Muhanga: Ubwanikiro buzabafasha kongera umusaruro w’umuceri
Umuryango mpuzamahanga w’Abadage ushinzwe kurwanya inzara (Welt Hunger Hilfe) wamurikiye akarere ka Muhanga ubwanikiro bubiri bugezwho wubakiye abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi I n’iya II, ubu bwanikiro ngo bukaba bwaratumye umusaruro w’umuceri mu gihembwe gishize ugera kuri toni 50.
Igikorwa cyo kumurika ubwanikiro bushya bubiri bwuzuye butwaye amafaranga asaga miliyoni 16 cyabereye mu gishanga cya Rugeramigozi, aho abakozi b’akarere n’ab’umushinga Welt Hunger Hilfe bakoreye urugendo hamwe.
Welt Hunger Hilfe yaneretse akarere ka Muhanga imiyoboro y’amazi ava ahubatse urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 azajya yashakiwe inzira mu rwego rwo kugira ngo atangiza urugomero rwa Rugeramigozi I isanze ihingwamo umuceri n’indi myaka inyuranye.
Nshunguyinka Emmanuel umukozi wa Welt Hunger Hilfe, yavuze ko ibikorwaremezo by’ubuhinzi byubatsewe muri Muhanga bikwiye kwitabwaho kubera ko bifasha abaturage kwiteza imbere.
Ngo ibi bikorwa bizamura imibereho y’abaturage ikarushaho kugenda neza bityo ngo bifuza ko umuryango akorera bafatanya n’akarere kubibungabunga ndetse ngo bagasana n’ibyatangiye kwangirika.
Abahinzi babyaza umusaruro igishanga cya Rugeramigozi barasabwa kwita ku bwanikiro bubakiwe kubera ko iminsi bamaze batabufite byatumaga umusaruro wabo ugabanuka, bitewe n’uko benshi mu bagize koperative KOKAR bajyana umusaruro mu ngo iwabo.
Uretse ubwanikiro, umushinga w’Abadage ushinzwe kurwanya inzara, wanagennye andi mafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 16, yo akazifashishwa mu bikorwa byo guhanga n’isuri ayo mafaranga akaba yaranyijijwe mu ngengo y’imari y’akarere mu mpera z’umwaka wa 2013.
Akarere kakaba gasabwa gukoresha byihuse ayo mafaranga igihe cy’imvura nyinshi kitaraza mu rwego rwo kwirinda ko isuri yazaza ikangiza imyaka y’abaturage.
Yagize ati “Ibikorwa umuryango wacu wateyemo inkunga twifuza ko abahinzi by’umwihariko n’akarere muri rusange babigira ibyabo kandi bakumva ko tuzakomeza gukorana no mu yindi mishinga inyuranye ifasha abaturage kwivana mu bukene.”
Rwagatare Valensi ukuriye koperative y’abahinzi KOKAR yavuze ko batarabona ubwanikiro wasangaga abahinzi bahitamo kujyana umusaruro mu ngo zabo bigateza koperative igihombo, ariko ngo kuva aho baboneye ubwanikiro umusaruro wabo warazamutse ugera kuri toni 50 z’umuceri.
Bizimana Eric, wari uhagarariye akarere ashima ibikorwa by’ubuhinzi umushinga Welt Hunger Hilfe wateyemo inkunga, akaba yaratangaje ko amafaranga umuryango wanyujije mu ngengo y’imari y’akarere yatangiye gukora.
Igice kimwe cyayo ngo bagihaye rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka urwibutso rwa Jenoside ruri i Kabgayi ku buryo yatangiye gutera imirwanyasuri ikikije uruzitiro rw’uru rwibutso.
Welt Hunger Hilfe ifite umugambi wo kubaka ubundi bwanikiro bubiri buzuzura butwaye miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.
MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga
0 Comment
ndashima cyane we Welt Hunger Hilfe ko gikorwa cy’indashyikirwa ikoreye abaanyamuhanga ariko kandi ndanashimira abanyamuhanga kuko burya umuntu ajya kwiyemeza gukora nawe cg kugutera inkunda kuko abona ushoboye ariko hari ibyo ubura runaka ngo ibyo urimo binoge, mukomereze aha kandi igikorwa nkiki mujye mukibyaza umusaruro byihuse kandi mugihe gito, amahirwe aza rimw mubuzima. mwihaze mubiribwa
Comments are closed.