi ageretseho n’ibindi birego ngo byatumye uyu mugabo yisanga muri gereza kenshi.

Nyuma batangiye kujya bageza ikibazo cyabo mu miryango yabo, waba uw’umugore kimwe n’uwe bwite.

Ikibazo cyakomeje gukomera kuko uku kungwa n’imiryango yabo ntacyo byigeze bitanga na kimwe.

Uyu mugabo avuga ko iwabo w’umugore bashatse kumuzanaho igitugu ngo bituma nawe afata ibindi byemezo binyuranye n’ibyo bo bifuzaga.

Akomeza avuga ko umugore we yari amaze kumunanira ku buryo bukabije, ati “Yari amaze kwigira ikirara yangara ku misozi, agashaka abandi bagabo, ubwo jye nkumva sinabishobora.”

Abaturanyi b’uyu mugabo nabo bemeza ko umugore we mbere akimuzana babonaga yitonda ariko ngo baje gusanga nta bwitonzi afite kuko ngo byagaragariraga buri wese ko ahohotera umugabo we.

Uyu mugabo avuga ko umugore atigeraga ashaka ko baganira nk’abashakanye ngo barebe uko bagera ku ngingo nyamara ngo umugore we yumvaga yakorerwa ibyo ashaka gusa.

Umugabo ati “Icyo yashyiraga imbere ni ukumva ko jye ngomba kuba igikoresho cye, nanjye rero nk’ukugabo wubatse uzi icyo nshaka ngasanga bitashoboka nkamwihorera.”

Aba bashakanye mu mwaka wa 2002 bamaze kugirana abana batatu.

Kuba mu gutera akabariro n’umugore we bitagenda neza, uyu mugabo ngo yumva muri we nta kibazo cy’uburwayi afite ahubwo ngo asanga umugore we ashaka kuyikora ku rwego rumurenze cyane ko yahoraga amubwira ngo arasha kujya ashaka abandi bagabo bafite ibitsina byamuhaza.

Iki kibazo cyanageze mu nkiko, aho uyu mwaka urubanza rwarangijwe bategeka ko inzu, n’igice cy’isambu biba iby’umugore kuko ariwe urera abana naho umugabo agasigarana ikindi gice cy’isambu.

Uyu mugabo akaba asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ko bwamufasha nk’umwe mu bantu batishoboye kuko iri hohoterwa ngo ryamusigiye ubumuga atagaragaje ubwo aribwo.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere batangaza ko uyu mugore ashobora kuba afite ikibazo cyo kuba atarashakana n’uyu mugabo yaba yararyamanye n’abagabo benshi ku buryo bishobora kuba byaramurenze bigatuma ashaka guhora akorerwa imibonano mpuzabitsina ku buryo bw’indengakamere, umugabo by’umwihariko utaramenyereye imibonano we atakwihanganira igihe kirekire.

Uyu mugabo yagannye ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira amakimbirane yo mu ngo kitwa Mpore Mutima w’urugo cya Mukasekuru Donatille.

Mukasekuru avuga ko basabye inzego z’ibanze kuba bakurikirana iki kibazo ku buryo bw’umwihariko kuko ngo atari ikibazo cy’amategeko.

Akomeza avuga ko bishoboka ko iki kibazo cyakemuka mu gihe bazaba baganiriye n’impande zombi kuko urugo ngo rutubakwa n’umuntu umwe.

Aha akaba avuga ko bashaka kubonana n’umugore bakaganira kugira ngo bumve nawe ikibazo afite bagishakire umuti.

Source: Kigalitoday
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • umuphubuzi ntaboneka ahongaho se?ubwose umugabo ararega ibiki ko ari feck apfubya umugore we koko?arihagararaho reka abakozi bamukore da

  • ndumiwe koko!!!abagore zavuyeho koko ngo ngwiki niko sinarinzi ko abagore bakunda imibonano gucya!!!yee kugeza aho wanga umugabo wawe icyo kugore giteye isesemi puuu uwo namuta!!

  • hahahahahahha umutaye umupfubuzi yamwitorera ndumiwe ibyo uvuga nuko utazi uburyane bwacyo nturapfubaho sha kuki se yakimurisha?hari abagabo baziko akamaro kimibonano ari ukurangiza gusa nkaho umugore ari imashini ye gusa

    • wowe ujya urangiza?

Comments are closed.

en_USEnglish