Digiqole ad

Muhanga: Kiliziya yahaye Abanyarwanda umwanya wo gukira ibikomere

 Muhanga: Kiliziya yahaye Abanyarwanda umwanya wo gukira ibikomere

Mu nama y’iminsi itatu yahuje abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, abadepite mu Nteko Nshingamategeko, Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, n’Abanyarwanda bari mu gihugu no hanze yacyo, Dr Habyarimana Jean Baptiste, UmunyamabangaNshingwabikorwa w’iyi komisiyo yavuze ko hari ibyo kiliziya itabashije kwigisha abayoboke bayo.

Uhereye ibumoso Dr Habyarimana Jean Baptiste, SE wa komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge na Nkizingabo  Uhagarariye  Kominoti ya Emmanuel
Uhereye ibumoso Dr Habyarimana Jean Baptiste, SE wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge na Nkizingabo Uhagarariye Kominoti ya Emmanuel

Iyi nama y’iminsi itatu, yabereye mu karere ka Muhanga igamije kongera kwibutsa Abanyarwanda iyogezabutumwa rishya rivugurura ukwemera no gukizwa ibikomere, basigiwe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo mbere, hagati ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Dr Habyarimana Jean Baptiste yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yavuze ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bongere bisuzume barebe icyatumye batakaza Ubunyarwanda, kugira ngo bongere babusubirane aho kuraga abana babo amateka mabi ashingiye ku Bahutu, Abatutsi, cyangwa Abatwa.

Akaba avuga ko mbere wasangaga abanyamadini cyane cyane Kiliziya Gatolika yarigishaga iyogezabutumwa rigamije kugira umubare munini w’Abakritsu aho kwigisha abantu kureka amacakubiri, ahubwo ugasanga abanyapoltiki bayigisha ari bo baza guhazwa mbere y’abandi.

Yagize ati “Gitera wigishaga amacakubiri, yarangiza kuyigisha akajya muri Kiliziya i Save guhazwa, Padiri ntiyitaga ku byo Gitera yabibagamo Abanyarwanda.”

Dr Habyarimana yasabye abanyamadini, n’amatorero muri rusange kureka inyigisho zimeze nka poropagandi ahubwo bakigisha abayoboke babo ibihindura imitima.

Karinda Cassien, atuye mu murenge wa Gahini, mu karere ka Kayonza, mu buhamya yatanze, yavuze ko yishe umwana w’umuturanyi we,   ntiyabasha kubimubwira ndetse ngo nyuma ya Jenoside yaje gufungirwa ikindi cyaha, aza gufungurwa.

Yavuze ko yakomeje gutinya kubwira umuturanyi we ko ari we wishe umwana we muri Jenoside, gusa ngo icyo yakoraga cyose yabonaga uwo mwana yishe imbere ye bikamutera ubwoba, ari nabwo yaje kwigira inama yo gushaka abantu yatuma ku wo yahekuye, bakamusaba imbabazi.

Uyu yiciye ngo yaje kumuha imbabazi.

Yagize ati “Jye niyunze n’uwo nahekuye, mbere y’uko inkiko gacaca zitangira, zaje kubaho twariyunze, ibi bikwiye kubera urugero rwiza abandi batarasaba imbabazi.”

Ruvunabagabo Gérard, ushinzwe gahunda y’iyogezabutumwa rishya rivugurura ukwemera no gukizwa ibikomere, yavuze ko bashatse gushakira hamwe iyogezabutumwa rigendanye n’igihe, ritanga ibisubizo ku bibazo abantu bafite, cyane cyane Abanyarwanda bafite ibikomere basigiwe n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iyi nama y’iminsi itatu izibanda mu gufasha Abanyarwanda kumenya gusenga, kubaho mu kuri, kureba ibibazo byugarije umuryango nyarwanda, kureba ingo zibanye nabi, kureba impamvu zituma abagore bakuramo inda, kwigisha ingo zubakiye ku kinyoma kugira ngo higishwe ivanjili ifasha Abanyarwanda guhinduka bakabana mu kuri no mu rukundo batitaye ku moko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa ahubwo bakabaho nk’abavandimwe basangiye isano isumba iy’amaraso.

Iyi nama yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bari mu nzego zitandukanye.
Iyi nama yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bari mu nzego zitandukanye.
Abitabiriye iyi nama bose, bemeranyije ko  bagomba gusenyera umugozi umwe bakava mu byo abantu bita amoko  y'abahutu, abatutsi n'abatwa.
Abitabiriye iyi nama bose, bemeranyije ko bagomba gusenyera umugozi umwe bakava mu byo abantu bita amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa.
Kuvugisha ukuri ku byabaye niyo nzira yonyine y'ubwiyunge.
Kuvugisha ukuri ku byabaye niyo nzira yonyine y’ubwiyunge.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

5 Comments

  • ubumwe n’ubwiyunge bushingire kukubwizanya ukuri abahemutse bazabarirwa kuko imbabazi zihora zihoraho maze twubake ubunyarwanda buziya icyasha

  • Mwabibwiue abayisilamu ariko ko njya numva ko aribo bere bashoboye mu Rwanda kiliziya mukayireka? Cg mukabiha kwa Gitwaza!?

  • Niba dushaka kuvugisha ukuri, twari dukwiye kubwira rubanda amateka yaranze kino gihugu cyacu kuva ku ngoma ya kera igihe u Rwanda rwategekwaga n’umwami kugeza ubu, noneho tukava imuzi impamvu nyazo zatumye ibyabaye muri 1959 aribyo abahutu bise “Revolution populaire” byarushijeho kuzana amacakubiri. Nemera rwose ko ibyabaye muri 1994 bifitanye isano n’ibyabaye muri 1959. Niba tutavugishije ukuri ngo turebe icyatumye abahutu bivumbagatanya muri 1959 babifashijwemo n’ababiligi bari mu Rwanda icyo gihe, ntabwo tuzigera tubohoka ku mitima.

    Kiliziya Gatolika ntabwo ariyo yigishije abanyarwanda kugirira nabi bagenzi babo. Oya, Kiliziya Gatolika yigishaga ijambo ry’Imana. Wenda muri Kiliziya Gatolika harimo abayobozi bamwe babonaga ibibazo bya Politiki byariho icyo gihe, noneho bakagira ubutwari bwo kubivuga, bakanigisha uko byabonerwa umuti ariko utari uwo kwica, bashingiye ku jambo ry’Imana, ariko ntabwo rwose bigeze bigisha abakristu ubwicanyi.

    Abakristu igihe babatizwa, bagirana igihango n’Imana. Ababa rero baratatiye icyo gihango bagiranye n’Imana, bakishora mu bwicanyi bwo muri 1994, ibyo babikoze ku giti cyabo ntabwo babikoze kubera ko hari abayobozi ba Kiliziya Gatulika babigishije nabi, oya, babikoze kubera ahubwo ko bumviye abanyapolitiki b’amacakubiri kurusha kumvira ijambo ry’Imana bigishwaga na Kiliziya.

    Ikibazo dufite gikomeye ahubwo ni uko abanyapolitiki bamwe, cyangwa benshi muri iki gihugu cyacu (ari abakera ari n’abubu ) usanga nta bukristu nyabwo bafite mu mitima yabo, usanga ijambo ry’Imana batariha agaciro cyane, bakirebera cyane inyungu zabo zijyanye no kurwanira ubutegetsi, kurwanira iby’isi. Umunsi bazashobora guhinduka bakicengeza muri bo ijambo ry’Imana, uru Rwanda ruzagira amahoro.

    Ibyo kuba umuhutu, umututsi, umutwa si cyo kibazo. Rwose ibyo nta kibazo biteye, ahubwo Ikibazo aho kiri, ni ugukoresha ayo moko kugira ngo ugere ku nyungu zawe cyangwa inyungu z’agatsiko runaka. Kuva kera na kare, mu giturage, abatutsi, abahutu, abatwa nta kibazo na mba bagiranaga hagati yabo, ntacyo rwose, ikibazo cyavutse gikuruwe n’abanyapolitiki, nibo babibye mu banyarwanda iryo vanguramoko bitwaje ko hari ubwoko bwakandamije ayandi, ibyo babivugaga bashingiye ko ubutegetsi bw’icyo gihe bwari mu maboko y’umwami (Umututsi). Umunsi rero abanyapolitiki b’iki gihugu (bo mu bwoko ubwo aribwo bwose) bazareka gukoresha iturufu y’amoko, umunsi bazahinduka mu mitima yabo bakumvira ijambo ry’Imana, bakaba abakristu nyabo atari abo umurimbo, umunsi bazareka kureba ubutegetsi nk’ikintu kibageza ku bukire, ku mafaranga, ahubwo bakareba ubutegetsi nk’ikintu gituma bashobora gukorera rubanda noneho ibyiza byose by’igihugu bigasangirwa na rubanda ntawe uheje undi, uwo munsi u Rwanda ruzagira amahoro.

    Tureke rwose kujijisha twibwira ko Kiliziya Gatolika ariyo izahindura imitima y’abategetsi, kuko Kiliziya ntabwo ariyo yatumye iyo mitima y’abategetsi iba icyo yaricyo icyo gihe, ntanubwo Kiliziya ariyo ituma imitima y’abategetsi iba icyo iricyo ubu. Kiliziya yigisha ijambo ry’Imana ntabwo ariyo irema imitima y’abantu.

