Muhanga: Kwibohora Abaturage bamuritse imodoka y’umutekano n’isuku biguriye
Mu isabukuru y’imyaka 25 yo Kwibohora, Abaturage bo mu Murenge wa Nyamabuye beretse abitabiriye uyu Muhango imodoka ya Miliyoni 21Frw biguriye izaborohereza kubungabunga umutekano no kunoza isuku mu Mujyi.
Muri uyu Muhango wo kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 25, bamwe mu batuye Umurenge wa Nyamabuye mu mujyi wa Muhanga bavuga ko Kwibohora bigomba kureba mu nguni zose.
Past. Nkundiye Theophile umwe muri aba baturage avuga ko iyo habonetse ikibazo cy’umutekano muke biyambazaga imodoka z’abandi zikabageraho zitinze.
Ati: “Hari abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bakazenguruka Umujyi batambaye imyenda, ku buryo byahungabanyaga umutekano bakeneye imodoka yo kubajyana kwa Muganga.”
Nkundiye avuga ko iki kibazo cyiyongeraho no kuvana mu maduka bimwe mu bicuruzwa byarangije na byo ngo byakeneraga imodoka.
Rurangwa Laurent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye avuga ko kwishyira hamwe kw’abaturage byerekana ko imyumvire mu iterambere ry’Umujyi imaze kuzamuka.
Ati: “Dufite byinshi tumaze kugeraho muri iyi myaka 25 ishize mu Murenge wa Nyamabuye dufatanyije n’Abiaturage bacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice avuga ko bari basanzwe bakoresha imodoka 3 zirimo iy’Akarere, iya Polisi n’iy”Ingabo mu bikorwa byo kubungabunga Umutekano ku rwego rw’Umujyi wa Muhanga ndetse no mu Mirenge yindi iri kure.
Ati: “Ndashimira Abaturage uruhare rwabo kuko iriya modoka izajya ibagoboka mu bikorwa byihutirwa kandi bitunguranye.”
Mu bindi bikorwa by’Iterambere Abaturage bavuga begerejwe harimo Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Nyabarongo, indege zo mu bwoko bwa Drones zitwara amaraso y’Abarwayi ndetse n’imihanda ya Kaburimbo yubatswe mu Mujyi.
Mayor avuga ko hari n’inganda zigiye gutangira muri uyu Mujyi zizaha akazi abantu 1000.
MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
0 Comment
Ibi birazwi bayakwa ku ngufu,ejo bazabaka ayo kugura essence, kuyikoresha imaze gupfa,,…… tuzabumva kuri radio barimo bavuga ko barembye.
Comments are closed.