Muhanga: Abakozweho n’ibiza bahawe ubufasha bw’ibanze
Imiryango 113 igizwe n’abantu magana atanu (500) yo mu murenge wa Rongi, Nyabinoni na Mushishiro ho mu karere ka Muhanga, yahawe ubufasha butandukanye burimo ibyokurya, ibiryamirwa n’ibikoresho byo mu rugo.
Mu gikorwa cyo gufata mu mugongo imiryango yakozweho n’ibiza cyateguwe n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, (MIDIMAR), Croix Rouge y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, n’Akarere, izi nzego zose zigamije gufata mu mugongo iyi miryango yahekuwe n’ibiza mu cyumweru gishize.
RUVEBANA Antoine, Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR avuga ko bazinduwe no gusura iyi miryango yabuze ababo no kubihanganisha harimo no kubaha ubufasha bw’ibanze, cyane abasigaye bazaheraho kugira ngo bakomeze ubuzima.
RUVEBANA avuga ko ibyago aba baturage bagize batakwiriye kumva ko bari bonyine ahubwo ko byagwiriye n’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Ntimutekereze ko ari mwe mwenyine mwahuye n’akaga, hari n’utundi duce tw’igihugu twahuye n’ibibazo byo kubura abantu bitewe n’inkangu, twaje rero kubihanganisha.”
BAZIRUWIHA Marcel, wo mu murenge wa Nyabinoni wakzweho n’ibiza, yapfushije abana bane, amatungo ndetse n’inzu ye irasenyuka, kandi ngo nta cyizere cyo kubaho yari afite agereranyije n’uko inkangu yari imeze.
Uyu muturage avuga ko nubwo abana be bahitanywe n’ibiza we n’umugore we ndetse n’umubyeyi we bakiriho kuko iyo Imana itaza gukinga ukuboko umuryango wose wari kuzima.
Ati: “Ntabwo nishimiye ko abana banjye bapfuye, ahubwo ikinteye gushima uyu munsi ni uko hari abakiriho.”
MUNYANTWALI Alphonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo avuga ko gusura iyi miryango yahuye n’akaga biri mu nshingano z’ubuyobozi.
Yavuze ko hari ingamba bagiye gufata zo kugira inama abatuye mu manegeka kuhimuka, bagashakirwa ahandi hameze neza bagomba gutuzwa kugira ngo ubuzima bwabo budakomeza guhura n’ibibazo by’ibiza birimo kwibasira abaturage muri iki gihe.
Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi yageneye abakozweho n’ibiza toni umunani z’ibiribwa n’amafaranga ibihumbi mirongo itanu kuri buri muntu wahitanywe n’ibiza kugira ngo babashe gushyingurwa.
Croix rouge y’u Rwanda yo yatanze ibiryamirwa, amahema, ibiringiti, amasabune n’ibindi bikoresho byo mu rugo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo akaba yasabye inzego z’ibanze gukora ibarura ry’indi miryango ibiza byesenyeye kugira ngo na yo ihabwe ubufasha kandi ituzwe.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Rongi