Digiqole ad

Muhanga: Komisiyo y’igihugu y’Amatora yerekanye abakandida

 Muhanga: Komisiyo y’igihugu y’Amatora yerekanye abakandida

Bamwe mu bakandida mu karere ka Muhanga, harimo n’uwari umushumba mu itorero wifuza gukina politiki

*Muri aba bakandida harimo amasura mashya
*Uwahoze ari   Umudepite mu nteko ishingamategeko ni umukandida
*Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Inama nkuru y’itangazamakuru nawe
*Umwe mu bari bagize komite nyobozi y’Akarere ka Muhanga nawe ni kandida
*Hari n’Abasezeye mu mirimo y’Ubupasiteri bahatanira iyi myanya

Iki gikorwa cyari kigamije kwerekana abakandida bazahatana mu matora y’inzego z’ibanze barimo abajyanama rusange, na 30% by’abagore   Komisiyo y’igihugu y’amatora ikaba yabanje   kubereka inzego zitandukanye ari nazo zizabafasha kubashakira abaturage no kubasonurira   amwe mu mategeko n’amabwiriza agenga amatora ndetse n’ibyo bagomba kwitwararika mu gihe cyo kwiyamamaza. Abantu 68 nibo bari kwiyamamaza.

Bamwe mu bakandida mu karere ka Muhanga, harimo n'uwari umushumba mu itorero wifuza gukina politiki
Bamwe mu bakandida mu karere ka Muhanga, harimo n’uwari umushumba mu itorero wifuza gukina politiki

Mu byatunguye abantu benshi bari baje kureba abakandida ni amasura mashya y’abantu batigeze biyamamariza umwanya uyu n’uyu haba ku rwego rw’imirenge, ndetse no ku rwego rw’Akarere.

Hari kandi abakandida bagiye biyamamariza iyi myanya inshuro nyinshi ariko ntibabona amahirwe yo gustinda ku buryo bongeye kugaruka kongera kugerageza amahirwe.

Uretse aba, harimo n’uwahoze ari umudepite mu nteko ishingamategeko muri manda ishize,   Peacemaker Mbungiramihigo Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru (Media High Council) n’umwe mu bahoze bari muri komite nyobozi y’akarere.

Révocat Kabare Nkusi Uhagarariye komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Kamonyi na Muhanga, yabwiye aba bakandida ko ntawemerewe kwiyamamaza mu izina ry’ishyaka akomokamo, Akarere, idini, ruswa, ubwoko n’ibindi bishobora kuba intandaro yo guhungabanya ubumwe by’abanyarwanda ndetse no gukoresha amagambo asebanya.

Yagize ati “Uzagaragaraho amwe muri aya makosa kandidatire ye izavanwamo, turabasaba gukurikiza amategeko agenga amatora

Kabare yavuze kandi ko abakandida bemerewe kwiyamamaza bakoresheje amashusho n’ubutumwa bugufi bunyuzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga cyane cyane kuri terefone ngendanwa.

Abakandida bifuje kumenya iminota bazahabwa biyamamaza, ndetse niba Komisiyo y’igihugu y’amatora itabemerera gushyira amafoto yabo kuri televiziyo rusange bakunze kwita bose babireba, Komisiyo yasubije ko nta mukandida uzarenza iminota itanu yiyamamaza, naho iby’amafoto rusange bikagenwa n’Ubuyobozi bw’Akarere bari kwiyamamarizamo.

Abakandida 68 nibo bari ku rutonde rw’abagomba kwiyamamariza kugeza ubu barimo abagore 37 n’abagabo 31.

Nkusi Kabare (iburyo) ushinzwe  Komisiyo y'igihugu y'amatora n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w'Akarere ka Muhanga Celse Gasana
Nkusi Kabare (iburyo) ushinzwe Komisiyo y’igihugu y’amatora n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Celse Gasana
Abakandida bari kwiyamamariza  Ubujyanama rusange na 30% by' Abagore
Abakandida bari kwiyamamariza Ubujyanama rusange na 30% by’ Abagore

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

7 Comments

  • Kuki mutatubwiye amazina yabo bose?muvuze Peacemeker wenyine ,abandi muvuga aho bagiye baturuka gusa ntimwaduha amazina yabo?ubu rero ntabwo inkuru iba yuzuye neza muba muyitangaje igice.Icyo dushimye nayo maraso mashya mu buyobozi bwa Muhanga.nubwo ntwuramenya uko bizagenda,ndavuga ibizava mu matora,tubiteze amaso.

  • Muhizi udupfunyikiye amazi

  • Ariko umuntu bamusezerera ku mirimo yo Kuyobora Itorero hanyuma ngo arayobora Akarere? arko ndazi neza ko nta majwi tuzamuha

  • Peacemaker se ubwo yasezera ku bwende ku mwanya nk’uriya yari afite akajya kwiyamamaza mu karere atavukamo (n’ubwo yigeze kuhakora nk’umunyamakuru) ntacyo yizeye? Uwibaza impamvu izina rye ari ryo ryonyine rivuzwe mu nkuru, igisubizo aragifite. Reka tuzarebe.

  • uko ni ko amatora yacu akorwa turabimenyereye, ibindi ni formalites gusa

  • Peacemaker akarere yakayobora neza nk’uwa Rulindo ucyuye igihe

  • TURABASHIMIYE ARIKO INKURU MUDUHAYE NTABWO YUZUYE.

Comments are closed.

en_USEnglish