Digiqole ad

Muhanga: Udushya twaranze amatora y’inzego z’ibanze arangiye

 Muhanga: Udushya twaranze amatora y’inzego z’ibanze arangiye

MUHANGA: Innocent Kayiranga V/M ushinzwe ubukungu, Mayor Uwamariya na V/M ushinzwe imibereho myiza Mukagatana Fortunee

Bimwe mu byo Umuseke washoboye kwegeranya byagiye bivugwa n’abakandida ubwo biyamamazaga imbere y’abaturage, harimo kubizeza imishinga iremereye abaturage bavugaga ko ari nk’uburyo bwo kubahuma amaso ngo babahundagazeho amajwi.

MUHANGA: Innocent Kayiranga V/M ushinzwe ubukungu, Mayor Uwamariya na V/M ushinzwe imibereho myiza Mukagatana Fortunee
MUHANGA: Innocent Kayiranga V/M ushinzwe ubukungu, Mayor Uwamariya na V/M ushinzwe imibereho myiza Mukagatana Fortunee

Nyuma y’iminsi mike hasojwe igikorwa nyirizina cy’amatira y’inzego z’ibanze, Umuseke wakusanyije bimwe mu byo abakandida bagiye bavuga mu karere ka Muhanga ubwo biyamamazaga imbere y’abaturage babizeza ibitangaza.

Muri site yo mu kagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye ari naho Umuseke wakurikiranye igikorwa cyo kwiyamamaza, NDAGIJIMANA Paul ari mu bakandida bamenyekanye cyane kubera gahunda ze zari zidasanzwe aho yavugaga ko aramutse atowe yazana pariki y’igihugu ku misozi ya Kanyarira na Kizabonwa aho bamwe mu Bakristo bakunze gusengera.

Cyakora ubwo yiyamamazaga mu kagari ka Gitarama, abaturage bamubajije niba ibyo yavuze mu itangazamakuru ko azashyira Pariki y’igihugu kuri iriya misozi ari ukuri, we yasubije ko nta mwanya uhagije yahawe wo kubisobanura neza ko icyo yashakaga kuvuga ari ugushyiraho Pariki mpangano bita Zoo mu ndimi z’amahanga aho bororera inyamaswa.

HABYARIMANA Alfred Umukandida wa kabiri mu bajyanama rusange bakomoka mu murenge wa Mushishiro, wavuze ko natorwa azashyiraho ibibuga by’indege za kajugujugu mu mirenge ya Mushishiro, Kabacuzi, na Rongi kugira ngo nihaba ikibazo cy’impanuka y’inkongi y’umuriro, cyangwa se habaye impanuka y’imodoka ubutabazi bwihute hakoreshejwe indege.

Ibi na byo abaturage bakaba baribazaga cyane uburyo iki gitekerezo gishobora gushyirwa mu bikorwa mu gace k’imisozi miremire n’icyaro yabiteganyagamo, hakaba hasigaye gusa kureba uburyo azabishyira mu bikorwa dore ko we ubu ageze muri njyanama y’akarere.

DUFATANYE Evalde, na we watorewe kuba muri njyanama y’akarere, ariko akaba yarifuzaga ko yatorerwa kuba muri komite nyobozi, mu kwiyamamaza yatangaje umwirondoro we imbere y’imbaga y’abantu bari bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza ko akomoka mu karere ka Rugendabari katabaho mu Rwanda.

Mu muhango wo kurahiza komite nyobozi y’akarere n’abajyanama b’akarere, MUTAKWASUKU Yvonne yiyamye n’uburakari bwinshi itangazamakuru, ko atifuza ko hari uwamufotora kuko ngo hashize igihe rimumereye nabi.

Yongeyeho ko bamuteguza agafotorwa yambaye neza. Cyakora yirinze gusobanura niba hari ibyo itangazamakuru ryaba ryaramwanditseho bitari ukuri.

RUGAMBA Minyati Jacob, yiyamamarizaga muri Stade ya Muhanga, yavuze ko bibabaje kuba abanyeshuri badahabwa abakozi bo kubakorera isuku mu bigo cyane cyane mu bwiherero, akavuga ko nibamutoira azabasubiza uburenganzira bavutswa bagahabwa abakozi bashinzwe isuku nk’uko ngo muri za Minisiteri n’ibindi bigo bya Leta bigenda.

Umwe muri aba bakandida na none yatunguwe no kutisanga ku rutonde bw’abagomba gutorwa bityo aba abuze amahirwe yo kwiha ijwi nubwo atahiriwe n’urugendo.

Muri iki gikorwa kandi hari bamwe mu bakandida bagiye batunga agatoki bamwe mu bayobozi bakuru b’akarere ka Muhanga, barimo abacyuye igihe ko baba baratangaga amabwiriza yo kutabatora kuko ngo batabashakaga nyamara abaturage bari babakeneye.

Uhereye iburyo Komite nyobozi y'akarere ka Muhanga, n'abagize  biro ya Njyanama.
Uhereye iburyo Komite nyobozi y’akarere ka Muhanga, n’abagize biro ya Njyanama.
Bamwe mu bagore  bahataniraga  kujya  muri njyanama y'akarere.
Bamwe mu bagore bahataniraga kujya muri njyanama y’akarere.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

13 Comments

  • Ahubwo uwa rugendabari ndamwemera? Niwe wenyine werekanye ko umurengewe ahagarariye ntahandi uba mugihugu.
    Dore intore rero y’indashyikirwa

  • Uwatanze ibibuga by’indege abona bizashoboka ra

  • MUHANGA ABATOREWE KUJYA MURI NJYANAMA KO HAFI YA BOSE ARI ABKOZI B’AKARERE MU BIGO NDERABAUZIMA, N’IBIGO BY’AMASHURI MUBONA KWELI BAKORA IKI KO BABA BATINYA UBUYOBOZI BW’AKARERE BAZAKORA UBUVUGIZI MURABYIZEYE KERETSE KU BIBAZO BYOROSHYE GUSA.

    • Bavandimwe basomyi b’Ikinyamakuru Umuseke, nifuje kwandika ngirango ntange ishusho nyayo y’inkuru yanditswe k’Umuseke igihe njye n’abagenzi banjye twiyamamarizaga mu Akagari ka Gifumba cyane kubyavuzwe ko natanze “Pariki” y’Igihugu. Dore ubusobanuro nyabwo kandi ari nabyo navuze. icyambere n’uko umuntu wiyamamaje ku mwanya w’ubujyanama nibwira ko yagombaga azi neza icyo umujyanama aricyo n’inshingono zari zimutegereje igihe yaba atowe. Inshingano z’umujyanama mu nama njyanama y’Akarere n’izi zikurikira:
      a. Gukora ubuvugizi
      b. Ubujyanama – Kujyinama
      c. Gushishikariza abaturarwanda gushyira mu bikorwa Gahunda za Guverinoma.

      Navuze ko nzakora ubuvugizi bukurikira:

      Gukora ubuvugizi bwo Gushakira hamwe n’Abanyamuhanga Ahantu NDANGABURANGA (ZOO: Jardin Zoologique = « Agapariki gato ») : Ahantu NDANGABURANGA hakurura Abanyamahanga bikatwinjiriza Amafaranga kandi bigatanga akazi, Abanyamuhanga bakabona aho basohokera hasobanutse.Bityo uwavuze ko natanze Pariki y’i Gihugu sinzi aho yakuye ayo makuru cyane nari nsobanukiwe neza n’Akarere niyamamarizagamo. None se ni gute navanga imisozi ya Kanyarira yo mu Ruhango na Kizabonywa yo muri Muhanga. Murakoze kunyumva neza.

  • IMIGABO N’IMIGAMBI:

    A. IMIGABO N’IMIGAMBI
    Nimungirira icyizere mu kantora nzihutira gukora ubuvugizi, gutanga inama no gukangurira cg gushishikariza Abaturage ba Nyamabuye by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange gushyira mu bikorwa gahunda zikurikira:
    A. IMIYOBORERE MYIZA

    1. Kubera abaturage umujyanama n’umuvugizi ku bibazo bafite mu nama y’Akarere: Tuzakurikirana kureba ko ibibazo by’Abaturage bikemuka vuba kandi neza.
    2. Guharanira gukorera mu mucyo no mu bwisanzure: Serivisi nziza mu nzego z’Abikorera na Leta bizacika burundu, ijwi ry’umuturage rizahabwa umwanya.
    3. Nzaharanira iterambere ry’Urubyiruko: Imirimo mishya izahangwa m’urubyiruko hagamijwe guca ubushomere bu bibasiye.
    4. Guharanira iterambere rirambye abaturage bagizemo uruhare/ijambo: Tuzaharanira ko ibibazo byose by’Amajyambere bigerwaho abaturage babigizemo uruhare rugaragara (Citizen’s Participation).
    5. Guharanira iterambere ry’Uburinganire: Abagore bazi gusoma no kwandika no kubara, guhabwa inguzanyo (bisunze ibigo byabagenewe n’bishinzwe gutanga inguzanyo).
    6. Guharanira iterambere ry’imiryango itari iya Leta : Kwita kumikorere igamije inyungu rusange, gukorea ibikorwa bibyara inyungu, Amasezerano y’ubufatanye na Akarere cg Leta.
    7. Ubukangurambaga: Abaturajye twese tuzakangurirwa inshingano zitureba nk’abaturagihugu zigamije iterambere ryacu n’umutekano w’igihugu.
    8. Guharanira ko Akarere ka Muhanga kagira Ububanyi n’imikoranire myiza n’utundi turere iteye imbere (imbere mu gihugu no hanze yacyo): Akarere ka Muhanga kazagura ububanyi n’utundi turere tugize izindi Ntara 4 z’igihugu, hagamijwe kureba no kunguka imikorere myiza inoze y’iterambere. Ububanyi n’utundi turere ntizagarukira imbere mu gihugu ahubwo tuzambuka n’imbibi z’igihugu ngo harembwe icyateza imbere urubyiruko n’abanyamuhanga muri rusange.
    9. Gushyiraho amabwiriza atabangamiye Amategeko agamije iterambere abereye Abanyamuhanga: Dufatanije n’abaturage ba Muhanga gushyiraho amabwiriza yihariye yabafasha mu iterambere ryabo n’iry’Akarere muri rusange.
    10. Kwimakaza Itangazamakuru ry’Umwuga rishingiye ku ikoranabuhanga: Kwimakaza ikoranabuhanga mu itangazamakuru

    B. UBUTABERA

    1. Nzaharanira kurwanya akarengane n’ihohoterwa byakorerwa Umuturage aho byava hose: Guharanira ko ntakarengane gakorerwa umuturage cg ngo yakwe ruswa.
    2. Nzihatira kuba umusemburo w’amahoro n’ubwiyunge mu baturage
    3. Nzaharanira kurwanya ruswa uko yaba isa kose
    4. Tuzashishikariza Komite z’Abunzi gukorera mu mucyo kandi imanza zikarangizwa vuba,
    5. Guharanira kubahiriza uburenganzira bwa Muntu
    Ikizibandwaho: Tuzashishikariza Abaturage Ubwiyunge, ubworoherane mbere y’uko bagana inkiko kuko zidindiza iterambere ryabo.

