Digiqole ad

Mugesera yireguje inyandiko y’umuntu ukekwaho jenoside

Mu rubanza rwe rwakomeje mu Rukiko Rukuru kuri uyu wa kane tariki ya 18 Mata, Dr. Leon Mugesera yakoresheje inyandiko zinyuranye yisobanura ku bibazo by’abacamanza bijyanye n’ibyaha akurikiranyweho. Dr. Mugesera wakomeje guhakana ko ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992 ritagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoresheje inyandiko za Stanislas Mbonampeka uri ku rutonde rw’abakekwaho ibyaha bya jenoside.

DSC_0436
Mu kwiregura arifashisha inzandiko zitandukanye/photo D S Rubangura

Nk’uko Dr. Leon Mugesera yabigenje mu minsi ishize urubanza rwe rugitangira, aho ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha 5 birimo gutegura jenoside, gutoteza abanyepolitiki, gushishikariza urwango mu baturage n’ibindi, kuri uyu wa kane yongeye guhakana arirenga, avuga ko nta ruhare na mba ijambo yavugiye ku Kabaya (Gisenyi) kuwa 22 Ugushyingo 1992 ryagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no mu bwicanyi bwayibanjirije.

Dr. Leon Mugesera uburana imbere ye hari umurundo w’inyandiko zinyuranye yifashisha asubiza ibibazo by’abacamanza, yakoresheje inyandiko (Avis d’affitte) yanditswe na Maitre Mbonampeka Stanislas wari Ministiri w’Ubutabere mu Rwanda, ubwo Dr. Leon Mugesera yavugaga ijambo rye ku Kabaya ari naryo akurikiranyweho.

Iyo nyandiko ya Mbonampeka ikaba igira iti “…ndahamya ko ijambo rya Leon Mugesera nta ruhare ryagize mu mvururu, mu kwica umuntu (meurtre) cyangwa mu gutsemba imbaga (massacres)…” Iyo nyandiko irongera ikagira iti “…nyuma y’ijambo abantu batashye iwabo amahoro.”

Iyo nyandiko ngo kuba yaranditswe na Minisitiri w’Ubutabera Mbonampeka wari mu ishyaka PL (Parti Liberal) ryarwanyaga MRND yari ku butegetsi ari nayo Mugesera yari abareye umuyoboke, kandi Mbonampeka akaba yari inzobere mu bijyanye n’amategeko ngo ni ikigaragaza ko Mugesera ari umwere.

Abacamanza babajije Mugesera niba yaba azi ko Mbonampeka ari ku rutonde rw’abakekwaho kugira uruhare muri jenoside n’ubu bagishakishwa, ati “Urwo rutonde ntarwo nabonye ariko ibyo avuga birasa n’ibyo Prof Reinchens yabwiwe mu bushakashatsi yakoze mu Rwanda.”

Abacamanza babaza Dr. Mugesera niba atari gukurikiranwa kuko ari umwere cyangwa kuko nta mategeko yariho. Dr. Mugesera asubiza yifashishije ibitabo by’amategeko birimo igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyo mu mwaka wa 1978 n’itegeko nshinga ryo muri uwo mwaka.

Ibi bitabo byose ngo bikaba bivuga ko umuntu afite ubwisanzure busesuye ndetse ngo nta muntu wemerewe kubuhungabanya. Ibyo rero ngo Mugesera akaba atari kubirengaho ahutaza uburenganzira bw’umuntu ndetse ngo amategeko yari kubimuhanira.

Dr. Leon Mugesera kandi yakoresheje n’inyandiko za Pillippes Reinchens wakoze ubushakashatsi ku ijambo yavuze, ndetse ngo akaza kubwirwa n’uwari Procureur Mukuru Francois-Xavier Nsanzuwera mu Rwanda mu 1995 ko Dr. Mugesera adakwiye gukuriranwa ku byo yavuze.

Mugesera yanifashishije ubuhamya bw’uwari umuganga mu bitaro byo ku Kabaya Jean Baptiste Gatorano ngo wavuze ko nta mirambo yakiriye mu bitaro yari akuriye ubwo Mugesera yamaraga kuvuga ijambo rye.

Ibindi Dr. Leon Mugesera yireguje ni ijambo Faustin Twagiramungu yavuze mu 1997 ubwo yari imbere y’Abasenateri mu Bubiligi ahakana ko nta mugambi wabayeho wo gutsemba Abatutsi kuva mu 1959.

Mugesera kandi yongeye gukoresha ubuhamya bwa Arison de Forges wavuze i Arusha ko Leta za mbere y’i 1994 mu Rwanda harimo Abatutsi bityo ngo ntizarigutegura jenoside.

Dr. Leon Mugesera yongeye guhakana yivuye inyuma kugira umugambi wa jenoside agira ati “Icyo nzi ni uko nta nyigisho nzi zigisha Abahutu kwanga Abatutsi”.

Uyu Dr Leon Mugesera wari watanze ijambo rye kuwa kabiri tariki ya 16 Mata, ubwo aheruka mu rukiko yita ko ari iry’umwimirere ariko Urukiko rukaba rwanze iryo jambo ruvuga ko ridahuye n’ibiri mu ijambo aregwa, azasubira mu rukiko ku wa mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 22 Mata.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

en_USEnglish