Digiqole ad

Muhanga: Inzitiramubu ntibabasha kuzimarana imyaka itatu

Bamwe mu baturage barwariye mu bitaro bya Kabgayi mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo basabye umuryango Imbuto Foundation kubakorera ubuvugizi kugirango bahabwe  inzitiramubu hakiri kare kuko ngo zibageraho zitinze izindi  zarashaje.

Umwana urwariye mu bitaro bya Kabgayi kubera Malaria
Umwana urwariye mu bitaro bya Kabgayi kubera Malaria

Minisiteri y’ubuzima yashyizeho ko nyuma y’imyaka itatu aribwo hazajya hatangwa inzitiramubu nshya, nyamara ngo iyi myaka ijya gushira zarashaje cyane. Ibi ngo nibyo bituma basaba ubuvugizi ko bahabwa izindi.

Mukabasebya Constatine urwaje umwana mu bitaro bya Kabgayi kubera indwara ya Malaria, yabwiye Umuseke.rw ko umwana we yafashwe na Malaria kubera kubura inzitiramubu mu rugo kuko iyo bararagamo yashaje nyuma y’imyaka ibiri bari bayimaranye.

Mukabasebya ati: “ Inzu yacu n into ku buryo bitugora kubika ikintu ngo kirambe, inzitiramubu twahawe nyuma y’imyaka ibiri yari yashaje niyo mpamvu umwana yafashwe na Malaria kuko mbere nta wayirwaraga mu rugo.”

Umusaza witwa Rudasumira Claver uturuka mu murenge wa Kabacuzi muri Muhanga akaba nawe arwaje umwana mu bitaro bya Kabgayi yemeza ko umwana we yarwaye Malaria kuko inzitiramubu bahawe yari yaraashaje kandi ngo muri iki gihe cy’ihinduka ry’ikirere imibu ngo yariyongereye cyane.

John Ntigengwa, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Imbuto Foundation bari bagendereye abaturage ku bitaro bya Kabgayi yasabye abaturage ko bakwiye gufata neza inzitiramubu bahabwa ngo izamare imyaka itatu kuko iyo ishaje bisaba ko bajya kwigurira indi.

Abakangurambaga ba Imbuto Foundation i Muhanga
Abakangurambaga ba Imbuto Foundation i Muhanga

Ati “ tuzagerageza gukora ubuvugizi turebe niba hari izishobora gutangwa hagati aho, ariko inzitiramubu zitangwa iyo zifashwe neza iyo myaka itatu zirayimara nta kibazo.”

Imbuto Foundation imaze iminsi iri muri gahunda yo gushishikariza abaturage kwirinda Malaria, gahunda batangiye muri rusange mu mwaka wa 2009. Muri iyi gahunda bashishikariza abaturage kuryama mu nzitiramubu ziteye umuti kugirango birinde kuribwa n’imibu ikwirakwiza Malaria, ndetse no kurwanya ibidendezi by’amazi bikurura iyo mibu.

Imbuto Foundation yashishikariza abanyamuhanga kwirinda Malaria
Imbuto Foundation yashishikariza abanyamuhanga kwirinda Malaria

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

en_USEnglish