Digiqole ad

Muhanga barifuza iki kuri Perezida uzatorwa?

 Muhanga barifuza iki kuri Perezida uzatorwa?

Mu bice by’icyaro mu murenge wa Nyarusange bavuga ko Perezida uzatorwa yabubakira ibibuga by’imyidagaduro kuko ntabyo bafite hano. Nyarusange ni umwe mu mirenge 12 igize aka karere.

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Rusovu baganiriye n'Umuseke
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Rusovu baganiriye n’Umuseke

Urubyiruko rw’aha rusaba ko rwakubakirwa ibibuga by’imyidagaduro kuko ngo ni ikintu kibababaje kuba ntabyo bagira, abashaka gukina ngo bajya mu mugi wa Muhanga.

Oswald Kayihura wo mu mudugudu wa Vunga mu kagari ka Rusovu aha muri Nyarusange we avuga ko imyaka irindwi ishize Perezida wari uriho yabagejeje kuri byinshi birimo imihanda, amashuri, gahunda ya Girinka yavanye benshi mu bukene n’ivuriro hafi habo.

Kayihura ati “Dufite byinshi dushima twagezeho aha iwacu ubu igisigaye ni uko uzatorwa yakwita ku rubyiruko rwa hano rukabona aho rwidagadurira mu mikino kuko kuba hadahari bituma hari benshi bishora mu biyobyabwenge.”

Immaculée Uwamariya wo mu Mudugudu wa Jabiro, Akagari ka Musongati avuga ko aka gace kagezemo amashuri menshi bityo bifuza ko abana babyigamo babona aho kwidagadurira hahagije.

 

Pierre Nshimiyimana wo mu murenge wa Mushishiro mu kagari ka Nyagisozi we yifuza ko Perezida uzatorwa yashyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi akabaha imashini zuhira kuko ngo mu gihe cy’izuba umusaruro wabo ugabanuka kandi barumvise ko imashini zuhira zaje.

Chantal Mujawamariya wo murenge wa Muhanga Akagari ka Tyazo asaba Perezida uzatorwa gushyira imbaraga muri Made in Rwanda igakora imyembaro y’impinja kuko ngo nta myenda y’abana ikorerwa mu Rwanda babona ku isoko.

Ibice by’amajyaruguru y’Akarere ka Muhanga mu mirenge ya Nyabiboni, Rongi, Kibangu na Kiyumba abaturage baho baganiriye n’Umuseke mu tugari tunyuranye bagaragaza ibibazo bahuriyeho by’uko hari abataragerwaho n’amashanyarazi n’amazi meza ndetse n’imihanda ikwiriye. Bagasaba Perezida uzatorwa kubigira iby’ibanze kuri bo.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE/Muhanga

en_USEnglish