Digiqole ad

Mudutabare muturenganure kuko turugarijwe

Bayobozi bakuru b’igihugu cyacu cy’u Rwanda, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu Urwego rw’Umuvunyi n’abandi mudahwema guharanira guca akarengane, tubandikiye iyi baruwa ifunguye tubatakambira ngo muturenganura mukoresheje ububasha muhabwa n’amategeko.

Ibirango by'ubutabera mu Rwanda
Ibirango by’ubutabera mu Rwanda

Bayobozi tarabatakambiye ngo muduhagarike cyamunara no 017/BMG/2013, izaba kuwa 22 Knama 2013, kuko twe abana bagize umuryango wa Kajangwe Gaspard na Injonge Blandine tubona turi mu makuba.

Bayobozi ikibazo cyacu giteye gitya:

Data ariwe Kajangwe Gaspard w’imyaka 70 yemeye kwishingira Isosiyeti SCIER (Société Commercial d’Import et Export du Rwanda) yashinzwe na Gatete Noel afatanyije n’umuryango we, hari mu mwaka wa 1997.

Data na Gatete Noel basinyanye amasezerano (Caution Solidaire avec engagement Immobilier) nk’abantu bahagarariye Isosiyeti SCIER maze bagurizwa amafaranga na Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda BCR.SA mu rwego rwo gutangiza ibikorwa by’Isosiyeti.

Inguzanyo yanganaga n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni mirongo ine (Frw 40 000 000), aya mafaranga yahawe Gatete Noel nk’umuyobozi mukuru wa SCIER.

Bitewe n’impamvu z’igihombo Sosiyeti yananiwe kwishyura umwenda wa Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda bituma ikibazo kijya mu nkiko, bigera n’aho zitegeka ko Kajangwe Gaspard (Papa) na Gatete Noel bishyura umwenda Sosiyete yafashe.

Magingo aya umwenda ugomba kwishyurwa BCR S.A, ungana na miliyoni magana ane na cumi n’icyenda n’ibihumbi Magana atandatu na mirongo ine na kimwe, n’amafaranga Magana acyenda n’arindwi (frw 419 641 907).

Urukiko rwategetse ko aya mafaranga azishyurwa na Kajangwe Gaspard afatanyije na Gatete Noel ariko ikibazo gikomeye cyane ndetse twibaza kikadushoboera ni uburyo Data ariwe wenyine urimo kwishyuzwa ayo mafaranga kugeza n’aho imitungo ye bagiye kuyiteza cyamurana.

Akarengane kacu

Data, Kajangwe Gaspard agirana amasezerano yo kwishingira umwenda wa Sosiyeti SCIER nta bwumvikane bw’abagize umuryango bwabaye ngo dushyire imikono yacu ku byangombwa, na mama utubyara ntiyigeze amusinyira mugihe Gatete Noel yari kumwe n’abo mu muryango we..

Mu masezerano hagati ya data Kajangwe na Gatete (caution solidaire) yatumye Isosiyeti SCIER ibona umwenda muri BCR , Data Kajangwe ntiyigeze atanzeho ingwate amazu tubamo.

Urukiko rw’Ikirenga ruvuga uko umwenda uzishyurwa,  rwategetse ko Kajangwe na Gatete aribo bagombwa kuzishyura BCR ariko tubona wagira ngo BCR yaburanye na Data Kajangwe wenyine ari nawe ubazwa umwenda wose kandi awufatanyije na Gatete.

Mama utubyara Injonge Blandine, yitabaje inkiko asaba guhagarika cyamunara ashingiye ku kuba yarasezeranye ivangamutungo risesuye bivuze ko imitungo itezwa ayifiteho uruhare, bamubwira ko nta burenganzira afite kuko imitungo ye nta cyintu cyakozwe kiyishyira mu makuba;

None ni gute itari mu makuba kandi tariki ya 22 Kanama 2013 hazaba cyamunara?

Bayobozi, Data Kajangwe Gaspard yagiye kwivuza muri Amerika, Mama ajya kumurwaza none twe nk’abana ni gute tuzasigara iheruheru nyuma yo guteza cyamunara ibyacu n’ababyeyi bacu badahari?

Nubwo Papa arwariye muri Amerika kuva tariki ya 23 Ukubuza 2012, ariko yagiye mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse rwose n’igihugu kirabizi kuko yahawe ibyangombwa ndetse uruhushya rwo kugenda yaruhawe n’abaganga.

None, kuki urukiko rutategereza ababyeyi bacu bakabanza bakagaruka rukabona gutegeka iyo cyamunara?

Gatete Noel mu rukiko yavuze ko atifuza ko Data Kajangwe wamwishingiye ataryozwa amafaranga ya SCIER kubera ko atigeze amenya irengero ryayo, kandi yemera ko BCR yamuha imyaka icumi akayishyura umwenda yamugurije,

Kuki iyo ngingo urukiko ruyirengagiza ntihabwe agaciro kandi koko amafaranga yarakoreshwejwe na Gatete gusa?

None niba Data yaramwishingiye yaryozwa umwenda wose, Gatete ntagire icyo abazwa gute?

Bayobozi, mukurikije uko mwumvise ikibazo dufite, akaga n’amakuba turimo muri iki gihe, turabatakambiye ngo mukore ibishoboka byose muturengere kuko turugarijwe.

Mudutabare mukoreshe ububasha muhabwa n’amategeko, muhagarike burundu cyamunara y’amazu yacu ari mu mapariseli no 1003 no muri pariceli no 1033 ziherereye mu mudugudu w’Inganji, Akagari ka Bibare, mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo.

Cyamunara iteganyijwe kuwa 22 Kanama 2013 ahari aya mazu.

Mu gihe tugitegereje igisubizo cyanyu cyiza, turabashimiye.

Abana b’umuryango wa Kajangwe Gaspard na Injonga Blandine:

Kimenyi Emmanuel,

Bazimya Dieu Donné,

Rukundo Pierrette,

Sayinzoga Guillaume,

Minega Richard,

Biguri Ange, na

Ndamukunda Benjamin

0 Comment

  • babarenganure nshuti za Biguri kdi turabizi ko murenga muzanarenganurwa kuko leta ni umubyeyi ntago yareka ngo mwangare kdi mwari mutuje so keep ur prayers

    • Nkunda gusoma amakuru alikwiy.irantangaje.ubwo mperuka murwandanasanzehal,itegeko lihamagalira abantu gusezerana imbere ya amategekokugirangonibagiricyo bapha mumitungo yabo hazab,itegeko libarenganura,none mubyo nsomye nunvise ababana bagirabati ayomasezerano data kajagwe yagiyemotwe ntaruhare tuyafitemo ndetse na mama utubyara kand,uwo mutungo ushaka gutezwa nkeka ko nabo bawufiteh,uruhare,nkukw,amategeko y,urwanda abivuga nimwitonde mushishoze..

  • Iyi barwa yari nziza ariko iyo mushyiraho mu buryo bugaragara abo mwandikiye kandi mugaha na copie urwo rukiko rwategetse cyamunara ndetse n`uriya mugabo wari warishingiwe n`umubyeyi wanyu. Ubundi rwose ikigaragara mwe murarengana niba ibyo byakozwe mutigeze mubibamo na mama wanyu ntabibemo kandi ayo mazu akaba ataratanzwe nk`ingwate nk`uko mubivuga.

  • Muraho, ibya bariya bana birababaje. Kajangwe yakoze imyaka myinshi cyane muri banque, muri make yari inararibonye kubyerekeye ibijyanye ninguzanyo n’ingwate, ariko ikosa yakoze n’umwana uvuye ku ishuri ntiyayikora rwose, ntabwo mututse ariko yabaye umuswa cyane. Muri 1997 nimba nibeshye yari amaze imyaka irenga 25 akora muri banki, ni mu mbwire rero ukuntu wajya gusinya caution ngiyo hejuru yuko ubwe yari umwe mubayobozi bakuru ba BCR!!!! Ubwo se yari azi ko uwo mwene wabo Noel ari malaika se? N’iki yakoze kugira ngo akurikirane icyo uwo mwene wabo Noel yakoreshaga ayo mafaranga? Uwo Blandine nyina w’abana muri uwo mwaka yabanaga na kajangwe bitemewe n’amategeko, so kuri iyo dossier sinzi nimba ari icyo yavuga. Murakoze

  • ariko rero ayo mafaranga ntabwo yaba yarariwe nuwo mugabo wundi ufatanyije na papa wanyu bose babigizemo uruhare ikigaragara nuko mwayinejejemo mwese ngaho abana banyu bariga muri za america ababyeyi baraza muri za america uko bashaka uwakubwira ukuntu bihenda na minerval yaho ukuntu ihenda reba barivuriza za america america kuhivuriza natwe tubayo ntibyoroshye namwe akava ikigali akaza kwivuriz aino kandi ndibaza ko nta na insurance bafite kuko ntibiba byoroshye no kuhaba ntakazi uhafite ntibyoroshye urumva ko ayo mafaranga ya BCR ko ariyo mwasesaguye

  • @kajogera ntukajye uhubuka mu magambo ujy’ubanze utekereze mbere yo kuvuga mbanza umenya story maze ushireho comment

  • @ndabizi nonese ibyo uvuze byose ntakintu kizima kirimo

  • Kajongera Gahonga ikibazo niko Noël yemeye kw’ishura ayo mafaranga kandi akaba yemera ko ariwe waya korereshejeje wenyine ubundi bakayabaza Kajangwe ako niko karengane. Naho ibyo kuvuga ko bivuriza muri america nabana bakahiga icyo sikibazo cyo gutindaho, nibaza neza ko umuntu umaze imwaka irenga 25 akomeye muri bank atagirwa ikibazo cya ticket y’america kuko niba hembwa umunyu. Niyo Insurance kuko utayifite nibivuze ko nabatindi ari uko. America nituyibwirwa turayizi, n’igihugu cya opportunity nyinshi, rero nibyaba bitangaje abana bafite aba sponsors. Nshuti yanjye nawumenya mumufuka wundi kandi niyo minerval niyo yayishyura nakintu cyiza nko ku investisa muri education yabana nibo ejo hazaza.

  • Abo bana barikurengana,ariko twizeye leta yacu izabarenganura

  • Leta yacu niyite kuri abo bana, ntago bajugunywa hanze

  • Erega iyo wishingiye umuntu uba unemeye ko niba atabashije kwishyura umutungo watanze mu kumwishingira uzagurishwa. Ariko na none ntabwo hagurishwa umutungo afatanyije n’umugore we kuko ntabwo yigeze atanga ubwishingizi ku mutungo we. Urukiko rushobora kuzemeza ko ibintu bitezwa cyamunara igice BANK ikagitwara, ikindi kigasigara uwo bashakanye. Naho Gatete we nta kibazo afite kuko afite uwamwishingiye mu gihe bimugoye kwishyura. Niba KAJANGWE afitanye amasezerano na GATETE, azabe ariyo akurikiza. Bank niyo izahomba.

    • uvuze neza kandi bya gihanga,nkuda umuntu ukurikira ni uko bimeze n’ubwo bibabaje abana

  • Urebye aho iminsi igeze, tariki 22 ni hafi cyane ku buryo iriya cyamunara itabaye ni byo byaba ari igitangaza. Amabanki agendeye ku biba mu miryango bya za “tuzasigara he?” amaherezo ayo mabanki ni yo yahomba agakinga. Muravuga ngo Papa wanyu ntiyatanze amazu ho ingwate, kandi hejuru mwavuze ngo yakoze Caut.solid.avec eng.im. Kuri mwe engagement immobilier bivuze iki? Mama wanyu yari kugoboka mu rubanza agatambamira igurishwa ry’amazu bikiri mu nkiko zo hasi. Kwandika mu Museke ntibyahindura icyemezo cy’ urukiko rw’ Ikirenga. Umva n’iryo jambo ngo IKIRENGA. Ngo urukiko rutegeke ko bategereza Papa wagiye kwivuza,ahandi ngo babahe imyaka 10! Rubitegekwe nande? N’Umuseke.com? Iriya cyamunara izaba, miliyoni 400 nizitaboneka bazahiga na Gatete barebe icye bafata. Isomo ahubwo ni ugufata ideni waribariye, ukitonda kandi ukarikoresha icyo warisabiye, wahomba kandi ukaba wavugana na Bank hakiri kare mukagurisha ingwate inyungu z’ubukererwe zitararinda kwikuba inshuro 10. Pole sana.

  • Ikibazo kiri mu bucamanza: Iyo societe yagurijwe ni yo yagombye kuregwa, kandi ni nayo yagombye kuba yaratanze ingwate.
    Niba bank yaratanze amafaranga mu izina rya societe sinumva ukuntu izarega mu izina ry’ umuntu. Keretse niba yari Unlimited. Niba iri limited, bank yagombye gukurikirana societe ikishyura cyangwa imitungo ya societe igatezwa cyamunara.

  • Twizeye izo nzego,zizabatabara hamwe n’amasengesho

  • Aba bana bari mu bibazo, ariko kwemeza ko inkiko zabogamye si ibyo guhubukira. Ari nayo mpamvu mwebwe umuseke.com mwakagombye kumenya icyo inkiko zashingiyeho zitegeka iyo cyamunara, kuko birashoboka ko aya yaba ari amarangamutima y’abo bana. Nonese tuvuge ko inkiko zose byanyuzemo zariye ruswa cyangwa zifitanye ibibazo n’uyu muryango bityo akaba ari yo mpamvu zigiye guteza iyo mitungo? sintekereza ko ari gutyo bimeze, ariko biramutse ari nabyo mwabicukumbura mukabitugezaho, aho kuduha inkuru ituzuye. Nk’abasomyi dukeneye ko mwadushyiriraho na copy y’irangizarubanza y’urukiko rw’ikirenga at least, tukamenya ingingo zagendeweho. If not iyi nkuru ntabwo iri balanced. Murakoze

  • harimo akarengane ariko Imana irabatara

  • Leta,izagoboka iyo mitungo yanyu ntiza gurishkwa

  • iki kibazo rwose kirahangayikishije kuko aba bana bari mu makuba, Ariko rero abanyamakuru ntago mukiri professional, musigaye mwandika nk’abatabaza aho kwandika nk’abanyamwuga.
    Birababaje kubona ikinyamakuru nk’umuseke twemeraga ko mufite abanyamakuru babanyamwuga ntiriwe mvuga hano, mukagira chief editor uzi neza kandi usobanukiwe itangazamakuru akaba ari nawo mwuuga we, ari mwe mutinyuka kwandika inkuru nkiyi idafite fact n’imwe; mutigeze mwumva impande zombi, ndavuga mutarigeze mumenya imyanzuru y’irangizwa ry’uru rubanza n’impavu cyangwa se ingingo bashingiyeho bategeka ko iyo mitungo yatezwa cyamunara;
    Nkaba nabibwirira nti nimugerageze mwongere mube abanyamwuga b’ukuri batagendera ku maranga mutima cyangwa se bandika byacitse gusa ahubwo bandika inkuru ifatika idateza urujijo kandi abantu bose bibonamo bakanamenya aho ukuri guherereye hagendewe ku makuru mwatangaje.
    Mugire ibihe byiza.

    • Ahubwo wowe ntureba. Iyi se urabona ari inkuru cyangwa ni ibaruwa yandikiwe umuseke. Ubuse urabona itari hamwe bajya bashyira ibiterezo by’abantu koko? Kdi niyo bayishyiraho ndakeka nta kibazo wabwirwa n’iki se ko batazkora inkuru icukumbuye.

    • Makuba urakoze kunenga Umuseke nabo bakaba hari icyo babivanamo.
      Ariko icyo nemera ni uko Umuseke watangaje iki kintu nk’ibaruwa bandikiwe.
      Ntabwo bayitangaje nk’inkuru nicyo nabashimiye yenda wamugani bari kubikoraho inkuru irambuye.
      Reka dutegereze, Umuseke nanjye nkunda utuntu twabo ko badukora neza, bagerageza kuba more professional kurusha abandi vraiement

  • @Kim. Ibyo mvuze byinshi ni bizima ahubwo hari
    nibindi nirinze kuvuga. Soma ibyo uwitwa Mido yavuze niho ruzingiye muby’amategeko. Niyise Ndabazi kubera ko mbazi mureke kubeshya abanyarwanda. Kajangwe yararwaye ariko kujya muri America yahunze ikimwaro. Ibibi yakoreye umugore we wa mbere n’abana be bakuru batavuzwe hano birikumugarukaho. Abafaransa bavuga ngo tout se paie ici bas!!!. Uwo nyina wabana bavuzwe hano uko yinjiye kwa kajangwe bamwe turabizi ndetse naho yaturutse. Kajangwe yarahemutse none nawe azize mwene wabo.

    • @ndabazi ikigaragara nuko aba bantu ubazi kandi ubarwanya akabavuga nabi gusa

      • Jean Bosco, nabivuze nyine ko mbazi. Nawe urabazi? Abana ba Kajangwe bose urabazi??

    • Uzumirwa uzakorwa nisoni, biragarara ko uwo muryango utawuzi, yaba ari kajangwe, yaba ari abana be bakuru cyangwa se abato.. Wibwira ko arinde bamwitaho? Nabo bana be bakuru uvuga ko uzi. Ariko ikigaragara uri mubabantu bavuga ibya bandi batazi ibyabo. Nubundi se ko ari abe ufite ikihe kibazo?

    • @Ndabazi; Nyuma yo kugenzura ibyo wanditse byose,Ikigaragara cyo nuko utagamije gufasha, Amagambo nkayo nayo gutera inzangano mu bantu no gutandukanya imiryango, abantu bameze batyo aba ari abagome; Iyo uba uvuga ukuri mba mbabaye Ahubwo numijwe n’ ibibi bikurimo bituma uta igihe cyawe wandika ukongera kwandika. Que Dieu te viennes en aide, uretse Imana nta kindi cyahindura umutima nkuwo.

  • Bariya bana barababaje, ariko abatanga comments ku makuru nk’aya mujye mwirinda cyane amarangamutima. Iyo umuntu avuga akababaro ke akavuga mu buryo ubyumva wese ahita yumva yarenganye. Njya nanabibona mu Bayobozi bamwe aho bakemura ikibazo bashingiye ku makuru bagejejweho n’urega kubera akababaro yabivuganye n’uburyo yabisobanuye, nyamara bakirengagiza kubanza gufata umwanya wo gusesengura amakuru bahawe, no kumva impande zose zirebwa n’ikibazo, no gukora investigations zihagije. Mbese muri make bagakemura ikibazo bashingiye ku ruhande bumvise, nyuma ingaruka zikazaba urusobe. Bayobozi rwose mujye mufasha hasi ubunebwe mukore investigations ku kibazo. Nibyo koko mugira akazi kenshi ariko aho gukemura ikibazo ugihubukiye wakemera kigatinda gukemuka ariko kigakemuka neza. Naho ikibazo cyabariya bana kirababaje banakwiye gufashwa, ariko basomyi mureke tujye twirinda guca urubanza duhereye ku makuru tubonye hano gusa. Buriya harimo izindi parametres nyinshi tutazi abana batatubwiye, cyangwa se nabo badasobanukiwe.

    • Gakuru Jean Paul ibyo uvuga ni ukuri, hashobora kubamo ukugendera ku marangamutima urubanza rugapfa, ariko nvestigations nizikorwa neza ibibazo bizakemuka.

  • Biragaragara ko uyu muryango urengana rwose, iyo mitungo nago ikwiriye kugurishwa kuko bwaba ari kurenganya banyirayo

  • Nshingiye kuri ibyo umwanditsi yanditse, nsanga nta makosa yakozwe n’ urukiko. Bubera:
    1. Iyo wishingiye umuntu kugira ngo ahabwe inguzanyo ariko akaza kunanirwa kwishura, ni wowe ugomba kwishura.
    2. Buri rubanza habamo nibura impande ebyiri. Muri urubanza ni Bank ishaka amafranga yayo n’ abigurije. Nubwo uruhande twumvise ari rumwe, biragaragara ko nubwo iki kibazo kibabaje, uwigutije n’ uwishingiye uwagutije bari liable.

    • Ibyo uvuga bigaragara ko warangiye kubogamira ku ruhande rwa Banki.
      Ni byo kwishyura kandi ni inshingano, ariko wibuke ko uriya muryango wa Gatete wemera kwishyura kandi ugasab igihe gihagije. Kuki se bajya gufatira umutungo wose wa Gaspard, wenda banabanze batange part (Umugabane) kuri buri mwana bajye bakora icyamunara. Ntuzi se ko mu bintu byo mu rugo hari ibyo umuntu wese urugize aba agenewe; umwana, umugabo n’umugore. Bose bafite uburenganzira ku mutungo.

  • Abo bana bararengana rwose,Leta n’umubyeyi izabara

  • @ndabazi inzika urwaye ntaho izakugeza ahubwo inzika yica nyiraho

  • Biragaragara ko atari ikibazo cy’akarengane gusa ahubwo harimo n’ishyari,Ariko Imana izabarwanirira kugeza ku munota wa nyuma

  • @Mudi. Inkiko nta kosa ryakoze nkurikije uko jye nabyumvise. Societe est une personne morale (ifite ubuzima gatozi) rero uwo papa w’abana ni personne physique. Ubundi societe igira imitungo yayo itandukanye na ba nyirayo, ariko ubwo barinze gushaka umwishingizi, nuko ingwate ya societe byabonekaga ko ifite agaciro ko hasi ugereranije n’inguzanyo bashaka, bituma hatangwa indi ngwate y’umwishingizi. Ubwo rero debiteur na caution barezwe mu rubanza rumwe, batsindirwa rimwe. Ubwo rero kugurisha imitungo ya caution, nuko hari caution solidaire- ubwo habayeho na condamnation solidaire. Naho kuba Gatete nta kintu cye kigurishwa, wasanga biterwa n’icyemezo cy’urukiko uko kivuga, cg nta mutungo agira umwanditseho. (mu Rwanda, akenshi iyo umuntu atangiya kuregwa mu nkiko, ikintu cya mbere akora imitungo ye ayandika ku bandi, niyo yaba akize ate, iyo ushatse umutungo we urawubura, ubwo rero icyo gihe ugurisha uwo ubona, kuko utagurisha umutungo w’utararezwe ushingiye ko ari uw’abandi abikijwe, kereka ubiregeye, urukiko rukabitegeka)

  • @Kajangwe’s children. Guhagarika cyamunara burundu ntibishoboka niba yaratsinzwe. Ikintu gutegereza akava kw’ivuza, ibyo nabyo ntacyo bivuze, kuko cyamunara ishobora kuba uwatsinzwe ahari cg adahari..kuba muhari muri abana gusa, ibyo ntibyahagarika cyamunara.

  • Ibyo bibazo bizakemurwa n’imana

  • mugisha
    [email protected]
    kubogama ntibimar,amazi mu kibindi aba bana imana izabafasha

  • Ntimucike intege birashoboka kuyihagarika! Hari inzego nkuru zishobora kubumva hakaba ubutabera

  • Mbega! Iyi famille ndayizi papa wabo n’ imfura

    • Uvuze neza iyi famille nanjye ndayizi, Kajangwe n’imfura kandi nazazira kugira neza Imana izamugoboka!

  • Uwiteka Imana arabatsindishiriza don’t worry

  • JOSEPH ibyo avuga ni byo . Kugurisha, gutiza , gukodesha ubutaka bikorwa byemewe n’abagize umuryango wose. None niba Se wabo yarabikoze ntawe umuhaye uburenganzira kuki bitateshwa agaciro nkuko muzindi manza byagiye bigenda. MUZAREBE IMANZA BK yagiye itsindwa zimeze nkizi. MWEGERE ABAVOKA BABAHANGA BARAHARI MUREKE KUBA ABANA.

  • basomyi namwe banditsi mumbaliz,iyo bank yanze gufata uwo mugabo ngobamukozicyo bashaka kukowe yiyemerera iryo deni batiwe ntacy,afite twamukuraho batireka reka dufatire umutungo wa kajagwe eseubwo ntibibagiwe k,umutungo wa kajagwe awusangiye n,abana bekandi bazi kwivugira iyo bank nisang,abo banabarabigizem,uruhare nakubwiliki..aliko nib,atalibyo,bank niyihombere cyagwase uwo mugabo wiyemerera umwenda afitiye bank agend,akol,imilimo y,insimbura gifungo.icyaha ni gatozi

  • bana ndunva mufti,uburenganzira bawnyu kukw ,tegeko liliho kandi ntawulikandagira kukw,abalihanze bicara babanz,amatwi

  • Birababaje, ariko nkurikije inkuru yanditse ndabona nta mategeko yarenzweho muri uru rubanza. Izo ni ingaruka zo kwishingira umuntu kuko usomye ayo masezerano wasanga Kajangwe yarasinyiye ko azishyura banki, uwahawe umwenda natabikora. None inkiko zari kurenzaho iki kubyo yiyemereye? Ikindi muri 97 ntibyari ngombwa ngo umugabo asabe umuryango uburenganzira bwo kugwatiriza ibye. Rekabanyarwanda tujye twubaha ibyemezo by inkiko…naho kwandikira Perezida ntacyo bizatanga. Abana mwihangane izo n ingaruka z amasezerano umubyeyi wanyu yasinye.

    Impuguke mu mategeko

    • Aho ntiwaba uri umwe mubaruciye uko barwumva? Bank igira uburenganzira ,abana bo hakirengagizwa ubwabo? Nigurishe first iby’uwakiriye amafranga ya Bank akayahombya mbere yo kujya kureba uwamwishingiye.Niba ntamanyanga arimo nigute tubwirwa ko nyirubwite yivugira ko ariwe ukwiye kuryozwa ibyo yahombeje ariko bank ikabyanga, ahubwo igateza iby’umwishingizi? Ubonye iyo batubwira ko nyirubwite ntakintu agira?Harimo akabazo.

  • Iki ni ikibazo gikomeye!! Ndibaza niba nta bujurire bwabayeho? Nkanibaza igihe ababyeyi banyu bagiriyeho amasezerano y’ivangamutungo niba ntabyo papa wanyu yihereranye. Gusa mwandikire bariya mwatakambiye munyandiko(ibaruwa)kandimushyireho n’ibimenyetso nsimusiga byemewe n’amategeko.+ ifoto y’ahazatezwacyamunara.Nibwire ko mwari mwabikoze mbere mukibona iyi Cyamunara kuko nayo hari igihe igomba kumara murebe niba yujuje ibisabwa.Mwihangane Ariko habaho gutambamira cyamunara.

  • Famille Kajangwe,ils vous fairont la guerre mais ils vous vaincrons pas Imana irahari

  • Peter..uburengane bw,abana ndetse nabanyina bwabayeho kera itegek,uvuga ryabayeho muruwo mwak,uvuga wi97 ryali lisazweho witond,ubaz,abagukuliye.iyo kera umugabo yatagag,inka mugor,atabyishimiye,iyo nka ntiyavaga murugo,uwo niwo muco Gakondo kand,ujyanye,niryo tegek,uvuga[shimiy,uwatanz,urubuga]

  • Niba mushaka guhagarika cyamunara ni ukuzana icyemezo cy’ubujurire. Ni ugusunika iminsi gusa naho ubundi uwishingiye umuntu muri banki iyo nrugufata umwenda atarishye niwe uriha ntakundi bigenda.

  • bana mugerageze kwihangana , ibi n’ibibazo rimwe na rimwe biva kubabyeyi ese ubundi ko mbona muri benshi, kandi tuakaba tuzi ko kajangwe yari afite abagore 02, mwese muri kuri liste cyangwa, harinabandi bana bazaza nyuma?ubuzima nigitangaza kandi bucya bwitwa ejo….gusa birarabaje kubona abasaza cyangw abakecuru baraga abana babo umuruho n’amatiku..kandi biri hensi nukwishyira imbere y’imana mukayiha uwo mutwaro kuko ariyo ishobora byose..ku bwanjye ndabasabiye ku mana ngo iyo cyamunara oburizwemo mwizina rya yesu

  • Mwiyambaze umubyeyi Bikira Mariya n’Umwana we Yezu Christu, muvuge ishapule y’ububabare burindwi bwa Bikiramariya, ab’ijuru barabatabara babahe umuyobozi winjira mu kibazo cyanyu mu mizi abahe igisubizo gishimishije.

  • Nkurikije uko mbisomye, nta na hamwe urukiko rwabarenganije, kuko niba papa wabo yarishingiye inguzanyo, ni ukuvuga ko n’iyo bateza cyamunara imitungo y’uwayafashe, bagasanga ikivuyemo kidahagije ngo cyishyure umwenda, n’ubundi bazagaruka bafate imitungo ya papa w’abo bana! nta kundi nyine kuko yishingiye kwishyura kandi bazabikurikirane neza bafate amakuru ahagije sibo bonyine bibayeho , n’abandi bagiye bishingia imitungo y’abandi bakananirwa kwishyura ibyabo birafatirwa! naho kuvuga ko atababajije mbere yo gufata iyo engagement…ese mwari mufite imyaka y’ubukure byibura?
    mwihangane nta kundi byagenda ni amategeko nyine! nyamaa iyo byunguka ntibihombe muba mwimva ko namwe harimo part yanyu! simbakina ku mubyimba mumbabarire! ahubwo ni ko isi imeze!

Comments are closed.

en_USEnglish