Digiqole ad

Muhanga: Ibyavuye muri Referandum bikomeje gusobanurwa

 Muhanga: Ibyavuye muri Referandum bikomeje gusobanurwa

Evode Uwizeyimana aganira n’abanyeshuri b’i Kabgayi

Mu biganiro byahuje Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko(Rwanda Law Reform Commission) n’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’abaforomo n’ababyaza riherereye i Kabgayi mu karere ka Muhanga, Umuyobozi wungirije w’iyi Komisiyo Evode Uwizeyimana avuga ko gusobanurira abanyeshuri ibyavuye muri Referendum ari ukugira ngo Abanyarwanda bamenye kurushaho Itegeko Nshinga rishya bitoreye.

Evode Uwizeyimana aganira n'abanyeshuri b'i Kabgayi
Evode Uwizeyimana aganira n’abanyeshuri b’i Kabgayi

Itegeko Nshinga rishya ryatowe tariki 18Ukuboza 2016, abakozi ba Komisiyo y’igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko muri iyi minsi batangije gahunda yo gusobanura iri tegeko byimbitse cyane cyane ku rubyiruko rwo mu mashuri makuru na kaminuza.

Kuri uyu wa gatatu baganiriye n’abo mu ishuri ry’abaforomo n’ababyaza (Kabgayi School of Nursing and Midwifery) cyane cyane ku ngingo zimwe zavuguruwe harimo n’ingingo ya 101 yakunze kuvugwa cyane n’abantu benshi.

Evode Uwizeyimana Umuyobozi wungirije muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko, avuga ko mu nshingano iyi komisiyo ifite hari   mo no kumenyekanisha amategeko u Rwanda rugenderaho yemejwe n’Inteko ishinga amategeko ngo bitandukanye n’inshingano y’abagize Inteko umutwe w’abadepite kuko bo bategura imishinga y’amategeko bakanayemeza.

Yagize ati “Nk’ingingo y’101 mwasabye ko ihinduka niyo twaje kubabwira, hari n’izindi ngingo abadepite babonye ko ari ngombwa ko zihinduka nizo rero turi gusobanura”

Solange Mutimukeye, umunyeshuri muri iki kigo avuga ko ashimishijwe no kuba   mu Itegeko Nshinga harimo n’ibirebana n’umwuga akora wo kubyaza kuko ngo yari asanzwe azi ko mu itegeko nshinga bitabamo.

Ngo yibazaga ko amahame agenga umwuga w’abaganga akunze kugenwa n’iteka rya Minisitiri w’ubuzima gusa.

Mutimukeye yongeyeho ko ikimushishikaje cyane ari ukumva ko umukuru w’igihugu azongera kuyobora u Rwanda nk’uko Abanyarwanda babimusabye.

Cyakora nanone abanyeshuli babajije impamvu abaturage basabye ko hahindurwa ingingo ya 101, nyamara ngo abadepite bagahindura n’izindi, aha Evode akaba yabasubije ko Itegeko Nshinga rishobora guhindurwa bitewe n’igihe atari ikintu kiguma uko kiri.

Uretse ingingo ya 101 aba banyeshuri basobanuriwe, abakozi b’iyi Komisiyo banavuze ko hari izindi ngingo zari mu itegekonshinga zivuga kuri manda y’abakozi batandukanye nazo zahinduwe ku buryo izi ngingo zavuye kuri 203 zikaba zigeze ku ngingo 177.

Abanyeshuri n'abakozi bakurikiye ibyo babwirwaga ku Itegeko Nshinga
Abanyeshuri n’abakozi bakurikiye ibyo babwirwaga ku Itegeko Nshinga
Basanze hari bimwe na bimwe batari bazi ku ngingo zitandukanye zavuguruwe
Basanze hari bimwe na bimwe batari bazi ku ngingo zitandukanye zavuguruwe
Abanyeshuri n'abakozi b'iri shuri bakurikiye
Abanyeshuri n’abakozi b’iri shuri bakurikiye
Evode Uwizeyimana aganira n'abo kuri iri shuri
Evode Uwizeyimana aganira n’abo kuri iri shuri
Umwe mu banyeshuri avuga ko bungukiye byinshi muri ibi biganiro n'abakozi ba Rwanda Law Reform Commission
Umwe mu banyeshuri avuga ko bungukiye byinshi muri ibi biganiro n’abakozi ba Rwanda Law Reform Commission

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga

16 Comments

  • Rwose iyi Komisiyo irimo gukora akazi keza abantu dukeneye kumenya byimbitse ibikubiye mu Itegeko Nshinga rishya. Mukomereze aho

    • Ibi byagombaga kuba byarakorzwe mbere y’uko ritorwa. The rest is a waste of time!

  • Ibyiwacu byaricanze kabisa.Usobanura intu nyuma cyangwa mbere? Ese ko twari dufite igihe gihagije twirukanswaga niki? Kuki tutabanje gufata umwanya wo kubisobanura? Rwanda we genda warakubititse.

    • nanjye ntyo. harumucecuru wavuye gutora arangije arabaza ati”ese uwo ferandumu niwe wiyamazanyije na kagame?” bivuze ko yarakeneye ubusobanuro buhagije.none ngo barasobanura abantu nyuma yogutora ferandumu batazi

  • Gutoresha abantu hanyuma ukaza kubasobanurira ibyo batoye bishatse kuvugiki? Munsobanurire ntabwo mbyumva neza.

  • ni agahomamunwa!

  • Sinibuka umuyobozi uherutse kugawa bavuga ngo arakora agatekereza nyuma.Nyamara ndabona nabwo ari uburyo buri gutera imbere hano iwacu.Ntibizabatangaze nimubona umuntu ahinga macuri, ahubwo muzategereze umusaruro. Duhorana udushya kabisa.

    • Uwo muyobozi ndamwibuka ariko aho kumuvuga nzamutsinda.

  • Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’Amategeko nk’uko umuyobozi yabivuze hejuru ifite inshingano zo gusobanura amategeko ariho in force , in place ntabwo yigisha imishinga y’amategeko cg Imbanziriza mishinga uwo ni umurimo w’Inteko

    • Wansobanurira uruhare rw’abaturage mu ishyirwaho ry’amategeko bazasabwa gukurikiza?

  • Iby iwacu bihora ari udushya gusa gusa hahahhahahhh.

  • Rwanda ndakwemera nkabura icyo nguha, kuva kera utowe wese ntawe ujya hasi ya 90% none n’uwirwaga avuga ngo Leta ari nk’agatsiko k’amabandi niwe usigaye avuga iby’tegekonshinga.

    • Ariko burya n’umusazi arasara ahata kwijambo.

  • Iyi nayo ni imwe mumpamvu nyinshi zirekana ko itegekonshinga ritatowe n’abaturage.

  • Njyewe nkunda ikintu cya symbolic, Uwizeyimana ajya kubwira abanyagitarama ibya referendum ahubwo iyajyayo 28/1 byari kurushaho kuba byiza, Rwarakabije akomeje gukora akazi neza ko kulinda abajenosideri.

  • Mama Shenge. Sha Demokarasi yo mu Rwanda nyemera 100% kuko, bitabaye gutya, byaba bya bindi bindi nawe uzi. Ndakubeshya se? Nta cyo tutakora TURIYIZI. HAGOMBAGA SYSTEM RERO IMETRIZA SITUATION. SI BYO MAN?

Comments are closed.

en_USEnglish