Digiqole ad

Mugesera ageze aho yifashisha Bibiliya mu rukiko

Ubwo Dr. Leon Mugesera Leon yisobanuraga ku byaha aregwa n’ubushinjacyaha ku munsi w’ejo, yifashishije imwe mu mirongo ya Bibiliya, aho yavuze ko iyo usomye amagambo amwe n’amwe Yezu yakoreshaga, wakwibaza niba yarayavuganaga ubugome bwinshi ku buryo wanatekereza ko na we atacibwa urubanza.

Mugezera avuga ko umuntu yumvise ivanjiri yakibaza niba Yezu ataravuganaga ubugome. Photo: Internet
Mugezera avuga ko umuntu yumvise ivanjiri yakibaza niba Yezu ataravuganaga ubugome. Photo: Internet

Muri ayo magambo yavuzwe na Yezu, yavuzemo aho yabwiraga abantu ngo ni abana b’inzoka, aho yasohoraga abantu mu rusengero akajugunya hanze ibintu byose, aho yabwiraga abantu ko bazahekenya amenyo ndetse n’andi magambo agaragaza ko Yezu yavugaga arakariye abo abwira kubera ibikorwa byabo bibi bakoraga.

Yavuze ko impamvu zo kwifashisha aya magambo yo muri Bibiliya, ari ukugira ngo yerekane ko umuntu adakwiye kwihutira guca urubanza wumvise ijambo rimwe, ahubwo akwiye kwitonda agasesengura interuro yose uko yakabaye.

Nyuma y’ibyo, Mugesera yongeye gutinda ku nyandiko itanga ikirego yatanzwe n’ubushinjacyaha, avuga ko urukiko rudakwiye kuyiha agaciro ngo kuko ifite inenge ndetse itera urujijo.

Muri izo nenge, yavuze ko usanga Ubushinjacyaha butagaragaza abantu bafatanyije abo aribo, amashyaka bakoranaga ayo ariyo, igihe icyo gikorwa cyakorewe ndetse n’itariki icyo gikorwa cyakorewe, ibyo akaba abona bibangamiye imyiregurire ye.

Mugesera yongeye guhakana yivuye inyuma ko atahamagariye Abahutu kwica Abatutsi, kuko n’intambara yabaye yaravuye mu gihugu amaze imyaka ibiri yose hanze yacyo.

Mugesera ukomeje guhakana ibyo ashinjwa, yanavuze ko atigeze yita Abatutsi ibyitso by’inkotanyi, avuga ko n’ijambo rye atari ryo ryabaye intandaro yo kwica Abatutsi, ahubwo avuga ko yakomeje gutabaza asaba ko hari ibintu byakorwa ngo ubwicanyi buhagarare birimo gukura ingabo za Uganda mu gihugu no kuzisubiza iwazo, ndetse no gushyira ingabo z’amahanga ku mupaka w’ u Rwanda na Uganda, ariko ibyo byose ngo nta na kimwe cyakozwe.

©nppa.gov.rw

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • SHA WARIZE

    • yize menshi da nonese ni VIPiyo arwaye ni KFH nyamara kubandi ntibyoroshye nagire vuba bandora yaje nawe ateshumutwe ejo yaje kwivuzaKFH aba ahitanye tel yamuganga wamuvuraga ntibayimusanganye gereza. nawe ahera KFH abanyarwanda imanibahumugisha kuko musohozibyanditswe.

  • Uriya MUGABO URUBANZA RWE RUZAKIZWA N IMANA

  • Hahaaa,ariko n’ubundi izo nkoramaraso hari ubwo zifashishaga Bibiliya mu gutsembatsemba!

    • None se ntiwibuka umurongo bitwazaga uvuga ango ” ubwo bwoko ndabubagabije ” ? Bible n’inyanja burya buri wese yavomamo bitewe n’icyo we acyeneye.

      • sha bihorere bayifashishije ngo badutsembe.baravugaga ngo haranditswe ngo “inzoka nijya kukuruma agatsinstino uzayitange uyimene agahanga” none ngo yezu azacibwe urubanza.nareke bamucire urwe ku isi nawe nabonana na yezu azigerezeho amucire urwo yamugeneye.
        cyakora mugesera ni danger azabakaranga

  • ibi byogucira mugesera urubanza byari bikwiye guha isomo abanyepolitique bose mu rwanda mubyo bakora nomubyo bavuga kuko umunsi umwe bazabibazwa?? ko invura igeraho igahita kuko nuyu mugesera ibyo yavuze nyuma yimyaka 18 bikaba bimukozeho?

  • Ariko uyu Ari mwikinamico cyangwa Ari murubanza ?

    • ewana uwo mugabo ni danger kumutsinda

  • yewe kabisa politiki ni danger kuyijyamo biraryoha kuko akenshi uba uyoboye abandi ariko iyo uvuye muriyopolit akenshi ibibazo biravuka,nukujya umuntu ayijyamo yafunze kamayi nahubundi ushobora kuyivamo urutwa numukarane birirwa basuzugurira hanze hanohhh!!!!!!!!!!!!1

  • ewana uwo mugabo ni danger kumutsinda

  • Komeza uburane amahata wenda hari icyo byatanga.

  • Mugesera nareke kwishinga Bible kuko nka pornographie yanditsemo ntahandi wayisanga kandi kuva na kera porno itaremerwa Bible yarasomwaga. Naho Yesu amureke ku irondakoko yakoreshaga kuko yari umuyahudi mubi cyane.

    • Mara urwo uriho ureke kwitiranya ibitakwitiranywa!Nonese gucyaha inkozi z’ibibi nibyo wita irondakoko?Abafarisayo n’abasadukayo yabwiraga ko bazarimbuka kuko banze gukiranuka kw’Imana si bene wabo b’abayuda?Nonese kuko atemeranya namwe mu mafuti y’ibyaha mukora nicyo kimugira mubi?Ibye rero ntaho bihuriye n’ibya Mugesera kuko we yavuze ko agiye gutegura imperuka y’abatutsi, naho Yesu we yigishaga abantu kwitegura imperuka y’isi yose izakurikirwa n’urubanza rw’abantu bose ndetse n’ibihembo cyangwa ibihano bitewe n’uko witwaye ukiri mu isi!

      • Uti gucyaha inkozi z’ibibi? Nonese Mugesera ntiyacyahaga abateye igihugu? cg gutera igihugu ni byiza? Mugesera azabahagamaa ahubwo.

        • ni inkozi y,ibibi nyine.bande c bagiteye ko batabaaraga cg ntabwo uzi gutandukanya ibintu,ahubwo wowe uzabanze usobanukirwe nibyo bintu byombi arko ndunva umurengera cyane nkaho ari ppp wawe.azahagama nde c ko ariwe uzihagama abazwa amaraso yinzirakarengane arko ngirango niyo asinziriye arayarota ndavuga amaraso

        • Ese abo bari bateye igihugu bari bande? si abana b’u RWANDA bari barahejejwe hanze n’inkoramaraso nka mugesera? ahubwo ubwo atangiye kwigereranya n’umwana w’Imana twizere ko aniteguye gucirwa urubanza nkurwe. ubwo niyitegure kubambwa.

  • Mugesera umugambi we n’ugutinza urubanza kugeza ashaje(apfuye). uyu mujyama rero afite udukoryo twinshi ntasanzwe nda gatora MAMA. Buriya arimo ategura utundi dushya azabagezaho mu minsi iri mbere kandi muzabibona tu. uriya Musaza yamenya gukina Film, none se wowe uko aje mu rubanze abafite agashya azanye byanze bikunze. Ahaaaaaaaa mubitege amaso. Urubanze rwe ruzatwara 80,000,000$. Iyo bashobora bakamwihorere ntaze mu Rwanda kuko azadusigira ubukene n’AMATIKU GUSA.

  • Issa wowe wuzuye ubujiji gusa.

  • You guys! Ndagira ngo mbabwire ko Bible ari inyanja ushobora gukoresha wubaka cg usenya. Buri philosopy eayisangamo nta theory n‘imwe utasangamo gusa jye ndabona abacamanza babursnisha uru rubanza bafite akazi katazaboroherakuko uyu mugabo akomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe. Kandi muri law iyo habaye kubura ibimenyetso mu maso y‘umucamanza umunyacyaha agirea umwere rrka tubitege amaso gusa n‘ubushinjscyaha ndabons uru rubsnza rutaboroheye n‘ubwo beos umuntu wse wumva Ikinyarwanda atatinya guhita ahamya uyu Dr. Leo icyaha. Reka dutegereza the time will shoe!

  • MUGESERA ni hatari sha amaherezo azanabanywesha amazi mukoresheje ikanya!ko numva mutazamutsinda ra!

  • Mugesera ntimukamubone ahagaze hariya ngo mugire ngo niho ibitekerezo bye biba biri, erega ni Docteur buriya aba ari muri za analyses ntibizagutangaze muri iriya gereza akuyemo Professorat. Ujye utinya umugabo udatinya kugira ibyo avuga ameze nka Ingabire neza ku gahuru.

    • Mugesera yaracanganyikiwe ndabarahiye’ahakana icyaha kuko nta tariki kandi bizwi kugera ku isaha; akabaza uwo bafatanyije kandi akanwa kavuze ar’ake,Akemeza ko nta cyaha yakoze kuko batavuze iby’amashyaka yakoranaga nayo,nkaho urukiko ruri kumuziza iby’amashyaka, mbese kubwe yifuza icyayobya urubanza bakigira mu mashyaka; kandi abeshya GUCA AMAJOSI,KUROHA NYABARONGO ntabisobanuro wabibonera,ur’umwicanyi Ruharwa.

  • Ikigaragara cyo uyu mugabo yarize! Ikindi azi ibyo aburana! Gs yaratsinzwe ! Naho yezu azana izo ni ego diffence mechanism! Ntagomba gukomeza gutesha inkiko umutwe doreko ni mari itikira! Utwo dushya azadusubize aho yadukuye !

  • Eheheeeee!!hagati ya mugesera n’abo bahanganye abize uburezi bufite ireme bagiye kugaragara!!!mukomere bana b’u Rda iyo nkoramaraso ngo ni dr ntizabagamburuze

  • uyumugabo yarize pe kdi nuko we atinza urubanza ubundi yatsinda

    • Ntacyo yize kuko aya marangamutima ye yo gutinyuka kwigereranya na yezu….! Ese ye, ko tuzi ko yezu yaba yaravuganaga umujinya KUBERA IBYAHA BIKOMEYE BY’ABANTU, ashaka ko bahinduka bakagarura urukundo etc… AHO wowe ubona ubwenge bwa Mugesera nihe, mu gihe we yavuze amagambo mabi ahamagarira ubwicanyi ku INZIRAKARENGANE zizira uko zavutse???! Ndabona wakongera ukibaza mbere yo gushyigikira amahano!

  • Imana imfashe uru rubanza ruzarangire nkiriho kuko mfite amastiko yamaherezo yarwo kabisa rurarenze!!!!!!!!!!

  • uyu mugabo yuzuyemo ubugome bwinshi umugambi we nuwo gukomeza gutandukanya abanyarwanda ibyo akora arabizi, nugusenya no gutandukanya bene kanyarwanda.ahumbwo basomyi beza nabasabaga kutita ku magabo y’uyu umugabo kuko icyo ashaka nukurangaza abanyarwanda Dotorat itubaha Imana ni ubusa gusa ijambo ry’imana riratubwira ngo kubaha imana nibwo bwenge no kuva mu byaha niko kujijuka ndangije bifurije imigisha y’imana.

  • bangenzi bange ,ndabamenyesha ko iyo bible uyivanze mubyo uri mo niyo waba utabizi,ukuri kuba kugiye kijya ahagaragara tuuu

  • Ibyo akora byose yicisha hirya agaruka hino agomba guhanwa kuko nabo yatoje barahanwe.
    Gusa ni iteshamutwe!

