
Muhanga: SACCO ya Nyamabuye imaze gutanga inguzanyo irenga miliyoni 300

Inyubako ya SACCO Kora uteganya mu murenge wa Nyamabuye.
Sacco Kora uteganya iherereye mu murenge wa Muhanga, Akarere ka Muhanga iravuga ko imaze gutanga inguzanyo ya Miliyoni 300 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda, Miliyoni eshanu muri zo zikaba ziri mu bukerererwe.

Ikigo cy’imali Sacco Kora uteganya mu murenge wa Nyamabuye cyatangiye mu mwaka wi 2009, ariko ngo kitaragira ubushobozi bwo guha inguzanyo abanyamuryango bacyo kuko ngo babitsaga bakanabikuza byonyine.
Nyirabanama Immaculée, umucungamutungo wa SAACCO kora uteganya, avuga ko mu mwaka w’2011 ari bwo batangiye gutanga inguzanyo zitandukanye kubera ko amafaranga y’abanyamuryango yari amaze kuba menshi.
Nyirabanama akavuga ko guhera mu 2011 ari bwo bahaye bahaye abanyamuryango inguzanyo ariko bashingiye ku mishinga bari bakoze ijyanye n’iyo ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi, gutwara abantu n’ibintu,ndetse n’abashakaga gucuruza ibirebana n’itumanaho.
Yagize ati:«Muri iyi myaka yose, benshi mu bo twahaye inguzanyo bayishyra neza uretse ko hari abatinda kwihyura ugasanga inguzanyo zigiye mu bukerererwe»
Mu banyamuryango kandi bahawe inguzanyo bagaragara nk’inyangamugayo, hari abagaruka basaba ko twongera kubaha indi nguzanyo bifuza gukora indi mishinga y’iterambere kuko ngo hari abatanga ubuhamya bw’uko biteje imbere babikesheje inguzanyo ya SACCO yacu.
Dusabirema Hulde umwe mu banyamuryango bahawe inguzanyo ya Miliyoni ebyeri y’amafaranga y’u Rwanda, avuga ko yasabye iyo nguzanyo ashaka korora amatungo magufi cyane cyane ingurube, akavuga ko kuri ubu afite ingurube 35 ndetse ngo akaba yarazubakiye ikiraro kirimo ibikorwaremezo ku buryo yiteguye ko mu minsi mike azazibyazamo undi musaruro udashingiye ku bworozi.

Mutabaruka Gustave, Perezida w’inama y’ubutegetsi, avuga ko mu mitangire y’inguzanyo nta bibazo by’amaranga mutima na ruswa bibamo, kuko ngo hari komite y’abantu batanu bashyizeho.
Gusa akavuga ko hari umukozi ushinzwe ibaruramali uherutse kwiba miliyoni imwe n’ibihumbi Magana urwenda z’amafaranga y’u Rwanda wacitse ariko yarakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga igifungo cy’imyaka 10 maze ategekwako yishyura ayo mafaranga akubwe inshuro eshanu.
Ati:«Turi muri gahunda yo kugura imyanzuro y’urukiko, kugira ngo tubone uko umuhesha w’inkiko afatire imitungo yasize»
Iyi nguzanyo ya Miliyoni 30 irenga yahawe abanyamuryango barenga 1000 barimo abagore 535, abagabo 496 n’amatsinda 3. Ku kwezi bakaba bishyura amafaranga abiri n’ibice mirongo irindwi gusa.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga