Digiqole ad

Muhanga: Abasigajwe inyuma n’amateka bemerewe amashanyarazi

Abasigajwe inyuma n’amatekabo mu mudugudu wa Nyarutovu, akagali ka Gitarama, mu murenge wa Nyamabuye i Muhanga, bahawe icyizere ko bagiye guhabwa umuriro mu gihe cy’amezi abiri uvuye none.

Iyi ni imwe mu nzu ituwemo n'imiryango ibiri y'abasigajwe inyuma n'amateka aho bubakiwe
Iyi ni imwe mu nzu ituwemo n’imiryango ibiri y’abasigajwe inyuma n’amateka aho bubakiwe

Umuryangowa Nancy Uslan, wo muri Leta ya New Jersey muri USA, ugizwe n’umugabo n’umugore we n’abana babo babiri, niwo wiyemeje gutera inkunga imiryango 25 y’abasigajwe inyuma n’amateka ukabazanira amashanyarazi mu nzu zabo.

Ku bufatanye n’umuryango wa ba kanyamigezi mu Rwanda (COOFORWA), nyuma yo kuzenguruka uturere dutandukanye two mu gihugu, aba banyamerika baje gusura iyo miryango y’i Muhanga, basangabarorojwe, baranubakirwa ariko basanga aho bavoma ari kure ugereranyije n’aho batuye.

Uyu muryango wiyemeje kubafasha guhita bagezwaho mbere na mbere amashanyarazi kuko insinga zayo ngo zica hafi y’amazu yabo.

Uslan Nancy, umugore w’imyaka 60 yavuze ko bagiye kandi no kwisuganya bagashaka uko amazi meza agezwa mu ngo z’iyi miryango kugirango barusheho kumera neza.

Nancy yari amaze guhabwa impano y'agatako gakoze mu ibumba
Nancy yari amaze guhabwa impano y’agatako gakoze mu ibumba

Nacy Uslan yagize ati “ Twumvise tugize ubushake bwo gufasha iyi miryango kuruhasho kubaho neza, twabonye ibiciro byo kugirango bagezweho amazi hafi n’amashanyarazi mu ngo zabo. Twe turi umuryango umwe twabyumvikanyeho tugiye kubibafashamo.”

Christian Muhawenimana umukozi w’ishyirahamwe rya ba Kanayamigezi mu Rwanda yavuze ko ishyirahamwe ryabo rizunganira uyu muryango w’abanyamerika mu gutanga ama tiyo (tuyaux) y’amazi azaba agiye kugezwa kuri iyo miryango.

Abantu bagera kuri 400 bo mu miryango 25 y’abasigajwe inyuma n’amateka nibo bagiye kugezwaho amashanyarazi n’amazi meza bari basanzwe bavana ahatari bugufi bwabo.

Iki gikorwa ngo kizatwara miliyoni zisaga umunani z’amanyarwanda, amashanyarazi yo akazaba yabagezeho bitarenze ukwezi kwa cumi uyu mwaka.

Abagize iyi miryango izahabwa ibi bikorwa remezo nta kinini batangaza kubyo bagiye gukorerwa. Umwe yagize ati “ Tuzabishima nibitugeraho.”

Izi nzu batuyemo zigiye kubanza zihabwe amashanyarazi
Izi nzu batuyemo zigiye kubanza zihabwe amashanyarazi
Aba ni abana bo muri iyo miryango y'abasigajwe inyuma n'amateka
Aba ni abana bo muri iyo miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka
Abo bera ni umuryango wa Nancy wiyemeje kubagezeho amashanyarazi n'amazi bakayazana hafi yabo
Abo bera ni umuryango wa Nancy wiyemeje kubagezeho amashanyarazi n’amazi bakayazana hafi yabo

 

MUHIZI Elisée
Umuseke/Muhanga.

0 Comment

  • Murasetsa, ngo abasigajwe inyuma n’amateka???? Cyangwa no kwikubira umutungo w’igihugu kw’abamwe!!

Comments are closed.

en_USEnglish