    Sosiyete nyarwanda yose uko ingana (na Kiliziya irimo) yari ikwiye kwisuzuma ikareba uruhare rw’abanyapolitiki n’abategetsi mu mabi no mu mahano yagwiririye kino gihugu cyacu kuva kera kugeza ubu. Umuhutu wakoze nabi bikavugwa ku mugaragaro, Umututsi wakoze nabi, nabyo bikavugwa ku mugaragaro, hari n’umutwa wakoze nabi, nawe bikavugwa; noneho hagashyirwaho ingamba nyazo kandi zihamye zituma abanyarwanda batazasubira mu mabi bishingikirije amoko, byaba ngombwa hakifashishwa ijambo ry’Imana. Kiliziya Gatolika n’andi madini bakagira uruhare rwabo mu nyigisho batanga zishingiye ku ijambo ry’Imana rishyira imbere urukundo.

    Leta nayo ikigisha abanyarwanda kubana mu rukundo, kubana mu mahoro, kubana basangira ibyiza by’igihugu ntawe uheeza undi, gusangira neza ubuyobozi/ubutegetsi, ndetse abanyapolitiki n’abategetsi/abayobozi bakaba aba mbere mu gutanga urugero kuri rubanda, birinda umwiryane hagati yabo. Kuko mu gihe abayobozi/abategetsi badafite umwiryane hagati yabo ushingiye kuri politiki, ntabwo abaturage bazigera bagira uwo mwiryane.

    Mugire amahoro y’Imana.

  • Nibareke kuvuga ngo “ibyo Kiliziya Gatolika itashoboye kwigisha abayoboke bayo” ahubwo bavuge ibyo yabigishije kuva igishingwa muri iki gihugu. Kuva kuri Mgr Classe, ugaca kuri Perraudin ukagera no kuri Vicent – mvuge abapfuye gusa da! Si Gitera wahazwaga gusa amaze kwigisha amacakubiri ndetse yitegura no kubikomeza. Na Kayibanda yafataga iyambere agana ameza bahagirizwaho amaze kwicisha abanyarwanda no gutwikisha ingo za benshi. Habyarimana we yari afite chapelle mu rugo!! Ikibazo cya Kiliziya Gatorika ni uko yaheze mu ipfunwe. Ariko kuzana ba Gitwaza si umuti, ni ukurushaho gusubira inyuma.

  • Ibyo mu Rwanda bye mbona bitazoroha,habaho ibiganiro mu bihe bitandukanye,nk’igihe cyo kwibuka,nk’igihe commission y’ubumwe n’ubwiyunge yabiteguye,ariko muri ibi bihe byose,usibye Ababa bari kuri gahunda bateguwe baba bari butange ibiganiro,abandi usanga baceceka,iyo habayeho umwanya w’ibitekerezo,abavuga n’abantu bamwe,nabwo uzasanga ari abagizweho ingaruka na Genocide(abacitse ku icumu).abandi Bose baba ari cwe,sibo babona ibiganiro birangiye ngo bigendere.Ikintu cya mbere cyibangamira ukuri ni ubwoba.usanga rero Abanyarwanda abenshi bafite ubwoba bityo bagatinya gushyira ukuri kwabo ahagaragara.

    Ubumwe n’ubwiyunge burashoboka rwose,kuko hari impamvu yo kwiyunga,cyeretse udakurikirana amateka y’uru Rwanda.nshingiye kubyo Rukundo avuze aba nyeprotike basesengure umujinya w’umuranduranzuzi Abaparemehutu bagaragaje mucyo bise impindura matwara(Revorition)icyawubateye,nibigaragara ko hari amakosa yari yakozwe n’Abami bayoboroga U Rwanda icyo gihe,habeho gusasa inzobe,abanyarwanda biyunge koko bazi neza impamvu,aho guca hejuru y’ibyo bamwe mu badukuriye bazi neza cg bamwe tutanazi.

    Icyo nshima kdi nshyigikiye ni ibiganiro bihoraho,ariko bijye bihindura inyito.nko guhoza kriziya Gatorika mu majwi,bimaze kugaragara nk’iturufu yabamwe,muba nyeporitike ntabwo ari byo,inyigisho za kriziya zirahari kdi zirasobanutse ni Ijambo ry’Imana,ribuza abantu ikibi icyo aricyo cyose.uzigisha ibitandukanye naryo azabibazwe ku giti cye,ntazitwaze kriziya,ntihakagire nuhuza inyigisho za kriziya n’abakoze amahano y’ubwicanyi.

Comments are closed.

en_USEnglish