Digiqole ad

Mu Rwanda hagiye gutagwa ubuvuzi ku bantu bavuga badidimanga

Impuguke z’abaganga bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku bufatanye n’ikigo Nyafurika cy’ubushakashatsi ku bijyanye n’uburwayi bwo kudidimanga (African stuttering Research Center) bagiye gutanga ubuvuzi mu Rwanda, bufasha abantu bavuga badidimanga, hifashishijwe ikoranabuhanga, muri gahunga yitwa “Telepractice program for Africa”.

Ubushakashatsi bwerekanye ko umuntu umwe ku bantu ijana avuga adidimanga, ubu kw’Isi yose hakaba habarurwa abantu bagera kuri Miliyoni 70 bavuga badidimanga; dukurikije iyo mpuzandengo y’umuntu umwe ku bantu ijana, mu Rwanda hashobora kuba hari abantu barenga ibihumbi 100 bavuga badidimanga.

Iyi gahunda nshya yaje yo guha ubufasha abantu bavuga badidimanga izatagwa hakoreshejwe ikoranabuhanga mu itumanaho kandi butagwe nta kiguzi. Ni ubuvuzi buzakorwa hifashishijwe mudasobwa, zishyirwamo gahunda “Softwares” kabuhariwe ihuza umuganga n’umuntu uvuga adidimanga hanyuma maze hakamenywa ikimutera kudidimanga, ndetse n’uburyo yakikura muri izo mbogamizi.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyo muri  Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kitwa “ASHA” kigenzura ibijyanye n’ ibikorwa by’’ubuvuzi bwemeje ko uburyo bwo kuvura kudidimanga hakoreshejwe ikoranabuhanga butanga ikizere gikomeye n’umusaruro ushimishije.

Ikigo Nyafurika cy’Ubushakashatsi, ku bijyanye n’ikibazo cyo kudidimanga kikaba gikangurira abantu bavuga badidimanga ndetse n’ababyeyi bafite abana badidimanga kwitabira iki gikorwa kugira ngo ntibacikwe n’aya mahirwe bahawe.

Ababyifuza bakaba bashobora kwandikira icyo kigo, kuri e-mail [email protected] bitarenze tariki 18 Nzeri 2014, kugira ngo babahuze n’izo mpuguke z’abaganga.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ibi ningirakamaro ariko se bazahura bate? ko mu Rwanda hari abadafite za mudasobwa byari kuba byiza baje mu Rwanda.

  • aya ni amahirwe akomeye kuri benshi bafite icyo kibazo ariko rero abaganga bacu naboo bakagiye begera abo baganga baje gutanga ubwo bufasha bakabigira ho byinshi

  • ubu bufasha buje bukenewe kuko iki kibazo cyo kudidimanga cyari giteye inkeke, nibatanga ubuvuzi kubadidimanga buzaba ari byiza maze nabo bengere bavuge neza turabakeneye

  • ubu iyi e-mail hari hari centre ntihaba hakagomye center bijyanye nizina ry’ikigo? mumbwire mfite iki kibazo pee

Comments are closed.

en_USEnglish