    C. UBUKUNGU : (ubuvugizi n’ubujyanama kuri gahunda yo Kwihangira imirimo)

    1. Gushyiraho ibikorwa remezo: Dufatanije n’abaturage, tuzashyigikira inama zanyu:
     Ubuvugizi bwo Gushyira Kaburimbo mu mihanda: Agakiriro, Ku Ibitaro bya Kabgayi, Stade, Giprefe, Kibirigi, Gahogo…
     Ubuvugizi bwo Gukora umuhanda n’Amateme ahuza Umujyi wa Muhanga n’utugari bihana imbibe hagambiriwe guteza imbere ubuhahirane no kongera amasaha yo gukora.
     Ubuvugizi bwo Kubaka no Gupfuka za Rigori: Kuri BK, Ku isoko n’ahandi bikenewe
     Ubuvugizi bwo Gushyira Amatara acana ku mihanda:
    a. Imihanda yose yo Mu mujyi: Stade y’umupira
    b. Stade —-igishanga cya Rugarama
    c. Akarere na Kagitarama
    d. Marie Reine na Gahogo – Sinyora (MTC), FATUMA
     Ubuvugizi bwo Kwegereza Amashanyarazi n’amazi kubatabifite
     Ubuvugizi n’ubujyanama ku bikorera mu bikorwa byo Guteza imbere Amahoteli: Gufatanya gushyira mu bikorwa inama z’Abikorera mu guteza imbere AMAHOTEL agezweho afite ibyangombwa kuburyo Abanyamuhanga n’Abahagenda cyane Bamukerarugendo bishimira gukomeza kuhagenda.
     Gukora ubuvugizi bwo Gushakira hamwe n’Abanyamuhanga Ahantu NDANGABURANGA (ZOO: Jardin Zoologique = « Agapariki gato ») : Ahantu NDANGABURANGA hakurura Abanyamahanga bikatwinjiriza Amafaranga kandi bigatanga akazi, Abanyamuhanga bakabona aho basohokera hasobanutse.
    2. Ubucuruzi bokongererwa amasaha
    3. Kubaka isoko rya Muhanga rya kijyambere
    4. Gutekereza mu buryo burambye kubaka amasoko mato yunganira isoko rya Muhanga: Kubaka amasoko mato aciriritse y’imboga n’ibikenerwa byaburi munsi mu nkengero z’umujyi.
    5. Ubuhinzi n’ubworozi
    6. Kwita ku mashyamba, ibidukikije n’umutungo kamere
    7. Imiturire myiza
    8. Guteza imbere iterambere ry’abikorera n’ishora mari,
    9. Gukomeza Amakoperative n’ishoramari: Gushishikariza abantu gukorera hamwe bibumbira muri za Koperative:
     Amakoperative y’Abacuruzi (batandukanye),
     Koperative ashinzwe isuku,
     Koperative abyaza imyanda umusaruro,
     Koperative ihumbika ikanahinga indabyo ikana zicuruza,
     Koperative y’Abahinzi n’abacuruzi bikomoka k’ubuhinzi (Ibigori, urutoki, imbuto, imboga, …)
    10. Kongera ibiti byera imbuto n’umwuka wo guhumeka: Igiti 1 kiribwa n’ikindi 1 gitanga umwuka kuri buri rugo
    11. Gushishikariza gushyir ikoranabuhanga ku isonga mu bikorwa byose: Abikorera, urubyiruko, Abanyeshuri n’abandi barikeneye.

    D. IMIBEREYO MYIZA

    Gukora ubuvugizi, gutanga inama no gushishikariza abaturage gahunda zikurikira:

    1. Guteza imbere umurimo: Gukora umurimo unoze wihuse, gufasha kwihangira umurimo.
    2. Kubaka IKIMOTERI cy’imyanda rusange: Hakenewe ikimoteri rusange gishyirwamo imyanda yose kandi ikabyazwa inyungu. Ibishishwa by’ibitoki: Amakara n’ibiryo by’amatungo, n’ibindi

    3. Ubuzima n’Ubwiyongere bw’Abaturage: Kubaka Poste de Santé muri buri Kagari no gukangurira Abaturage kuringaniza urubyaro babyara abo bashoboye kurera: Guharanira ko buri Kagali hubakwa Poste de Santé kugira ngo Abaturage bivurize hafi.
    Dufatanije, nzatanga inama yatuma mu Murenge wa Nyamabuye hubakwa Centre de Sante isobanutse.
    4. Kubaka no guhoza isuku k’Ubwiherero rusange (Toilets): Ubwiherero rusange burakenewe mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Muhanga mu rwego rwo kurwanya umwanda isoko y’indwara zitandukanye.

    5. Mutuelle de Santé : Gukora ubukangurambaga bwatuma abaturage bitabira Mituelle de Sante no gushyiramo serivisi ifasha Abaturage kuringaniza urubyaro.

    6. Guharanira ko Urubyiruko rurangije amashuri y’Uburezi bw’ibanze n’Abayacikirije babasha kwiga imyuga (Technical Vocational Education Training).

    7. Kurengere abatishoboye: Kwita kubatishoboye (abasaza/abakecuru, abana, ababana n’ubumuga,…) bikagerwaho hongerwa ibikorwa bya VUP Umurenge, kugabanya ubuzererezi.

    8. Imikino n’imyidagaduro:

    Gutunganya ibibuga no gushyigikira imikino itandukanye:

     Stade ya Muhanga n’amakipe atandukanye
     Ibibuga by’umupira w’amaguru na velley ball biri ku bigo by’ishuri: Gutegura abana kare
     Ibibuga by’umukino w’intaki (Volley ball)
     Guteza imbere umukino wo Kwiruka
     Guteza imbere Abakinnyi b’amagare
     Guteza imbere umukino wa Rugubi
     Guteza imbere umukino wa Golf

    9. Gushyigikira Ikipe ya Muhanga : Gutanga inama yatuma ikipe yongererwa ingengo y’imari iturutse mu buyobozi bwite bwa Leta no mu bikorera nabo bagashyigikira ikipe yabo kandi bakayikunda.
    10. Uburezi n’ikoranabuhanga bifite ireme: Hamwe n’ibitekerezo by’ababyeyi (abaturage muri rusange) tuzahuriza hamwe imbaraga tuzamure ireme ry’uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’azakaminuza, gukomeza gushyigikira uburezi bw’imyaka 12 (12 YBE). Kwita ku mashuri y’imyuga. Gushishikariza abana bakobwa kwitabira amashuri no kwiga science.
    11. Gushyiraho amasomero: Kwigisha abantu gusoma, kwandika no kubara – Hafashwa abataragize amahirwe yo kujya mu ishuri n’Abayacikije (Kwigisha Abakuze gusoma, kwandika no kubara). Kwita kuri gahunda zo gusoma, kwandika no kubara (99% literacy),
    12. Kurwanya ibiyobyabwenge : Guharanira gukangurira urubyiruko kureka urubyiruko n’abantu muri rusange.
    13. Kurwanya imirire mibi : Gushishikariza abaturage kurya indyo yuzuye (ibiterimbaraga, ibirindindwara n’ibyubaka umubiri). Kwirinda indyo mbi ibasha kwibasira abafite ubushobozi (Amavuta menshi, isukari, ibiryo byo mu nganda).
    14. Gufasha Abana bo mu muhanda: Ni mwibaze dufite umujyi utarangwamo Abana bo mu muhanda aho abana bose bari mu ishuri.

    15. Kurwanya Umwanda : Gushishikariza Abantu kugira isuku k’umubiri n’aho dutuye (Toilet), kwirinda indwara.

    16. Gukomeza kwita k’UMUCO NYARWANDA: Gusigasira umuco wacu ukatubera imvano yo kwiteza imbere (Home Grown Initiatives) .

