Digiqole ad

Muhanga: Ikigo CPF Ineza cyahembewe gutanga Serivisi nziza

Mu muhango wo gusoza  imurikagurisha ryabereye  mukarere ka Muhanga, kuva kuwa 03-13/10/2014 ikigo cy’imari  cya CPF-Ineza cyahaye serivisi nziza, aabakigana barenga  700 mu gihe  kitarenze icyumweru. Ibi bakaba babishimiwe n’inzego zateguye iri murikagurisha.

Uwamariya  Chantal Umucungamutungo wa CPF INEZA ahabwa  igikombe na Guv. Munyantwali  Alphonse.
Uwamariya Chantal Umucungamutungo wa CPF INEZA ahabwa igikombe na Guv. Munyantwali Alphonse.

Mu mpamvu  zatumye  iki kigo cy’imari  gihabwa igikombe cy’ishimwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo harimo  gukangurira  ababyeyi  gutoza  abana   umuco wo  kwizigamira,  aho nibura abana  200 barenga  bafite  amakonti  muri iki kigo,  hagamijwe ko bakura  bazi neza akamaro  ko kwizigamira kugirango bizabafashe  gutera imbere.

Uwamariya  Chantal  Umucungamutungo w’ikigo cy’imari CPF INEZA  yavuze ko  gutanga serivisi nziza byatumye  umubare w’abanyamuryango wiyongera ugereranyije n’imyaka micye iki kigo kimaze gishinzwe.

Avuga ko  ari nabyo  byatumye bagirirwa  icyizere  bahagararira ibindi bigo by’imari biciriritse  muri iri murikagurisha ryabereye mu karere ka Muhanga, ari nabyo byabahaye  imbaraga zo  gukomeza gutanga serivisi inoze ku babagana.

’Tworohereje abanyamuryango bacu, kubitsa no kubikuza  muri iri murikagurisha,  tubereka ibyiza byo kwizigama ku bana n’icyo byabafasha imbere habo.’’ – Uwamariya

Munyantwali Alphonse Guverineri w’Intara y’Amajyepfo  nawe waje gusoza iri murikagurisha yashimiye cyane abahembwe ku bikorwa byiza ariko abasaba  kutirara ngo bumve ko  bageze aho bajyaga, ko ahubwo  ibi bigomba kubaha imbaraga zo gukomeza  gutanga serivisi nziza  ku babagana,  bakabera abandi urugero rwiza mu byo bakora.

Ati: “Imurikagurisha nk’iri  ritegurwa kugira ngo  ryigishe  abantu kumenya gukora,  bityo icyo umwe arusha  abandi  bamwigireho, ntabwo  ari ukuza kwinezeza  byonyine’’

Ikigo CPF Ineza  cyatangiye  mu mwaka wa  2009, gifite abanyamuryango  ibihumbi 3 468,  gifite amashami abiri  yo  mu murenge  wa Nyamabuye   mu karere ka Muhanga na Mugina  muri Kamonyi.

Usibye  ikigo cy’imari cyahawe igikombe cy’ishimwe,  umuryango Women for  Women nawo wahawe igikombe kubera ko  ibicuruzwa bari bazanye byashize mbere y’uko imurikagurisha  risozwa nk’uko  Mukandayisaba Gaudence  umukozi wayo abivuga.

Bamwe mu bakozi ba CPF INEZA bishimira igikombe
Bamwe mu bakozi ba CPF INEZA bishimira igikombe
Igikombe bahawe ngo  kibahaye imbaraga zo gukomeza gutanga serivisi nziza
Igikombe bahawe ngo kibahaye imbaraga zo gukomeza gutanga serivisi nziza

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

2 Comments

  • Mukomereze aho bantu bacu

  • Dushimiye Imana aho ibagejeje!

    Mu itangira twabonaga ari ibintu bitazagira umusaruro ariko imbuto za CPF twese twatangiye gusoromaho!

Comments are closed.

en_USEnglish