Digiqole ad

Muhanga: Dominiko yateye Grenade nabi arafatwa

Umugabo w’imyaka 32 ukurikiranyweho icyaha cyo gushaka kwica akoresheje intwaro ndetse no kuba yarayitunze mu buryo bunyuranije n’amategeko, afungiye kuri station ya pilice ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga  yitwa Nyandwi Dominique.

Dominique Nyandwi wateye Grenade nabi/Photo TNT

 

Nkuko twabitangarijwe n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Spt Theos Badege avugako kuwa kabiri w’iki cyumweru mu masaha y’umugoroba nibwo Nyandwi yashatse kwivugana abantu barimo basangira mu kabari, nyuma yuko batonganye maze uyu mugabo akarakara bigatuma abatera igisasu cyo mu bwoko bwa grenade ku bw’amahirwe iyi grenade ntiyaturika ngo ihitane abantu.

Bimwe mu byaha uyu mugabo mugabo wahoze ari umusirikare,harimo kuba yari atunze intwaro mu butryo butemewe n’amategeko ndetse no gushaka kuvutsa ubuzima akoresheje intwaro.

Spt Theos Badege avugako nyuma yuko iyi grenade yatewe nabi nyir’ukuyitera ariwe Nyandwi ngo yahise ayiterura ayijyana kuri station  ya police ya Nyamabuye ari naho afungiye .

Twabajije umuvugizi wa Polici igituma abantu bamwe na bamwe bagitunze intwaro mu gihe iminsi ntarengwa yo gusubiza izi ntwaro yarenze,atubwirako gahunda nk’iyo ikangurira abantu gusubiza izo ntwaro nta gihe idakorwa kandi ko police ikomeje kubibakangurira.

Yagize ati: igihe cyose umuntu atunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko aba yikururira ibibazo atazashobora guhagarika.

Umuvugizi wa police akaba asaba abaturarwanda muri rusange  ko mugihe babonye intwaro aho ariho hose bakwiye kubibwira inzego z’umutekano. Dore ko iyo umuntu ayitanze nta nkurikizi zimubaho.

 

Claire U
Umuseke .com

10 Comments

  • WARI UZI ICYATUMYE IYI GRENADE IDATURIKA????

    ABAHAKANA KO “ISUMBA BYOSE” IDAKORA IBITANGAZA MUREBEREHO. ABAYITEWE BAKWIYE GUTANGA UBUHAMYA…

  • yisamye yasandaye!buriya se kuki yarindiriye ko yanga guturika ngo abone kuyijyana kuri polisi?si impuhwe zindi ahubwo ni uko yabonaga bimurangiranye!

  • Imana isumba byose buriya niyo yabarinze mugihe ntawundi wo kubarinda wari usigaye, uwashakaga kubica we yari yabirangije IMANA OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

  • UWO NTABWO YABAYE UMUSIRIKARE.NTA MUSIRIKARE WICA ABATURAGE NGO NI UKO BATONGANYE.IYO SE ARWANISHA AMABOKO? BAMUFUNGE AHUBWO.

  • erega umwuka wubwicanye uzatinda kubavamo kabisa.

  • ntabwo aribyiza ko umuntu agaragaza ko afite intwaro rai uko igiye kumuturikana

  • uyu wanze gutanga iriya ntwaro ku neza inzira zikigendwa yunvaga azafata igihugu na grenade imwe gusa?cyangwa afite nyinshi?abashinzwe umutekano ahubwo barebe neza niba nta zindi afite.

  • Abanyamuhanga barabitiranya.Bari babona iki?

  • nibamubabarure ni kamwe konyine yari afite.

  • Ariko KWITONDA urasetsa rwose, hanyuma bamubabarire, umuntu ugira umujinya kuriya, uziko yazabura iyo atera ubutaha, agashakisha uburyo noneho yambura ushinzwe umutekano imbunda hanyuma akabarimbagura.
    Ahubwo akwiye gukosorwa bihagije, kuko nawe ni Umutaribani. Ese ubundi nibarize BADEGE, uwo muntu buriya yababwiye ko yayigendanaga cg yagiye kuyizana aho yari yarayitsimbye
    Ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa
    nzaba ndeba da

Comments are closed.

en_USEnglish