Digiqole ad

Mu rugendo ataha, Kenyatta yabonanye na Kagame ku kibuga cy’indege i Kigali

Ku mugoroba wa tariki 03 Mata, Perezida Kagame na Perezida Kenyatta bagiranye ikiganiro cyamaze igihe kigera ku isaha imwe ku kibuga cy’indege cya Kigali, hari ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa kane.

Perezida Kenyatta na Paul Kagame kuri uyu mugoroba ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali
Perezida Kenyatta na Paul Kagame kuri uyu mugoroba ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali

Hari hashize umwanya muto Perezida Kagame nawe ageze mu Rwanda avuye mu nama ya “EU-Africa Summit” yaberaga i Buruseri mu Bubiligi.

Nyuma gato yo kugera mu Rwanda, imodoka zitwara umukuru w’igihugu zahise zisubira ku kibuga cy’indeg, bigaragara ko zari zimusubijeyo.

Abashinzwe gutangaza ibikorwa bya Perezida Kenyatta bahise batangaza ko mu rugendo ataha, nawe avuye i Buruseri, aciye i Kigali kubonana na Perezida Kagame.

Nta byinshi byatangajwe ku biganiro byabo n’ubwo ibiro by’umukuru w’igihugu muri Kenya bivuga ko byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

U Rwanda na Kenya byarushijeho gukomeza umubano nyuma yo kujya hamwe mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba, aho ibi bihugu bimaze guhuza ibintu bitandukanye n’imigambi itandukanye igamije iterambere.

Perezida Kenyatta yigeze gutangaza ko Paul Kagame ari umuyobozi umubera icyitegererezo mu buyobozi bwe.

U Rwanda na Kenya bifite byinshi byo kuganiraho, Kenya yigeze kuba ishinjwa n’u Rwanda guhisha umwe mu bakekwaho uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi, umunyemari ukomeye Kabuga Felisiyani, ntibikivugwa cyane niba agiherereye muri Kenya.

Perezida Kagame aha ikaze mugenzi we Kenyatta
Perezida Kagame aha ikaze mugenzi we Kenyatta
Bagiranye ibiganiro bari kumwe na bamwe mu bayobozi barimo na Ministre w'Ubutabera w'u Rwanda Johnston Busingye
Bagiranye ibiganiro bari kumwe na bamwe mu bayobozi barimo na Ministre w’Ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye
Uhuru Kenyatta na Paul Kagame
Uhuru Kenyatta na Paul Kagame
Aba bayobozi bari ku kibuga cy'indege
Aba bayobozi bari ku kibuga cy’indege

Photos/PPU

 

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ni sawa cyane guturana mukanakundana,ndabona ari inshuti zikomeye.Imana ibahe ubwenge bwo kuyobora neza.

  • Gufatanya na Kenya k’u RWANDA ndabishyigikira rwose  bakomereze aho.Nibindi  bihugu  byo  mukarere bifatanyije nkuku twagera  kri  byishi. Courage bayobobozi.

  • bahujibibazo,babonye batahuka!!!! hahahaaaa….

  • Umuririmbyi cg umukozi w’Imana yaravuze ngo Isubiriza igihe!!!Nibyo kabisa na twe Yadushubirije igihe Iduha Nyakubahwa Paul KAGAME,ubundi uyu ni we Igihugu nk’u Rwanda cyari cyarabuze!Gusa Imana  ikomeze ubugingo n’impagarike kugirango no muri 20 zindi tuzongere twibukane!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish