Digiqole ad

Mugesera arasaba ko ataburana ataramara imiti ya muganga

Nyuma y’impaka ndende hagati y’ubushinjacyaha n’uburanira Leon Mugsera kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Gicurasi, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko  ejo tariki 10 ruzatangaza imyanzuro niba  Mugesera, azatangira kuburana cyangwa agahabwa indi minsi 30 yasabye.

Mugesera ari kuburanira mu rukiko Rwisumbuye i Nyamirambo/photo ububiko bw'umuseke.com
Mugesera ari kuburanira mu rukiko Rwisumbuye i Nyamirambo/photo ububiko bw'umuseke.com

Uyu munsi Leon Mugesera n’umwunganira Mutunzi Donat bamaze amasaha agera kuri atatu bisobanura ku bibazo bahatwaga n’ubushinjacya bwari buhagarariwe na Maitre Ndibwami Rugambwa, bukaba bwifuza ko Leon Mugesera yatangira kuburana ibijyanye no gufungwa by’agateganyo ngo kuko ashaka gutinza urubanza.

Leon Mugesera we akaba yongeye gusaba ko ataburana kubera impamvu 2, kuba afite imiti ya muganga ataramara no kuba ngo atarabasha gusobanukirwa no gusoma idosiye ikubiyemo ibirego 5 akurikiranweho.

Ibi birego nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha ngo harimo icyo gutegura Genoside, gushishikariza abaturage kuyikora, kubiba urwango mu baturage bituruka kuri Discours ya Leon Mugesera yavugiye ahitwa Kabaya mu 1992.

Leon Mugesera uyu munsi wagaragaraga nk’ufite intege nke ndetse akaba yavugaga amagambo make, yongeye gushimangira ko afite ubushake bwo kuburana ariko ngo akaba atabikora mu gihe agihe ubuzima bwe butameze neza.

Mu rukiko Mugesera Leon yagize ati “Mfite akababaro ko kumva bavuga ko ntashaka kuburana. Umuntu aburana ari muzima afite ibitekerezo bye byose, ubwenge bwe n’imbaraga… ntabyo mfite

Ikindi Mugesera ashingiraho yerekana ubushake afite bwo kuburana ngo ni uko we ubwe ubwo idosiye ye yatangiraga mu 1995 yafashe iya mbere akajya kuyikura mu rukiko rw’ubutegetsi akayijyana murukiko mpanabyaha muri Canada.

Mugesera yongeyeho ati “Ndumva nyuma y’iminsi 3 ‘ku wa gatanu nimugoroba’ nzaba ndangije imiti, mu cyumweru gitaha nazaba meze neza, ariko nkeneye iminsi yo kubanza kumera neza no kubonana n’abavocats banjye bose”.

Ubushinjacyaha bwanze kunyurwa n’ingingo za Leon Mugesera bugaragaza ko bwabajije inzobere harimo n’umuganga wasuzumye Mugesera, batangaza ko Leon Mugesera uburwayi bwe budakwiye gutangirwa ikiruhuko kandi ngo butabuza nyirabwo kwitaba ngo yisobanure cyane cyane ko ngo butatuma avuga ibitandukanye n’ukuri kwe.

Ubushinjacyaha bushingiye kuri ibyo butsimbarara ku ngingo y’uko uregwa akwiye kwitaba Urukiko bugasaba urukiko gutegeka Mugesera kuburana.

Mugesera n’umwunganira bakomeje kwisobanura bagaragariza urukiko ko hari bimwe mu byari byumvikanweho hagati ya Leta ya Canada yohereje Mugesera kuburanira mu Rwanda na Leta yamwakiriye, n’ubu ngo Mugesera ntarabasha kuvugana n’abunganizi be bari hanze y’u Rwanda harimo Umunyacanada n’Umunyarwanda bari hanze.

Ubushinjacyaha bukaba bwavuze ko Mugesera atabujijwe uburenganzira bwe bwo kuvugana n’abunganizi be kuko abuhabwa n’amategeko, kandi bwongeye gushimangira ko Mugesera yaburana akareka gutinza iburanisha kuko impamvu yagiye agaragaza zo kutaburana zidafite ishingiro, nk’ubwo yavugaga ko nta bunganizi afite.

Urukiko Rwisumbuye rwari ruhagarariwe na Perezidante Sayidate Mungarere rumaze kumva ibivugwa ku mpande zombi, rwanzuye ko ejo ku isaha ya saa cyenda (15h00) ari bwo hazatangazwa umwanzuro ku rubanza rwa Leon Mugesera.

Uretse uburwayi (butavugwa ubwo aribwo) no kuvuga ko nta bunganizi Mugesera afite, uyu mugabo yari yasabye ko yuburana mu rurimi rw’Igifaransa ariko abyangirwa n’inkiko.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • NONE BYARABANANIYE KUMUBURANISHA MUNDIDIRE NDAJEMBEREKEKO NDAKINA

  • HAGARARA TUREBEKO UTSINDA WANKOZIWE YAMARASO SHABAGUKANIRE BYAHATARI NABOBARABIZI NTUGIRENIBIMWE BYAHABYARA SHETANI PITAMBERE WEWE MUJINGA

    MUJINGA

  • yirutse ntawashobora kumukurikira

  • Erega ibyo yavuze yaraziko iminsi itazamugaruka ariko yarwara yagira te? Ibyo yavuze byatumye tubura abacu twakundaga (Ababyeyi, abo twavukanaga n’ inshuti)I’ve nothing 2 say. Icyonsaba azatinde ku isi ayibone.

  • IJORO0 RIBARUWARIRAYE ESE ??NAwe warwara da!!! ukumva uburibwe maze ubigereranye nicyaha wakoze maze wibaze umubabaro,agahinda nintimbna wateye ABAMYARWNDA UKABAWARA BAYE INKORAMARASO ahaaa !!! SINDI UMUCAMANZA IBISIGAYE NIBYUBUTABERA MURAKOZE

  • BURANA VUBA UREKE GUTINZA URUBANZA UKANIRWE URUGUKWIRIYE

  • Imana ihora ihoze.kandi ntago ihutiraho, niyo mpamvu yamuretse akabanza akazenguruka amahanga yose,none igihe ni iki cyo kuryozwa ibyo………..!! Erega burya ngo`UMANIKA AGATI WICAYE WAJYA KUKAMANURA UGAHAGARARA`.IMANA NTIRENGANYA UBIMENYE.

  • Ngo ararwayeeeee??!!bituma atabasha se kuvuga? iyo ndwara ni HATARI PE!!ariko twizere ko yayikuye aho yabaga?? ntatwanduze ahubwo.Ayo ni amatakirangoyi.Imana igusange ahubwo.

  • God’s time is never late. He’s got to feel what he did . It’s time for him to at least feel it pshychologically

  • Nyiri kirimi kirerekire yatanze umurozi gupfa. Ibigambo byawe byicishije abantu bigukozeho. Iyo utaza kubivuga ubu uba ukomeye kuko byari mahire genocide yabaye utari mu Rwanda.

  • UWAMUSUBIZA CYA GIHE YAVUGAGA NGO ABATUTSI BASUBIRE IWABO BISINIA MENYA ATAKONGER KUVUGAGURA K’UMUNTU W’UMUNYABWENGE RA MU BWIRA UBWO BWENGE BWO GUTERA ABANDI KUMARANA, UBWENGE NYAKURI BUVA K’UMUREMYI NAHO IBINDI BYOSE NTA MUMARO MUMBWIRA PH.D. YICARANYE YO MU NDIMI BIMUMARIYE IKI KO ICYAHA CYA GENOCIDE KIDASAZA NABAZWE IBYO YAKOZE HANYUMA KUKO NATIHANA AZANABIBARIZWA NO MU IJURU. MUGIRE YESU NYAMBERE KANDI MUMWIZERE NAHO IBINDI BYOSE NI UBUSA. VANITE DE VANITE TOUT EST VANITE!1111111

