Muhanga: Indwara z’amaso zigiye kuzajya zivurirwa ku bigo nderabuzima
Ibi byatangajwe n’umukozi ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze mu muryango w’abongereza witwa “Vision for Nation”, mu mahugurwa yabahuje n’abaforoma baturuka, mu bigonderabuzima bikorera mu Karere ka Muhanga.
Ubusanzwe indwara z’amaso zavurirwaga ku bitaro, bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye zirimo ubumenyi buke bwa bamwe mu baforomo, hakiyongeraho ikibazo cy’ibikoresho bidahagije ku bigo nderabuzima.
Kubufatanye bw’uyu muryango w’abongereza “Vison for Nation” na Minisiteri y’ubuzima(MINISANTE) bagiye kwegereza ibikorwa by’ubuvuzi bw’amaso mu bigo nderabuzima, mu rwego rwo kugabanya umubare munini w’abarwayi baganaga ibitaro bikuru, kandi bikaba ari ukugira ngo bahabwe serivisi nziza kandi yihuse.
Uwihoreye Abdallah, umukozi w’umuryango vison for nation yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye bifuza ko iyi gahunda yegerezwa mu bigo nderabuzima, ishingira ku bushakashati Minisiteri y’ubuzima yakoze mu mwaka wa 2005, igasanga 80% by’abarwayi b’indwara z’amaso badahabwa imiti n’indororwamo mu buryo bukwiriye.
Bisengimana Jean Marie Vianney ni umuganga w’amasomu bitaro bya Kabgayi, yavuze ko kwegereza abarwayi ubuvuzi bw’ibanze, biborohereza kuko bamwe mu barwayi baganaga ibi bitaro bakunze kwitotomba ngo ni ukubima serivisi, birengagije ko abahivuriza baturuka no hanze y’igihugu, umubare ibi bitaro bya Kabgayi bitabashaga kuvura umunsi umwe.
Yagize ati “Twakira abarwayi ba maso,120 ku munsi, ni ukuvuga ko ibigo nderabuzima bigiye gufatanya natwe kuvura izi ndwara, bizoroha’’
Uwihoreye Donatha, ni umuforomokazi ku kigo nderabuzima cya Nyabinoni mu Karere ka Muhanga avuga ko urugendo abarwayi b’amaso bakoraga, bava muri uyu Murenge bajya gushaka ubuvuzi rugiye kugabanuka.
Uwihoreye yavuze ko guhabwa ubumenyi ku ndwara z’amaso bizabafasha kuzivura kandi bikorohera n’abakoreshaga urugendo bajya kwivuza izi ndwara.
Mu Rwanda hari ibigo nderabuzima bisaga 400, ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima n’uyu muryango w’abongereza Vison for nation bamaze guhugura abaforomo ku ndwara z’amaso basaga 700.
Iyi gahunda yatangiriye mu Turere tw’Iburasirazuba, Amajyaruguru, mu Mujyi wa Kigali, Amajyepfo, bikazakomereza no mu tundi Turere tw’Iburengerazuba, aho buri kigo nderabuzima gitanga abaforomo babiri.
MUHIZI Elisée
UUM– USEKE.RW