Muhanga: Abagororwa barifuza gusana ibyo bangije
Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, mu muhango wateguwe n’Ubuyobozi bwa gereza ya Muhanga, ugamije kwishimira uruhare bamwe mu bagororwa bagize mu kubaka inyubako z’amashuri y’ubumenyi yo mu Byimana (Ecole des Sciences de Byimana) Aba bagororwa batangaje ko byaba byiza ari uko abakatiwe igifungo gihwanye n’ibyo bakoze bagiye bahabwa umwanya wo gusana ibyo bangije.
Muri uyu muhango bamwe mu bagororwa bavuze ko bibatera ishema iyo babonye ibikorwaremezo bubatse bihagaze kandi bikomeye, bityo ngo ubuyobozi bubemereye bakomeza kujya bagasana n’ibyo bangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ruzigana Emmanuel, uhagarariye agashami karwanya ibyaha “Club anti-crime” muri gereza ya Muhanga yavuze ko abakatiwe igifungo cy’imyaka myinshi bari mu munyururu, bagombye guhera ku byo basenye muri Jenoside noneho bakabona gukora indi mirimo iteza imbere igihugu.
Yagize ati “Iyo wakiriye igihano ukemeranya n’umutimanama wawe ko batakubeshyeye ndetse ukavugisha ukuri ku byo wagizemo uruhare,gusanira uwo wahemukiye byagutwara iki.”
Naho, Niyitegeka Fred wari uhagarariye abagororwa mu mirimo yo kubaka ishuri yavuze ko aterwa ishema no kumva ko hari abantu bakibafitiye icyizere, ngo kuko ibyo bakoreye Abanyarwanda by’umwihariko n’igihugu muri rusange batagahawe imbabazi ahubwo bari bakwiye guhabwa akato nk’abakozi b’ikibi.
Yagize ati “Ibyo turi gukora uyu munsi twubaka amashuri n’intambwe nini n’icyizere ubuyobozi butugirira twifuza ko ubumenyi dufite twabugaragariza mu bikorwa bifitiye akamaro igihugu,kugirango duhindure twereke abantu ko twahinduye imyumvire.”
Bisengimana Eugene, Umuyobozi wa Gereza ya Muhanga we yadutangarije ko kuba hari abagororwa bemera ibyaha bakoze kandi bakabisabira imbabazi nabyo ari igikorwa cy’ingenzi.
Akavuga ko n’ibyo bari kubaka uyu munsi bifitiye inyungu nini igihugu nabo ubwabo kuko iyo gereza ibakoresheje hari amafaranga akurwaho agahabwa abubatse n’igihugu kikahungukira.
Gereza ya Muhanga yishyuwe Miliyoni zirenga 25 zijyanye n’imirimo y’ubwubatsi bw’amashuri y’ubumenyi yo mu Byimana, muri Miliyoni zisaga 250 imirimo yo kubaka iri shuri.
Muhizi Elisee
Umuseke/Muhanga.