    • Ubwenge buhe se nshuti, icyo afite ni ubumenyi bwo kumenya kuvuga igifaransa naho ubwenge burya ni karemano kandi ntabwo afite, ubwo afite ni ubwengetwa

  • Ariko se Mugesera akinisha urukiko rukabyemera n’ukuntu yatumye abanyarwanda bashira biturutse ku magambo yabibye urwango, yabwiye abanyarwanda .Nihakoreshwe itegeko akatirwe.

  • Nawe ashobora kurwara se?Ubundi se indwara iruta iyo arwaye ni iyi he?Uzi kurwara mu mutwe ariko ntubimenye?Uzabona uri i Rwanda!

  • Hello guyz.am coming again,usibye ko imana yaduhishe ibanga.uwatwereka mumutima we uko yibwira???!!!.Harya ngo ntago yemera kuburana kuko ataramara imiti.no kuba atarasobanukirwa na dosiye ikubiyemo ibirego 5 aregwa???!!!!!THINK ABOUT THESE.thx

  • Mwunve uko avuga ngo” Nfite akababaro ko kunva bavuga ngo sinshaka kuburana kandi umuntu aburana ari muzima, afite ibitekerezo bye byose ,ubwenge n’imbaraga jye ntabyo nfite”. NTABYO AFITE SE KOKO?? Mumbwire pe.thx

  • Ubwo se ibyo yigira aragirango aracyari kuri yangoma ya Kinani yakoraga ibyo yishakiye, nahamwe hamwe asobanure ibyo yirirwa avuga naho guteshaguzwa.

  • Ariko se aka kagabo agasaza nako kari mu duki? harya ngo ntawupf adasambye? emra usabe imbabazi urebe niba wadohorerwa naho uko uruhanya niko wikwegera ibibazo, nubwo bitoroshye. Ngo iyibusamo no gusubira muri Ethiopie!!! eeeeeeeee Nyabarongo mwo kagira inka mwe!! bakarenga ku rusumo se? nimwibaze nukuri, ntakindi urwaye urwaye urwaye ubugome nubutindi nubutindigasani

  • Ariko uretse kubeshya,no gukinisha ubutegetsi ko munvugo yawe wivugira ko ngo wakuye dosiye mu rukiko rw’ubutegetsi,ukayijyana mu rukiko mpanabyaha muri CANADA,binatwereka ko wayisomye uzi neza ibyo uregwa,buretse ubu uri gukina kumubyimba abo wicishije,(ukina ubute n’urukiko)ugirango abanyaRda n’ibicucu,wakuye dosiye mu butegetsi kugirango utamburwa impapuro za Canada,bityo nibijya mu rukiko mpanabyaha,kabone n’ubwo watsindwa uzafungirweyo,Ariko AMARASO Y’ABACU N’UMUVUMO W’IMANA,biragutamaza bakwamaganira kure nk’impyisi,none uri kutujijisha ko washakaga kwerekana ukuri!!Ese ko washatse kwiyahura aho gutaha mu Rwanda har’ukuri kuruta uko ?Icyaha cy’ingengabitekerezo ishingiye ku gukangurira abantu kwica bagenzi babo n’umwana w’imyaka 10 urwo rubanza ntirwamunanira kuruca;mu rulimi waburanamo rwose ku isi. Wakwirwaza wagira birutwa no kwemera icyaha ukavuga nabo mwabipanganaga,ubundi ugasaba imbabazi abanyarwanda,bakaruca uko babyumva,kuko ibyawe Mugesera birenze ihaniro,ur’umugome kabuhariweubifitemo iyindi PHD kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish