Muhanga: Abacururiza mu isoko n’abacururiza hanze yaryo bararebana nabi
Abacururiza imbere mu isoko rya Muhanga hamwe n’abacururiza hanze yaryo ubu ntibameranye neza kuko abacururiza imbere mu isoko bavuga ko babangamiwe cyane n’aba bacururiza hanze babatwara abakiliya ntibinjire mu isoko.
Isoko rya Muhanga riherutse kwegurirwa abikorera ndetse n’ibikorwa byose bijyanye n’imicungire no kuribungabunga ntibigikorwa n’ubuyobozi bwa Leta.
N’ubwo ubucuruzi bukorerwa mu kajagari butemewe mu Rwanda; mu mujyi wa Muhanga ndetse n’ahandi hatandukanye mu gihugu ntibibuza ko ubu bucuruzi bukomeza.
Mu mujyi wa Muhanga ku nkenegero z’isoko abacuruzi bahacururiza muri ubu buryo butemewe bakomeje guteza umwuka mubi hagati yabo n’abacururiza imbere mu isoko.
Umubare w’abacururiza hanze y’iri soko wariyongereye cyane muri iyi minsi biturutse ku kuba ibikorwa byo kubirukana bitagishyirwamo ingufu bikaba bitakinakorwa n’inzego z’umutekano za Leta.
Cyane cyane abacuruza imboga mu isoko bavuga ko babangamiwe cyane n’aba bacururiza hanze, bamwe muri aba bacururizaga imboga mu isoko nabo ngo bahisemo kujya gukorera hanze nubwo bafite ibibanza mu isoko, kuko ngo hanze ariho abaguzi benshi bagarukira.
Mukashema Clementine ucururiza imboga imbere mu isoko yabwiye Umuseke ko abacururiza hanze bari kubatera ubukene.
Mukashema ati “ rwose turi gukorera mu gihombo, abakiliya baraza bakabatangira ku muryango, ibiciro bakaba babishyize hasi, ugasanga twe mu isoko twiriwe aho tudacuruje.”
Clementine akomeza avuga ko uko bwije uko bukeye aba bacururiza hanze bagenda biyongera, ndetse yemeza ko hari bagenzi bakoranaga mu isoko bamaze guhitamo nabo kujya gukorera hanze.
Ati “Mbere Lokodofensi zarabahakuraga bigashyirwamo ingufu ariko kuva ngo isoko ryakwegurirwa abikorera nawe genda hanze urebe uko bimeze, wagirango ni irindi soko.”
Igishengura aba bacururiza mu isoko ngo ni ukuba ubu batakibona abaguzi mu gihe aribo batanga imisoro itandukanye buri kwezi, amafaranga y’umutekano, isuku, ipatante n’ibindi.
Clementine avuga iki kibazo ubu ngo kiri gukurura inzangano hagati y’aba bacuruzi.
Ati “ ubu rwose n’iyo duhuriye mu nzira nabo rwose barahita natwe tugahita, ntabwo bakiri bagenzi bacu.”
Perezida w’isoko rya Muhanga Emile Rukazabyuma yabwiye Umuseke ko iki kibazo koko kimaze gufata intera ndende.
Ati “nakigejeje ku buyobozi bw’Akarere bunsaba ko komite y’isoko twahuriza hamwe izi mpande zombi kugira ngo hafatwe ingamba, ku buryo aba bacururiza mu kajagari bajya gucururiza mu isoko bahawe riri i Nyabisindu aho batishyura ibibanza n’ubwo banangiye kujyayo”.
Rukazabyuma avuga ko Akarere ariko kanamwemereye ko kagiye gushyira imberaga mu kwirukana aba bacuruzi bacururiza ahatemewe. Nubwo kugeza ubu bitarakorwa.
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
aba bacuruzi bose barashaka amaramuko, sinzi impamvu rero basubiranamo kandi bose bagamije guhahira inda zabo n’izababo. inama nagira ubuyobozi nuko bwabatabara hakiri kare bakagishakira umuti naho ubundi inzangano zo zazamuka hakaba havuka nibibazo bikomeye nanumvise no muri kariya gace ngo bahotorana bikabije, aba rero nabo wajya kumva ukumva ngo bari kumarana da
Comments are closed.