Digiqole ad

Muhanga: Nkurunziza watemwe n’ibisambo, yahawe inka anitwa Intwari

Nkurunziza, tariki 17 -02 – 2014 ubwo yagerageza gutabara umuturanyi we wari watewe yatemaguwe n’ibisambo, tariki 12 – 03 – 2014 yabwiye Umuseke iby’agahinda ke anasaba ubufasha bwo kwivuza neza kuko ntawamwitayeho kandi yari mu kazi ke, mu muganda wabereye mu kagari ka Gifumba mu murenge wa Nyamabuye kuri uyu wa 29 -03 – 2014 Nkurunziza Evariste imbere y’abaturage Ministre Anastase Murekezi yamushimiye ubutwari yagize.

Ministre Anastase Murekezi ashyikiriza Nkurunziza (imbere ye) shaki ya 300 000Frw yagenewe n'ubuyobozi bw'Akarere
Ministre Anastase Murekezi ashyikiriza Nkurunziza (imbere ye) shaki ya 300 000Frw yagenewe n’ubuyobozi bw’Akarere

Kuri uyu muganda Nkurunziza yahise ashyikirizwa inyana y’ishashi yo kumushimira yagenewe n’Akarere ka Muhanga anahabwa sheki y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300 000Rwf) yo kuba yifashisha.

Evariste Nkurunziza usanzwe ari ‘local defense’ yatemaguwe mu mutwe n’abajura ubwo yari atabaye umuturanyi agatesha abo bajura. Baramutemye ataka atabaza cyane ariko ntiyatabarwa, abaje nyuma cyane bamugezeho atakibasha no kuvuga.

Ministre w’abakozi ba Leta n’umurimo Anastase Murekezi wari waje kwifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Nyamabuye mu muganda, yavuze ko igikorwa cyakozwe na Nkurunziza Evariste ari ubutwari bukomeye bukwiye gushimirwa no kubera abandi urugero rw’umuco mwiza wo gutabarana.

Yvonne Mutakwasuku uyobora Akarere ka Muhanga we yanenze cyane abaturage batatabaye Nkurunziza igihe yatemwaga n’abajura mu gihe bigaragara ko aho yari atabaye ari hagati mu mazu y’abantu ari naho yatemewe bikomeye mu mutwe.

Asaba abatuye Akarere ka Muhanga n’Umurenge wa Nyamabuye by’Umwihariko kongera kugarura umuco wo gutabarana no gufatanya mu byiza n’ibibi.

Nkurunziza ahawe umwanya nta byinshi yari afite byo kuvuga kubera ibyishimo, yavuze ko agahinda kose yagize yumva akamazwe no kuba nibura abaturage n’abayobozi bose hamwe bari kumwe bamushimiye igikorwa cyiza yakoze akakigiriramo isanganya.

Ku bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) aho yoherejwe nyuma yo gutemagurwa bikomeye, basanze amagufa amwe ku mutwe yaratemwe, ubwo yaganiraga n’Umuseke yasabaga ubuyobozi kumufasha kuko yari amaze gutanga amafaranga agera ku bihumbi magana abiri yishyura ubuvuzi, nayo ari ayo yagiye aguza mu nshuti kuko ahembwa ibihumbi 15,000Rwf gusa ku kwezi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye bwari bwabwiye Umuseke icyo gihe ko buri kumukorera ubuvugizi bushoboka ngo akomeze avurwe akire neza.

Igikorwa cyiza yakoze akakigiriramo ibyago akaba yagishimiwe imbere y’abandi bose uyu munsi.

DSC00381
Iki gikorwa cyabanjirijwe n’umuganda rusange witabiriwe cyane n’abaturage bo mu kagari ka Gifumba hamwe n’inzego z’ubuyobozi
DSC00417
Nyuma yo guhabwa sheki, Nkurunziza (wambaye ipantaro y’umukara) yanashyikirijwe inyana y’ishashi
Ministre Murekezi yasabye abaturage kugira ubumwe n'umuco mwiza wo gutabarana
Ministre Murekezi yasabye abaturage kugira ubumwe n’umuco mwiza wo gutabarana

MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga

0 Comment

  • Abaye intwari adahamwe! Singirango intwari ngo igomba kubayo imaze gupfa : Ex:Rwigema?

  • Yooo Muhanga ndabashimiye cyane!
    Mwakoze neza ni ukuri kw’Imana, nabagaye gutinda gusa.
    Nkurunziza atubereye urugero rwose, akomere kandi koko akwiye kwitwa intwari.
    Si ngombwa intwari ipfa ngo ibone kwitwa yo

  • MUGIZE NEZE CYANEMumuhesheje agaciro kandi abakiri muri ako kazi nabo babonye ko bafatiye runini bagenzi babo babaturage. Ngarutse kugutabarana , abantu koko bananirwe no kuvuza induru. Uzi ko iyo ibisambo , abagizi ba nabi , abicanyi iyo bumvise ko abaturage bose bari maso bagira ubwoba icyo bakoze bakagikora biruka. Nanjye ngaye abo banyabwoba.

  • Ni byiza ko byakozwe agahabwa agashimwe, aliko se kweli ubuyobozi bwo hasi buzajya butegereza ko inkuru zandikwa kugirango umuntu agire icyo akorerwa, ubuse iyo adatabaza binyuze ku museke yari kuzaba uwande! ahaaa!nibaza abashinzwe affaires public na relations public icyo bakora iyo mu mirenge! 

Comments are closed.

en_USEnglish