Digiqole ad

Mu Rwanda habura iki ngo Umuziki ubyazwe ifaranga?

Iki kibazo gikunze kwibazwaho na benshi ugasanga akenshi basubiza ko ari ubushobozi bubura, ubundi bakavuga ko ari impano zibura. Ariko ntekereza ko ikintu kinini kibura mu muziki ari ubutumwa. Mumyumve neza mu bihangano byose habamo ubutumwa ariko ibi ntibisobanuye ko ubu butumwa buba buberanye n’umuryango mugari bwakorewe.

Abamamaye bemshi mu myidagaduro (ubuhanzi) n’ubwanditsi bamenyekanye kubera ubutumwa bagezaga ku bantu. Berekanaga byimazeyo ibibazo bibera mu miryango migari yabo, rimwe na rimwe bakavuga ubuzima busanzwe bw’iyo miryango migari: Bob Marley, the Rolling Stones, Sting, The Beatles, Nina, Simone, 2 Pac, Stevie Wonder, Ray Charles, James Brown, Aretha Franklin, Lucky Dube, n’abandi benshi.

Aba bamamaye bose, bagize icyo bakora mu buzima bwacu bari bakunzwe na benshi kuko amajwi yabo yasaga n’avuga ubuzima bwacu bwite, kuko bafataga ubuzima bwa buri munsi bakabuvuga mu magambo asekeje, akora ku mutima, cyangwa se anababaje ariko ikintu cy’ingenzi ni uko bahanze bishingikirije ku buzima bw’imiryango migari yabo, n’abantu babonaga cyangwa na bo ubwabo.

Berekanaga by’ukuri ubuzima bw’iyo miryango migari ndetse iyo usubije inyuma amaso, usanga ibihangano byabo bihuye neza neza n’amateka y’ibihugu n’imiryango migari yabo igihe ibangano byabo byashyirwaga hanze.

Hamwe mu hari umuziki n’ubuhanzi (entertainment industries) byinjiza amafaranga kandi bikomeye muri Africa ni muri Nigeria.

Umuziki wabo wageze ku isi hose waratunganyirijwe ahantu hato bigera I Burayi no muri Amerika kandi uri muri imwe ikunzwe cyane muri Africa. Ese ni ukubera iki? Kuko bavuga ubuzima bwabo bwa buri munsi, mu Cyongereza cyabo, bakageza uyu muziki hanze babanje kwita ku babatega amatwi ba mbere: Abanijeriya.

Igituma aba bahanzi (entertainers) bakomera: bavuga ibyo bazi mu buryo bunogeye amatwi n’amaso.

Urundi rugero dushobora gufata ni urwa Bollywood, amafilimi y’Abahinde. Kugeza ubu, ukuntu bamamaye mu Rwanda birantangaza. Burya mu by’ukuri Abahinde ntibaririmba mu muhanda cyangwa ngo bagire amarangamutima bitangaje ariko Bollywood yabashije kwerekana mu buryo buryoheye amaso bunashimishije umuco wabo bikaba ari byo byabagize ibyamamare ku isi hose.

Nubwo Abahinde bataririmba ngo banabyine buri kanya, ibindi bivugwa muri filimi zabo biba byegereye ubuzima bwa buri munsi bwabo. Ibi wanabivuga kuri filimi z’Abashinwa n’Abayapani: imirwano. Iyi mirwano yerekanwa, iba ifite igipande cy’ubuzima bwabo bwa buri munsi dore ko Kungfu na Taichi byavukiye iwabo.

Mu by’ukuri ‘entertainment’ ni igikorwa cyo kugeza cyangwa kugezwaho ibikorwa bishimishije cyangwa biruhura mu mutwe. Aho isi igeze tuba dufite ubuzima busaba guhora utekereza, nta mwanya mwinshi wawe wo kuruhuka. Rero iyo umuntu abonye akanya ko kuruhuka birumvikana ko aba akeneye igihe cyo kuruhura no mu mutwe.

Aha niho dukenerera kwidagadura ‘entertainment’: bituma twibagirwa ibibazo bya buri munsi ndetse rimwe na rimwe ikatwungura ibitekerezo.

Amazina yanjye ni Kamaliza Raissa, nitiriwe umwe mu bahanzi b’Abanyawanda bazwi cyane, ‘Kamaliza’ (nubwo iryo zina ryari akabyiniriro yahawe). Yaririmbaga yerekana ibibazo Abanyarwanda bahuraga nabyo mu myaka yashize muri za 90: urukundo ariko n’intambara hagati ya FPR na Leta yariho icyo gihe; yakoresheje ijwi rye avuga interuro ikomeye cyane muri entertainment industry mu Rwanda: ‘Humura Rwanda”. Iyo urebye amateka y’umuziki mu Rwanda ukurikije imyaka (chronologically) ukageza muri za 1990, usanga umuziki we uhuye neza neza n’amateka y’u Rwanda: uhereye muri za 1970 kageza muri za 1980, umuziki wavugaga ukuntu abantu bahindukaga ‘abasirimu’ bava mu cyaro n’uko babanaga: mu tubari, mu makwe, mu rukundo.

Urugero: “Nsigaye ndi umuzungu, nsigaye nitwa patoro” igihangano cya nyakwigendera Minani Rwema.  Abahanzi bo muri za 1980 na 1990 baririmbaga ibibazo byaterwaga na politiki mbi n’abahanzi, muribo twavuga nka Cecile Kayirebwa, Rugamba, n’abandi.

Ese iyo wumvishe indirimbo ukanareba filimi nyarwanda kuri ubu zerekana by’ukuri u Rwanda n’Abanyarwanda? Ese abahanzi bacu baba banagerageje?

Nzi neza ko ‘entertainment industry’ ishobora gukoreshwa mu gusakaza ibitekerezo bitubaka. Nubwo ntakuriye muri ibi bihe, nzi neza ko indirimbo nyarwanda zigeze gukoreshwa mu gushishikariza Abanyarwanda gutsemba abandi. Ni inshingano z’abahanzi ku isi hose kuvuga ibyiza bakamagana ibibi. Icyo ‘entertainment’ mu Rwanda ibura ni ukwerekana ubuzima nyarwanda mu buryo bushyashya.

Iyo ngerageza kureba filimi nshyashya mu Rwanda sinibonamo cyangwa se abaturanyi banjye. Ibyo zitirira umuryango mugari nyarwanda nta fatiro biba bifite kandi usanga akenshi ari n’uko mu muziki bimeze.

Ibyo mbona akenshi, ni ukwigana bidafashije ibibera muri America kandi tubaho mu buzima butandukanye cyane: hari ibintu bishobora kubera mu Rwanda ariko bidashobora kugira ifatizo muri America cyangwa byabera muri America ariko ntibigere icyo bivuga ku Rwanda. Uku kwigana Abanyamerika bituma ntifuza akenshi gukurikirana umuziki na filimi nyarwanda: kuki nashyira imbaraga mu kureba abantu bigana Abanyamerika kandi hari gakondo ‘original’ y’umuco w’Abanyamerika?

Ibi mvuga si ugusaba abahanzi nyarwanda kwifungira mu Rwanda gusa, ahubwo ni ukubibutsa abo aribo n’abantu bambere ibihangano byabo bigeraho: Abanyarwanda.

Icyatumye abahanzi b’Abanyafurika bamamara ku usi nka Yvonne Chaka Chaka, Miriam Makeba, Alpha Blondy, Angelique Kidjo n’abandi benshi ni ukuntu bavuze byinshi byerekeranye n’ubuzima bwa buri munsi bakoresheje umuco wabo. Abanyamahanga ntibabakundiye kwigana, ahubwo babakundiye ko bashatse uburyo bwihariye bwo kuvuga ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Abahanzi buri gihe baba ari amajwi y’abantu bariho muri icyo gihe ‘generation’. Ese mu myaka 10 cyangwa 20 nitureba filimi n’indirimbo nyarwanda z’ubu tuzabona ubuzima nyarwanda bw’iki gihe? Byantangaza!

Icyo entertainment industry nyarwanda ibura ni ubushake n’ubushobozi bwo kubwira ababa hanze, amaso n’amatwi ubuzima bwa buri munsi mu buryo bushimishije. Ibi ni bigerwaho, amafaranga no kwamamara ku isi hose bizakurikira.

KAMALIZA Raissa

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Abanyarwanda barakennye u Rwanda rurakennye.Kujya muri concert namafaranga angahe? 5000frw i Kigali birashoboka ahandi byashoboka nihe mu ntara?

  • Ariko abanyamakuru ko mwandike ibintu byiza mukibagirwa gusobanurira amashusho. Uwo mwashyizeho niwe mwanditse cyangwa? Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish