
Muhanga EXPO 2016: Entreprise Urwibutso yabaye iya mbere muri service nziza

Guv. Alphonse Munyantwali(hagati) aha igihembo Entreprise Urwibutso ya Sina Gerard (ibumoso) kuko yahize abandi muri iri murikagurisha
Kuri iki cyumweru mu muhango wo gusoza imurikagurisha ry’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali Guverineri w’iyi Ntara yahembwe bimwe mu bigo byabaye indashikirwa mu gutanga serivisi nziza anasaba ko ibikorerwa mu Rwanda byongererwa agaciro.

Iri murikagurisha ry’Intara y’Amajyepfo ryabereye mu Karere ka Muhanga ryari rimaze ibyumweru bibiri, mu muhango wo gusoza iyi EXPO, Guverineri Munyantwali n’abandi bayobozi mu Ntara y’Amajyepfo bashimiye cyane bimwe mu bigo byakoze neza bitanga serivisi nziza ku baturage bitabiriye iri murikagurisha binatuma ibikorerwa mu Rwanda bibona abaguzi.
Hagendewe ku ngingo esheshatu zirimo imitangire myiza ya serivisi, guha ibisobanuro birambuye birebana n’ibyo baje kumurika, guhanga udushya no kureba uko stand iteye harimo isuku aba bayobozi bavuga ko, Entreprise Urwibutso (Nyirangarama) ari yo yaje ku mwanya wa mbere mu kuzuza ibisabwa kugira ngo ihabwe ibihembo.
Chantal Uwamariya Umucungamautungo w’ikigo cy’Imali iciriritse CPF INEZA, cyaje mu myanya ya mbere mu bigo byakoze neza, avuga ko kuba barahaye bamwe mu bakiliya b’iki kigo inguzanyo mu imurikagurisha banakora amasaha menshi bakira abitabiriye imurikagurisha ari byo abatanze ibihembo bahereyeho.
Uwamariya avuga kandi ko abitabiriye iri murikagurisha benshi babasabye ko hafungurwa andi mashami y’iki kigo hirya no hino mu tundi turere CPF INEZA itari yakoreramo.
Guverineri Munyantwali avuga ko gutanga serivisi nziza bikwiye kuba umuco no mu zindi nzego zitandukanye za Leta ndetse n’iz’abikorera asaba ko ibikorerwa mu Rwanda biba byinshi ku isoko ndetse hakarebwa n’uburyo byongererwa agaciro.
Ati “Iri murikagurisha rifashe umwanya wa mbere mu yandi twagiye twakira kandi nifuza ko ibyo mwagaragaje bitasubira inyuma»
Gasamagera Benjamin, Perezida w’urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Iguhugu wari witabiriye uyu muhango avuga ko kumurika ibyo abikorera bafite byerekana igipimo ibikorwa by’iterambere ku rwego rw’imirenge, uturere n’Intara bigezeho, akavuga ko abikorera bakoze cyane barushaho gutanga imirimo myinshi kubatayifite.
Ati “Mwibukeko kugeza ubu 90% by’imirimo ihabwa abanyarwanda itangwa n’Abikorera.”
Ni ku nshuro ya karindwi urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo rukoresha imurikagurisha, nubwo nta mubare watangajwe w’amafaranga yinjiye muri iri murikagurisha, Urugaga rw’abikorera ruvuga ko abantu barenga 2000 ku munsi bitabiraga iri murikagurisha.



MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga