Digiqole ad

Muhanga: Abanyamuryango ba RPF barasaba ko Itegeko Nshinga rihinduka

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abanyamuryango ba FPR-Inkotayi mu karere ka Muhanga, abitabiriye iyi nama basabye ko itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rihinduka vuba, ndetse n’Umukandida basha, Perezida Paul Kagame akabemerera kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Mutakwasuku-Yvonne-Mayor-wa-Muhanga-akaba-na-CHairman-wumuryango-FPR-Inkotanyi
Mutakwasuku-Yvonne-Mayor-wa-Muhanga-akaba-na-CHairman-wumuryango-FPR-Inkotanyi

Iyi nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri, yahuje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Muhanga, yateranye kuri uyu wa gatandatu, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne akaba na Chairman w’uyu muryango yabanje kugaruka ku mateka mabi yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, avuga n’ingaruka mbi z’ubutegetsi bwabanjirije uburiho ubu, abushinja kuba bwaraheje bamwe mu Banyarwanda.

Uyu muyobozi   akaba yavuze amahame remezo itegeko nshinga rishingiraho, harimo no guha abaturage uburenganzira bw’ibanze bityo ko aba baturage bafite ububasha bwo guhindura itegeko nshinga igihe cyose bibaye ngombwa bakongeramo izindi ngingo babona ko zibabereye, ndetse bakaba basaba ko n’Umukuru w’igihugu batoye yakomeza kubayobora, kubera ko aribo n’ubundi baba baragize uruhare mu kumushyiraho.

Nyirabahire Spéciose, wari muri iyi nama, yavuze ko kuba Abanyarwanda bayobowe neza muri iki gihe, bazi neza aho u Rwana ruva, aho ruri ndetse n’aho rugana, bakwiye gutekereza n’uwabigizemo uruhare kugira ngo rugere aho ruri ubu, akibaza impamvu Abanyarwanda   batari barihindura kugeza uyu munsi.

Yagize ati: “Guhindura itegeko nshinga biri mu burenganzira bwacu nk’Abanyarwanda, kandi tubifitiye ububasha none twabuzwa n’iki kubikora?”

Ntaganza Joseph, yavuze ko usibye guhindura itegeko nshinga, asanga Abanyarwanda bakwiye gusaba n’Umukuru w’igihugu, Paul Kagame ko yiyamamariza manda itaha, kuko abishoboye akifuza ko ibitekerezo bari gutangira muri iyo nama bishyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba ndetse n’umukuru w’igihugu akemerera abaturage kuziyamamariza manda y’indi y’umwaka wa 2017.

Mu ijambo rye yagize ati “Buri rugo rugira uko ruyoborwa, kuki Abanyarwanda tugomba kurindira nk’aho hari abandi badutekerereza?”

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryatowe n’abaturage mu mwaka wa 2003, riha umukuru w’igihugu kuyobora manda y’imyaka irindwi, akiyamamaza inshuro ebyiri zidasubirwamo.

Ibi byifuzo by’aba banyamuryango, bije mu gihe hasigaye imyaka ibiri irengaho gato kugira ngo Perezida wa Repubulika Paul Kagame arangize manda ye ya kabiri yatorewe kuyobora u Rwanda, izarangira mu mwaka wa 2017.

Usibye aba banyamuryango ba FPR-Inkotanyi, basaba ko itegeko nshinga rihinduka, hari n’abandi baturage mu mujyi wa Muhanga, baganiriye n’Umuseke bavuze ko amatora atinze kugera ngo bongere bamutore Perezida Kagame mu yindi manda ya gatatu.

Mugunga-Jean-Baptiste-yavuze-ko-itegeko-nshinga-ryatowe-nabaturage-bityo-ko-ari-bo-bagomba-kurihindura
Mugunga-Jean-Baptiste-yavuze-ko-itegeko-nshinga-ryatowe-nabaturage-bityo-ko-ari-bo-bagomba-kurihindura
Iki-gitekerezo-aba-banyamuryango-bagisangiye-nabaturage-bo-mu-mujyi-wa-Muhanga
Iki-gitekerezo-aba-banyamuryango-bagisangiye-nabaturage-bo-mu-mujyi-wa-Muhanga
Bamwe-mu-banyamuryango-ba-FPR-bifuje-ko-itegeko-nshinga-rihinduka
Bamwe-mu-banyamuryango-ba-FPR-bifuje-ko-itegeko-nshinga-rihinduka

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

19 Comments

  • FPR n’ Itegekonshinga, Itegekoonshinga naryo ni FPR, muri ikigihu cyacu. Ntategekonshinga ribaho ahubwo habaho FPR.

    • Djuma, ubivuze neza cyane, twasubiye mwishyaka rimwe rukumbi.Urugero ntaga: rena ibendera rya FPR urebe n’ibendera rya MRND.Ongeraho amahame, ubumwe amahoro n’amajyambere FPR iki demokarasi,ubumwe,amajyambere.Kuki burigihe abategetsi bafata abanyarwanda nk’ibicucu?

    • Wikwiyita Kanyarwanda, kuko niba uri kanyarwanda ugombe kuba uri n’umunyarwanda! Imvugo yawe kandi iragaragaza ko muri 2003 wari wujuje ubukure bwo gutora-bityo ukaba waragombaga kuba warafatanyije n’abandi banyarwanda gutora Itegekonshinga; icyo gihe waba wari umunyamuryango wa FPR cg. waba utariwe! Ubu se icyo ushaka kuvuga aha nigiki?

      Ivugire ibyo ushaka, hirya nohino ndumva abanyarwanda bose [wenda uretse wowe gusa] bifuza ko itegekonshinga cyane cyane ingingo ivuga ku manda ya perezida ryahindurwa. nirihindurwa rero, witegure kuzatora Perezida wacu Paul KAGAME twese dukunda!

  • Dumb and dumber.but this is Africa,so no surprise here

  • Umusaza yakoze byishi nahe nabandi bakomereze aho agejeje.

  • Mwicundamarima !!!!
    Muve muri mamawararaye !!!!

    Icyo HE yatugeneye kwiyo mandat itahanicyo tuzashyigikura.

    Umusaza areba kure kurusha abenyenda tumenyereye muri politique.
    Wasanga ateganya kuruhuka akazazana amaraso mashya nyuma yiyo mandat yasajije abantu !!!!
    cg se akikorera ni bindi dore ko azi umbwejye kubi.
    Cg se tugahindura iryo tegeko.

    Kubwibyiza atugejejeho tutigeze tumubonamo ububasha ntashyikirwa niyo mpamvu icyo azemeza tuzagikurikiza twe tumwemera…, ibisigaye tuzabyikuramo kigabo nkuko ni byahise twagikuyemo.

  • Mwaretse guhemukira His Excellency koko!
    Ubu koko murashakako isi imwota imwitako yakoze neza mumizo yambere akarangiza abaye umunyagitunga utava kubutegetsi nkaba Mbaraka, Kadafi, Mugabe, Kaguta, etc.
    Mwamuretse akazatubera umusingi wa Democracy ubwa Nyerere wa TZ?

  • Meya nawe kweri wageze mwishuri,???!
    Urareba ugasanga urwanda rwabura uruyobora muzehe nasoza ikivi?!!ubuse ko ntarumva America irira ngo barashaka ko Obama akomeza kuyobora?!reka twimenyereze umuco wo kurekura ingoma hatamenetse amaraso.muzehe wacu inzego zose yarazubatse,uwazashyiraho bizaba arahamanuka ntakigoye.
    Nguwo KIBAKI NA MOÏ barikwiruhukira mumahoro,UHURU SE MURABONA nawe atazanye izindi ngufu!?so ntamuntu kamara…

  • UMUSAZA WACU TUZONGERA TUMUTORE KUGEZA MURI 2050. IPIGINGA N’IBIGARASHA NIBISHAKA BIZIYAHURE.

  • KAGAME niyiyamamariza manda itaha nzamutora.Nibidashoboka nzazinga utwanjye ndebe aho mbangiye.Nzagaruka amatora ya Perezida wa Repubulika arangiye maze kubona usimbuye Kagame aho aganisha igihugu! Ko Mzee wacu ariwe udushoboye twaretse agakomeza kutuyobora? Uwanze kumva ntiyanze no kubona!

  • Cry o my beloved country

  • Itegeko Nshinga baritoye nakyizere barifitiye ? Namavu yo nguhuzangurika niba nkaba nyarwanda twarihisemo tubona ridukwiye kandi na president aka sinya.

    Dukyeneye ubwenge bwubaka true leadership apana ubwoba muri leadership choice .Nabwo ndushaka nko amateka azakomeza nkudishira muri development level ya banya Afurika.

    President yaba muri office 2017 chagwa 2024 vision nya Rwanda igomba gukomeza intera imbere nakavuyo katerwa naba bantu bafite ibi ntekyerezo biri 24/7 undeveloping!

  • Biteye isoni kumva abantu nkabariya bahagarariye n’abandi baterana bakavuga ubusa. President Paul kagame yakoze neza igihe yayoboye. Icyanyuma asigaje gukora nukurekura ingoma abo yatoje bakayobora cyangwa undi wese abanyarwanda bagirira icyizera bakatuyobora. Naho ibindi birimo kutarekura ingoma bizamutwereka KO ntaho atandukaniye naba Mugabe or bariya bigize bakamara kubera gutinya KO bavuye kubutegetsi ubutabera bwabakurikirana.

  • Bavandimwe murakomeye,

    Tugiye inama twagira Imana. Abari mu mayira abiri muhigame mubise abahita bigendere. Kuvuga ngo nitabyara inyana izabyara ikimasa ni ugutesha abandi umwanya kuko ibyo birazwi. Utangaza icyifuzo cye nawe yaba agize neza atanze n’impamvu kuko impamvu niyo yahindura abumva. Njye ndi mubahereye ku ikubitiro nifuza ko itegeko nshinga rishyirwa ku gihe. Impamvu ya mbere n’ igihe ryagiriyeho n’ ibihe igihugu cyari mo. Nta kidatera imbere rero kimwe n’uko nta kidahinduka uretse ihinduka ubwaryo n’ Imana Rurema. Tubivitiye uburenganzir? Cyane rwose. Ntaho bitaba uretse ko no kubitangira igihe bifite akamaro twaba turushijeho gutsinda tubatanze umushi. Birakorerwa iki? Gushyigikira umukinnyi utsinda. Umuyobozi uhame, usohora ubutumwa bw’ abamutumye ataniganwe ijambo. Umuyobozi uhagarara yemye mu iteraniro rya bose agahamya ibyo yemera akanabishyira mu ngiro. Umuyobozi udatinya aho rukomeye ngo yihangike amatugunguru. Umuyobozi udaterwa isoni n’uwo ari we, aho akomoka, abo aserukiye, ndetse umuyobozi wemerwa n’abe akifuzwa n’abo ahandi. None se harya ko hatombora utizeye igisubizo, ni kuki twajya mu matombora? Ngo haba hari undi ushoboye,ni byo koko, ariko se turakekera iki tuzi? Ni nk; usobanurana ubwoba yihishe inyuma y’ amazina atabaho. Vuga ibyo wemera uri uwo uri we. Ibindi byitwa amagambo kandi nta shingiro ryayo nta bikorwa.
    Tugire amahoro

  • Rwanda waragowe,

  • @Beatrice ufite ingabire yubugoryi. Ntamukinnyi utagira umusimbura iyo igihe cye kigeze cyo kuvamo. Birabaje ukuntu wasanga hari abandi nkawe babona muri more than 10 million kagame Ari wenyine ushoboye gusa…

  • None se kuvana umubare wa mandat muli constitution nu ugetera imbere cyangwa ni ugusubira inyuma? Igisubizo: ni ugusubira inyuma. Ibyo uvuze kuli KP byose nibyo, aliko hali nabandi nkawe benshi mubanyarwanda. Emwe hali nabandi bamurusha ubutwali. Bref: come 2017, let him pack and pass over the stick of power.
    Viva Democratia.

  • Nimureke HE Paul Kagame azatwibwirire igisubizo kuri icyo kibazo. Turamuzi ni umugabo nimureke kumwanduriza “image”. Yakoze neza kandi yubahiriza amategeko y’igihugu, igihe rero kirageze (2017) ko arekera undi nawe ubishoboye akayobora iki gihugu, hanyuma akazajya amugira inama.Abo yahaye amasomo si bake, turizera ko muri FPR hatabura umuntu wafashe neza amasomo yahawe. Harimo abanyeshuri b’abahanga.

  • @Beatrice rwose uvuze neza,buri kintu cyose kigenda gihinduka bitewe n’igihe.
    Ntacyatuma rero n’itegeko nshinga ridahinduka ngo rijyane n’icyo abanyarwanda bifuza kuko ni iryabo.
    Ku kijyanye na Muzehe rero dore ibisubizo bibiri yabaye atanze ahubwo sinzi impamvu mudasubira muri archives ngo murebe mwunve neza uko yivugiye ubwe:1)Bamubajije ku by’aba president ba Africa ngo babura ababasimbura bigatuma batava k’ubutegetsi arasubiza ati:” Jye mbuze uwansimbura k’ubutegetsi naba narayoboye nabi igihugu cyacu kuko mu gihe maze ngomba no gutoza abandi bazansimbura.”
    2)Mu kiganiro n’abanyamakuru bamubajije niba azakora ibyo abantu bamusaba byo kwiyamamaza muri 2017,arasubiza ati”Jye nambuka ikiraro(iteme)ndigezeho mutegereze 2017″.
    IBI BISUBIZO RERO BIRAHAGIJE,AHASIGAYE MUREKE TUMUSABE KANDI NTAZATWIMA KUKO ARADUKUNDA ariko mwe k’umubeshyera ngo ntawe yatoje wamusigariraho.
    Kubijyanye n’itegeko nshinga ntawe dusaba kurihindura kuko ni iryacu nitubishaka tuzazinduka kare turijyanisha n’igihe bitewe naho tugeze n’igikenewe.

Comments are closed.

en_USEnglish