Mucyo na Uwiragiye babonye amahirwe yo kujya kwa Chelsea FC
Aba bahungu bombi biga i kabarondo muri Cyinzovu Secondary School babonye aya mahirwe nyuma yo kugaragaza ubuhanga mu marushanwa ya ruhago ya Copa Coca Cola ahuza abana batarengeje imyaka 17 yabereye mu Rwanda uyu mwaka. Bakaba berekanywe kuri uyu wa kabiri.
Eric UWIRAGIYE na MUCYO Pasteur bazajya i Londres kuva tariki 23 uku kwezi, muri International youth Camp yateguwe na Coca Cola ifatanyije n’ikipe ya Chelsea FC, aho abana bake bagaragaje ubuhanga mu bihugu by’isi byabereyemo aya marushanwa bazanasura iyi kipe ya Chelsea bakabonana n’ibihangange biyikinira. Bazagaruka tariki 03 Ukwakira uyu mwaka.
Mucyo Pasteur wiga mu mwaka wa gatatu yagize ati: “tumaze gutsinda, ibyo kujya gusura Chelsea numvaga bidashoboka, ariko natunguwe no kubona banyereka impapuro z’ingendo n’ibindi byose, birandenze. Byari inzozi zanjye”
Ron Gurlay intumwa ya Chelsea muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa kabiri nimugoroba, yagize ati:”Chelsea FC ifite ishema ryo guteza imbere umupira w’amaguru muri Africa, ndetse yishimiye kuzakira aba bana no kubaha urugero rwiza muri Football”
I Londres, aba bana bazaturuka mu bihugu bitandukanye bazakorwamo amakipe make, bakore akarushanwa, abazakina umukino wanyuma ikipe imwe izatozwa n’umutoza wa Chelsea Andre Villas Boas, ndetse aba bana bazagira umwanya wo kubonana n’abastars ba Chelsea i Stamford Bridge stade ya Chelsea nkuko byatangajwe n’uwari uyihagarariye.
Uyu mwaka amarushanwa ya Copa coca-cola yatangijwe mu kwa gatatu, harimo amakipe 46 y’abana bari munsi y’imyaka 17, bwambere muri aya marushanwa hagaragayemo abana b’abakobwa, n’ubwo ntawabashije gutsinda.
Umukino wanyuma w’aya marushanwa muri Kanama i Rubavu wahuje G.S MUKINGI VS na ES KABARONDO, nubwo aba bana batsinze ari abo muri Cyinzovu Secondary School.
Umwaka ushize abana batsinze aya marushanwa Coca Cola yabajyanye kureba imikino yanyuma y’igikombe cy’isi muri Africa y’epfo.
Aya marushanwa ya Coca Cola yatangiye mu 1998 muri Mexique, ubu abera mu bihugu byinshi ku isi, bamwe mu bayakinnye bakaza gukomera havugwamo igihangange Ronaldinho. Emery BAYISENGE nawe wakiniye Amavubi U17 mu gikombe cy’isi, yagaragariye muri aya marushanwa ya Copa Coca Cola umwaka washize.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM
7 Comments
Bravo bana bato. Nimugende munezeze inzozi zanyu, avec le pt balon rond. Prochaine fois revent plus loin ke ca. Bravo encore. M. Desire
Uretse se sha abayobozi batuzonze ugira ngo umupira abanyarwanda barawubuze nge icyo nzi kera tukiga Interscolaire zarutaga shampiyona aha na he rwose mbisubiremo ni uburangare no kutita kubintu abantu bo gukina barahari ndibuka GS Gahini, na apecom match yabo yarutaga iya rayon na apr muzabaze abantu bo mu mutara ADEGI Gituza,ADB,GS kabare,Inyemeramihigo, St joseph,GS officiel, St Andre, ES mukingi, APAPEB byumba, Gs Ndera….. niba mbeshya uwarebye aya makipe akiriho ampakanye aho niho havuye ba Ndoli, Migi, Haruna n’abandi benshi ubu se aba bana hari uwari ubazi? mutabanje kwirukira congo na Uganda nta gaciro abanyarwanda twiha nubwo duhora tubiririmba dutinya abanyamahanga tugakabya ndetse nubwo kubaha atari bibi ariko twe turarengera maze wagera ku munyarwanda mwene wanyu ukamwigirizaho nkana nge rwose nkubu aba bana bakomeje kubona ubufasha nzi ko bagera kure
mbifurije amahirwe masa
umukunzi wa ruhago
Iyo mpanuro ya Gasana irabe impamo ubona abanyarwanda imana yaduhaga uwo mutima wo gukunda ibyacu!!!!!!
congs ba petit, muzagerageze turebe ko nibura mwasigara muri chelsea cg indi kipe yaho mu bwongereza
aba bana ni abanyamahirwe pe!nibaze ko carrier yabo itangiye ku mugaragaro.
Abana bacu ndabona bamaze gutera imbere. Nyamara mu ntara y’iburasirazuba hashyizwemo agatege mu guteza imbere umupira w’amaguru, hazajya hava abana baconga Ruhago, kandi babizi!! Hazatekerezwe uburyo FERWAFA yajya ihagarararirwa mu ntara zose, hagakoreshwa n’amarushanwa ngaruka mwaka, yo kureba talents z’abakinnyi, nkuko habaho igikorwa cyiswe expo Talent, aho herekanwa ubuhanga butandukanye. n’ibyo byazatuma tuva mu bihugu bifite umupira w’amaguru uri inyuma cyane. Reba nkubu nta kipe wavuga ihagarariye igihugu, aho tuviramo mumajojonjora abanza. Abayobozi bashya ba FERWAFA, ubwo bamenye ko hari inshingano zizaba zibategereje, bagakura abanyarwanda mu nsinzwi, bakabageza ku ntsinzi, tukongera tukayiririmba kuri stade Amahoro!!
congz nos frères nous sommes tous fier de vous,c vous le Messi,Cristiano,Rooney,Tevez,Chicharito de demain.gardez toujours votre discipline et l’amour de votre pays,vous etes déjà nos ambassadeurs.
Comments are closed.