Muhanga: Miliyari 15 zigiye kubaka imihanda
Perezida wa Njyanama y’akarere ka Muhanga, Antoine Sebarinda aratangaza ko Akarere kagiye kwibanda ku bikorwa remezo bigizwe ahanini n’imihanda y’ibitaka idatunganyijwe iherereye cyane cyane mu gice cy’umujyi wa Muhanga.
Prezida wa njyanama yabitangarije mu nama njyanama idasanzwe yamuhuje n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga tariki ya 14/08/2013.
Sebarinda yavuze ko miliyali zisaga 15 z’amanyarwanda arizo zizatunganya iyi mihanda.
Amwe muri aya mafaranga Akarere kazayahabwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi bw’abantu n’ibintu(RTA) andi akazatangwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (Union Europeenne-EU).
Sebarinda yavuze ko bagiye gukora imihanda ya kaburimbo inyura mu mujyi rwagati ,imbere y’ibiro by’akarere ka Muhanga igakomereza aho bita mugiperefe, undi ukazahera mu izingiro ry’imihanda y’umujyi; ku muhanda ugana kuri stade ya Muhanga n’agace ka Ruvumera.
Sebarinda kandi avuga ko hari undi muhanda wa kaburimbo bazakora uherereye mu nkengero z’umujyi wa Muhanga ugana mu murenge wa Shyogwe ahitwa i Murambi ku kigo kiberamo amahugurwa cya RIAM.
Uyu muhanda mugari wa Kaburimbo ukazakomereza ahitwa mu Kinini (I Mbare bita kwa Paapa) ugahura n’umuhanda usanzwe ugana mu karere ka Ruhango.
Uyu muhanda ukazazamura imihahirane yari isanzwe hagati y’akarere ka Muhanga na Ruhango.
Iyi mihanda izafasha kugabanya ubucucike bw’imodoka bwatezaga impanuka nyinshi muri uyu mujyi wa Muhanga, nk’uko bigaragazwa n’abayobozi b’Akarere.
Indi mihanda izakorwa muri uyu mwaka ni iherereye mu bice by’icyaro,mu mirenge ya Kiyumba, Rongi na Kibangu.
Iyi ikazafasha abaturage mu bikorwa by’ubuhahirane hagati y’iyi mirenge.
Umuyobozi mu karere ka Muhanga ushinzwe igenamigambi n’iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric, yavuze ko amafaranga y’inkunga azatangwa na Union Européene azanyuzwa muri Leta mbere yo kugera ku bagenerwabikorwa.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga
0 Comment
Rwose ntibakibagirwe umuhanda Rugendabari-KIBANGU-NYABINONI kuko abaturage baho twarazahaye cyane.
Nyamuneka bazibuke umuhanda ujya hejuru ku ndiza hari mu wigunge uwo muhanda ushamikiye kuwujya ruhengeri uturutse ahitwa ku mubuga.ni mubi cyane abaturage baho barigunze .
Comments are closed.