  • Arikose uyumugabo azabwiriki Imana niyemere ahanwe namatejyeko kuko ibyo yavuze yabibwiraga abantu kandi harikumannywa yitesha umutwe urukiko

  • buriya yayifashije gusarura ndumva aricyo yashatse kuvuga,ariko njya nibaza Imana na Yesu nzi niyo mugesera avuga ko numva ngo yabaga no muri chorale,gusa mwitondere ibyo avuga kuko ashobora kuba afite izindi akorera kuko ururimi rwe n’inyama yishe benshi kdi igihe nikigera twese tubazwa ibyacu nawe azabazwa amaraso y’inzirakarengane kuko uwishe numufatanya bikorwa we bazabibazwa nkuko ukora ineza ukayisanga imbere.

  • ubuhanga buhe bwa mugesera, ko arimo gu pacapaca gusa ko bazamunigana inkari vuba aha.

  • Uriya mujinya wa Yezu bawita umujinya mutagatifu, ntimukajye mwitiranya ibintu.
    Ibya Kayizari mubihe Kayizari n’iby’Imana mubihe Imana.

  • kuvugango umuntu ni doctor akavuga ibintu cg agakora inama mbi zo gutegura ubwicanyi cg umugambi mubisha?njye nayobewe ibyo biga ikibazo gikomeye isi ifite nuko abantubenshi bize za kaminuza usanga aribo bagira imyumvire n;imitekerereze ihubuka cyane kubera gushaka imibereho no kumenyekana.ngaho baramenyekanye ku isi yose haraho genocide yo mu Rwanda itazwi naramuka avuye imbere ya sentare azongere.asigaye afatwa nindwa kubera ubwoba.banyarwanda banyarwandakazi twiyubakire u Rwanda rwacu mumahoro

  • batwiciye abantu sha mwibwirako nabyihanganira njye? nibatamufunga nzajya mumuhanda

  • sha mureke pe abantu ba fake baragwira! uriya mushenzi ngo yatabaje amahanga ngo aze akure ingabo za uganda murwanda! koko naho igihe kigeze akivuga ko ingabo zari mumutwe wa FPR zari iza uganda! koko! urukiko nirufate icyemezo cyihuse areke gukomeza kudukora mubisebe, ibikomere yaduteye birahagije.

  • Yrakererewe aba yarayikoresheje mbere yo gushishikariza abahutu kwica abatutsi! Iyo yibuka ko Bible ibaho, yari kubuza benewabo gukora amahano bakoze.niyitonde rero avane aho amatakirangoyi,yemere urukiko rumukanire ugihano kimukwiye.

  • ahahahaaaa ayo namatakirangoyi kabisa!!!! nonese urashaka kwigereranya na yesu? reka kujijisha urukiko wana???

  • sha akarimi nikabi kandi buri wese avuze yavuga nabi icyo mbabwira cyo ibyiza byose mukora ibikorwa harabo bitanezereza ndagirango mbabwire murwanda mbere hari ubwoko butatu ubu rero hari ibindi bigezweho ubwambere hari abacitse kwicumu bibabariye bahuye nakaga hakaba abavuye hanze hakaba nabari mubutegetsi ibyo byiciro byose bitandukanyije imyumvire keretse abana bavutse 1994 kuzamuka kugirango ubakuremo ibitekerezo bafite nimyumvire bafite bizafata imyaka nimyaka umuntu nkamugesera rero reba aho wamushyira niyo wamuhana keretse ubanje kumujyana mungando ukoza umutwe we ugashyiramo ubundi bwenge biteye ubwoba ni analyse nagize abantu ntibafite imyumvire imwe kuko aho tugeze twari dukwiye kuba claire tugatera imbere tukareka ingengas.

  • musigaye munigira msg nabakundaga none ndabanze

  • mugesera mbona amaherezo ashaka ko azaburana nyuma y~impanda ya president kuko avugako ataburana n umuhamba.

Comments are closed.

en_USEnglish