Mu Nteko: Guverinoma yazanye ingingo zayo mu gutora Itegeko bitera impaka birasubikwa
*Bamwe mu badepite ntibemeraga ubugororangingo buri kuzanwa na Guverinoma
*Batoye kuva ku ngingo ya mbere kugera kuya 19 bageze kuya 20 na 21 habura ubwumvikane
*Imirimo y’Inteko rusange yahagaritswe hafi isaha ngo haboneke ubwumvikane
* Itegeko niritorwa umugore/umugabo azemererwa kuzungura 50% by’umutungo w’urugo indi 50% akayigabana n’abazungura yongeye gushaka
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere mu Nteko Ishinga Amategeko habaye impaka zishingiye ku mirimo yari igiye gukorwa yo kwemeza umushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano z’umuryango n‘izungura. Uruhande rwa Guverinoma rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’umutekano Sheikh Musa Fadhil Harerimana rwazanye ubugororangingo muri uyu murimo bikurura kutumvikana n’impaka birangira bisubitswe hanzurwa ko uyu mushinga w’ivugurura usubizwa muri Komisiyo kugira ngo bige ubwo bugororangingo bwa Guverinoma.
Komisiyo ya Politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry‘igihuguku mu gusobanura raporo y’uyu mushinga w’itegeko ivuga ko uyu mushinga yawize iri kumwe na Guverinoma yari ihagarariwe na Minisiteri y’ubutabera na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango nyuma bakaza kuwushyikiriza Sena nkuko bitegenywa n’Itegeko Nshinga.
Hon. Yvonne Uwayisenga Visi perezidante w’iyi komisiyo avuga ko komisiyo yabo yahawe Itegeko ryo mu 1999 rigizwe n’ingingo 102 bifuzaga ko rivugururwa, nyuma yo kuvugururwa ngo ryashyikirijwe Inteko rusange rigizwe n’ingingo 104 kuko hari izavanywemo, izahujwe n’izongewemo.
Mu kurivugurura ngo Guverinoma yari ihagarariwe, uyu munsi Inteko rusange y’Abadepite ikaba yari gutora iryemeza ingingo ku yindi.
Mu gutora uyu mushinga w’Itegeko watowe (wemerwa) n’abadepite 45, umwe arifata haba impfabusa umunani. Bakomereza mu gutora ingingo zirigize. Bava ku ngingo ya mbere bagenda bazitora bazemeza bageze kuya 20 na 21 bananirwa kumvikana.
Minisitiri Sheikh Musa Fadhil Harerimana wari uhagarariye Guverinoma yatanze ubugororangingo bushya kuri izi ngingo, Abadepite bamwe ntibabwakira biteza impaka mu Nteko rusange.
Sheikh Musa Harerimana yatangaga ingingo zerekeranye n’igihe umutungo w’abashakanye ugomba gutangira gucungwa, agaragaza impungenge ze ku ngingo ya 21 ivuga ku bujyanama ku gucunga umutungo w’abashyingiranywe bihabwa umuntu umwe kandi ngo ashobora kwangiza umutungo.
Ibi byakuruye impaka zishingiye ku kuba Guverinoma iki atari cyo gihe yari ikwiye kuzana ubugororangingo bwayo. Ibi byatumye bumvikana ko imirimo y’Inteko rusange isubikwa gato ngo bashake ubwumvikane.
Kuva saa cyenda na 50 kugeza saa kumi na 35 imirimo yahagaze.
Abagize Komisiyo ntabwo bakozwaga iby’ubu bugororangingo buri kuzanwa na Guverinoma kandi ngo baragombaga kubutangira muri Komisiyo.
Nyuma baje gusubukura imirimo, Hon Donatille Mukakarisa Perezida w’Inteko Umutwe w’Abadepite atangaza ko uyu mushinga w’itegeko rivugurye hifujwe ko usubizwa muri Komisiyo kugira ngo yige ku bugororangingo bwagaragajwe na Guverinoma.
Iri tegeko niritorwa ngo rizaba rigaragaza neza ibijyanye n’izungura, irya mbere ryavugaga ko umugore azungura umugabo ariko ntiribisobanure neza uko bikorwa, ariko iriri kuvugururwa ngo rizaba rivuga ko umugore/umugabo azungura 50% by’umutungo w’urugo wose indi 50% akayigabana n’abazungura igihe yongeye gushaka undi mugabo/umugore.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
16 Comments
Umva nagirango mbamenyesheko iryo tegeko mushaka gutora rizateza ibibazo mu banyarwanda kuko niba njye narashakanye n’umugore tukagera ku mitungo ndetse tukabyarana hanyuma nkitaba Imana cyangwa tugatandukana ngo niba wa mugore ashatse undi mugabo ko yaba afite 50% y’umutungo yewe ndunva mugiye guha intebe ubwicanyi kuko nanjye ubivuga ntabwo uwo mugabo yahirahira ngo afashe nigiceri mu mutungo wanjye ndatekereza ko niyo naba ntakiriho ntafite abana n’umuryango wanjye warengera ibyanjye kandi byo mbivuze ku mpande zombi yaba umugore cg umugabo.
Njye nunvaga ahubwo igihe abantu batagishobokanye kubana cg umwe muribo yitabye imana imitungo yahabwa abana noneho usigaye akayihagararira mu kugira ngwiashabobana ariko ntaburenganzira bwo kugurisha.
Ariko ashobora kubagabanya ndakuga guhaho umugabane urongowe cg urongoye murabo bana .si non police ibe maso
Iyo biba aribiseke byuzuye inyandiko ntanumwe wari kuzamura impaka.Twarabamenye mujye mukora ibyo mushaka mureke kwiyerurutsa.
Barangiza bakanacinya akadiho munteko ahubwo.
Abanyeshuli babaswa bakurikira ibipara bya mwalimu! Nyamara yatangira kwigisha bagasinizra.
Hahaha !! they are just ********
mu Rda hari urwego rumwe gusa kdi rurazwi naho izindi zose ni izo kurya imitsi ya rubanda nta kindi. ubundi se Fazil icyo ashoboye ni iki? zero.
Mbabazi , ibyo uvuze ni ukuri pe!Fazil ZERO O!
hihihi
Iyo komisiyo ishinzwe ivugurura ry’amategeko nayigira inama yo kwegera Urukiko rw’Ikirenga, URUKURU n’Ubugenzuzi bw’Inkiko ku bijyanye n’ibibazo bivuka mu gushyira mu bikorwa iryo tegeko kuko harimo ibintu byinshi bitanoze kandi nibidakosorwa bizakomeza guteza ikibazo mu ishyirwa mu bikorwa byayo. reka mbahe Ingero:
1.Izungura ku bana badahuje ababyeyi ritangira ryari?
2.umupfakazi usigaranye umutungo afite ubuhe burenganzira ku mutungo asigaranye ku buryo yawutangaho ingwate muri Banki cyangwa akawugurisha mu bibazo bimureba ( kwivuza,gushaka kujya gutura ahandi…)
3. Uburyo n’inzira byo guhindura uburyo bwo gucunga umutungo w’abashingiranywe n’ibihe? byemerwa ku zihe mpamvu?n’uruhe rwego? ni ngombwa kujya mu Rukiko?
4. abana umupfakazi abyaranye n’undi bashakanye nyuma bafite uruhe ruhare ku mutungo yari afatanije na nyakwigendera, uburenganzira bwabo bugarukira he?
5. umupfakazi usigaye ashobora gushaka byemewe n’amategeko cyangwa bitemewe n’amategeko, iyo
ashatse bitemewe n’amategeko itegeko ryo guhabwa 50% ku mutungo na byo byakwemerwa?
6. abana bashyizwe mu miryango ibarera bafite ubuhe burenganzira ku mutungo w’uwabakiriye?
izo ni ingero nke mbabwiye ariko icyo nzi cyo Komisiyo yegere Urukiko Rw’Ikirenga, URUKURU cyangwa ubugenzuzi bw’Inkiko niho barabona ibyavafasha mu bugororangingo
Biratangaje kubona Minisitiri uhagarariye Gouvernement azana mu Nteko ubugororangingo bumeze kuriya. Buriya bugororangingo Ministre FAZIL yazanye buramutse bwemejwe UKO BURI, bwazateza impagarara zidashira mu muryango nyarwanda.
Bayobozi bakuru b’iki gihugu, niba koko mukunda iki gihugu mugakunda n’abanyarwanda, buriya bugororangingo Minisitiri FAZIL azanye,NIMUBANZE MUBWIGEHO BIHAGIJE, nibiba ngombwa mwongere kubugorora mu rwego rwo gukiza umwiryane bishobora kuzana mu muryango nyarwanda.
ikirakacy’umutekano.com ! Ariko ubundi Minister of Security ahurira he bya hafi n’amategeko agenga umuryango ko ari cyo nibaza kweli?
Ubwo se ubifiteho ikibazo ? IBy’iwacu ko byose bigira umwihariko ! Ejo bundi ntiwabonaga Stella Ford arimo atongera abayobozi bashya b’uturere, kandi ubusanzwe ashinzwe ibirebana n’inama y’aba ministri. Ibyacy jya ubyihorera niko gutyo bimeze, ni nako bigomba kumera !
Turizera ko INTUMWA ZA RUBANDA, n’ubwo zizwiho kwemera icyo Gouvernement izanye cyose mu Nteko, ko ku birebana n’iyi ngingo, zitazapfa kwemera buriya bugororangingo bwa Gouvernement kuko buteje ikibazo kitoroshye mu muryango nyarwanda.
Ese ubundi kuki Gouverenement itohereje mu NTEKO Minisitiri w’Ubutabera wize kandi ushinzwe iby’amategeko akaba ariwe usobanura iby’ubwo bugororangingo ahubwo ikohereza Minisitiri FAZIL!!!. Aho buriya ntibifite icyo bivuze (bisobanuye)?????
Ntago byari bikwiye kwitwa ko imirimo y’inteko yahagaritswe ngo hashakwe ubwimvikane,ahubwo bwakwitwa ko biherereye bakuyeho micro na television bakagaruka mu nteko gukomeza imirimo yo muruhame.kuko ntiwahagarika imirimo ngo ushake ubwumvikane nawo ari umurimo.
Jyewe Fasil muhaye 0,0000000000000000%
Ni agatogo.com
Comments are closed.