    Urugero : Girinka Munyarwanda, Umuganda, Kuziturirana, Itorero, Inama y’Umushyikirano, Imihigo, Ubudehe, Mutuelle de Sante n’indi.

    NB: Ino migabo n’imigambi mbahaye ishyigikiye: Gahunda y’Iterambere no Kurwanya Ubukene.

  • URASEKEJE GUSA, UBU SE IBI URABIVUGA MU GIHE CYABYO? UBUTAHA UZAJYE UBANZA UTEKEREZE IBYO UGIYE KUBWIRA ABO USANZE ATARI AMACO Y’INDA

  • Mbega Paul ururwamenyo none se ushatse kuvuga ko uwari wabyanditse atabyumvise atariko wavuze yooooooo wabivuze kuko wari uzi ko byakororohera kubikora wishakira amajwi n’amaramuko none uhisemo kuzuzaho za paji za comments. ese mama waba wararenze umutaru? ubutaha uzamenya icyo kuvuga kuko si wowe wenyine wizezaga abantu kujya mw’ijuru badapfuye n’ahandi byarahabaye nuko ari wowe waguwe gitumo pole saaaaaana wangu

  • Sinishe amatora kuko yarangiye ariko ndabona izi gahunda watangaga nta kintu kibereyemo rwose ahubwo wari kuzabapfunyikira amazi nta mucyo pe niba barashishoje bafashe icyemezo gikwiye

  • ese ubundi ko mbona ari gahunda zisanzwe ziriho igishya wari uzanye ni ikihe yooooo Polooo we uratangaje? Iyo mpaba mba narakubajije imyaka ufite niba uri umugabo cyangwa umuhungu kuko ngo wangaga kubivuga ugitangira kandi abandi aricyo baheraho ese ubivuze byagutwara iki?

  • yoooooooo ayiiiiii urumva diiii ibi bigambo kweli urunzeho ni complexe psycologique niba uri Paulo koko utari baringa. ubwo se bimaze iki kuba urunzeho urugambo rungana gutya rwuzuye icyuka gusa? bimaze iki kweli kweli? ubu ntutaye umwanya koko nubwo abantu nkamwe muba musekeje mutuma tunezerwa kubera ibitwenge ahhaaaaaa uwazakunyereka nkisekera sinari mperutse wa mugani mbega ibintu bisekejeeee

  • ibi byose wavuze warivunnye kuko nirasanzwe nta gisehya kandi ntiwari no kubishobora ni inyandiko gusa icyo washobora ni ukubyandika waye kure kandi hari aho wari gutura hafi pe ubu koko wahisemo kwerekana ibyo wari wateguye? twabwirwa niki se ko aribyo wavuze cg ni ukwikura mw’isoni

  • Mwe muravuga Paul, uyu wundi wiyamamarije i mushishiro se akabaeshya abaturage ko azabazanira ikibuga cy’indege mu merenge yahahoze Ndiza. Mbega njayanama y’akarere we. Umujyanama utazi aho avuka azavugira nde muri njyanama? Umujyanama utazi ibyo avuga abeshya gusa azamarira iki abaturage muriiyo njyanama?
    Mayor mushya aragowe gukorana na bene aba bajyanama.
    Azacunge neza atazasanga ari babandi baza muri njyanama baje kwirira agasambusa n’agafanta barangiza bagataha
    biterea hejuru ngo njyanama irarangiye.

    Mbega, ni akumiro inzira iracyari ndende

  • Paul mumwitondere buriya arashaka ibimenyetso byo kujya mu nkiko kurega ngo itangazamakuru ryaramuharabitse.
    ko twese twari duhaari se yumvaga ari butubeshye parike tukareka gutangara.
    Ibaze nawe abaye areba ibibazo akarere ka muhanga gafite agasanga abaturage bafite ikibazo cy’aho gusohokera kurusha indi mibereho mibi barimo.
    Kimwamwanya.com

Comments are closed.

en_USEnglish