Digiqole ad

Muhanga: Inzoga za Siruduwire n’Utuyuki zirandarika abazinyoye

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Muhanga bakomeje kwinubira ubusinzi bukabije bukomeje kokama abo bashakanye ndetse bamwe muri bo bagatangaza ko aho bukera bibaviramo gusenya ingo zabo bitewe no kuba batakibashije kwihanganira ibikorwa bigayitse bikorwa na bo mu gihe baganjijwe n’agasembuye.

Inzoga zipfunyitse muri uyu ducupa bita siriduwire (Slide well) zirica cyane kandi ntizemewe
Inzoga zipfunyitse muri uyu ducupa bita siriduwire (Slide well) zirica cyane kandi ntizemewe

Inzoga zahawe amazina ya Siruduwire n’Utuyuki (inzagwa zengwa mu bitoki zikanyuzwa mu nganda), nizo zikunze kugarukwaho na benshi ko zitera ubusinzi bw’indengakamere bityo abazinyweye bagasara bagasizora ubundi ibikorwa bigayitse ndetse n’iby’ubugizi bwa nabi bigatangira ubwo.

Udusanteri two mu nkengero z’umujyi wa Muhanga ni tumwe mu tugaragaramo ubusinzi bukabije, aha ni nk’aho bakunze kwita mu Kivoka, Nyarucyamo mu Byondo n’ahandi hatandukanye.

Iyo utembereye muri utu duce mu masaha y’ijoro biragoye gutera intambwe 20 udahuye n’umusinzi bigaragara ko yazahajwe n’inzoga ndetse ukabona bimwe mu bikorwa bamwe muri bo baba bakora bidakwiye.

Ibikorwa nyandagazi n’iby’urukozasoni ni byo bibaranga nko kwiyambura imyambaro bagasigara uko bavutse, ibitutsi ndetse n’ibindi bidakwiye kuba byakorwa n’ikiremwamuntu kidafite ubundi burwayi bwo mu mutwe bwihariye.

Ibi byose byagiye bigarukwaho na bamwe mu batuye muri utu duce, aho bamwe batangaje ko uretse kuba bitashimwa n’undi uwo ariwe wese ariko by’umwihariko ibyo bikorwa n’uwo mwashakanye na we ubwe bimwambika isura itari nziza ku buryo byabaviramo gutandukana cyane iyo ubona yaranze kuva ku izima agakomeza kokamwa n’ubusinzi.

Mukamana, umubyeyi w’abana babiri uri mu kigero cy’imyaka 30, twamusanze mu Kivoka yicaye iruhande rw’umugabo we, wari aryamye yananiwe kugenda kubera kuganzwa n’agasembuye.

N’umujinya mwinshi; Mukamana yagize ati “Ni uko nyine abagore wagira ngo hari icyo abagabo baduhaye, ariko uyu wanjye we maze kurambirwa pe, nawe reba ntabasha kweguka kubera inzoga.”

Yakomeje atangariza Umuseke ati “Si ibi gusa ureba, amaze kubigira umuco ku buryo hari igihe njya kumva nkumva abaturanyi bari kunkwena ngo nta mugabo ntunze kubera ibikorwa biteye isoni baba bamubonyeho, ku buryo rwose njye nshobora kuzamusiga nkareba iyo njya komonganira aho guhora ku nkeke yo kugawa n’abaturanyi.”

Abacuruza izi nzoga na bo batangaza ko icyo baba bashaka ari amafaranga ariko na bo hari igihe bibarenga dore ko ngo bakunze guhangana n’abo zimaze kugeramo bashaka kubasohora nyamara bo batabishaka.

Munyentwari Alfred, ucururiza mu gasanteri ka Kivoka yagize ati “Icyo tuba duharanira ni amafaranga ariko natwe hari igihe tubona ko atagomba kuruta ubuzima n’umudendezo by’Abanyarwanda bityo tugahangana n’abo ziba zimaze kugeramo dushaka gufunga ariko bikaba ingorabahizi.”

Abatuye mu duce dusa nk’aho twahindutse indiri y’ubusinzi, batangaza ko babangamiwe cyane n’urusaku ndetse n’imvururu z’abasinzi za buri joro dore ko ngo hari igihe bajya gufata agatotsi bagakangurwa n’induru zabo.

Burya koko ngo “uyikura mu gacuma ikagukura mu bagabo” ariko ntibyari bikwiye ko umuntu aba imbata y’ubusinzi ku buryo byagera n’aho bimuviramo kubura uwo bashakanye, kwica akanyota ntibivuze gusinda, byaba byiza umuntu yishe akanyota ariko akazirikana ko agomba gutaha kandi ntiyiyandagaze cyangwa ngo abangamire abandi.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ni byiza ko leta yagenzurira hafi uburyo izo nzoga zengwamo. hakanakurikiranywa uburyo zicuruzweamo. bityo ahagaragaye  amakosa agakosorwa.

Comments are closed.

en_USEnglish