Mu nkongi z’umuriro zongeye kwaduka hapfuye umwana w’imyaka 12
Inkongi z’umuriro zabereye mu Karere ka Kicukiro no mu Karere ka Ruhango zangije ibintu bitandukanye ndetse umwana w’umuhungu w’imyaka 12 yitaba Imana, naho abanyeshuri biga mu Byimana ahahiye inzu abahungu bararagamo barokoyemo bicye cyane mu bikoresho byabo.
Ahagana mu ma saa tanu z’ijoro rya keye nibwo inkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuturage wo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro mu Kagari ka Ngoma ihitana umwana w’umuhungu w’imyaka 12 witwaga Etienne Tuyishime.
Uyu nyakwigendera yahiriye mu nzu nyuma y’aho inzu yari arimo we na nyina ndetse n’abandi bana yadukiriwe n’inkongi y’umuriro mu gicuku. Nyina yavuze ko ubwo yari abikiriye umwana w’uruhinja yumvise akumva inzu itangiye gushya, ngo yafatanyije n’umugabo (wari ukiri hanze) gukura abandi bana mu nzu no kugerageza kuzimya iyo nkongi ariko biranga.
Ubwo bari bageze hanze, ngo barebye abana bose babura imfura yabo Tuyishime, barwana no gusubira mu nzu ngo barebe ko bamuramira ariko umuriro wabazibiranyije kuko wari mwinshi, kugeza ubwo polisi ariyo yaje kuwuzimya.
Uretse uyu mwana witabye Imana, ibyari mu nzu y’uyu muturage wo muri Kicukiro byose byakongotse uko byakabaye, mu byahiye harimo ibikoresho byo mu rugo: Utubati, ameza, ibitanga, imifariso, n’ibindi bikoresho bitandukanye bibarirwa mu gaciro ka miliyoni eshanu.
Ububiko bw’ibikoresho bwa RBC nabwo bwadukiriwe n’inkongi
Ububiko bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) nabwo buherereye mu karere ka Kicukiro bwibasiwe n’inkongi y’umuriro mu gice cy’ububiko bw’ibikoresho byo mu biro.
Iyi mpanuka yabaye ku munsi w’ejo tariki ya 22 Mata 2013 nayo yari ifite ubukana kuko abaturage bagerageje kuzimya bikananirana kugeza hitabajwe imodoka za polisi zishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro.
Ibi ni ibyemejwe na Mutuyeyezu Jean Bosco nyiri iyi wavuze ko bagerageje kuzimya iyo nkongi y’umuriro, ariko bikaba iby’ubusa kuko wagendaga wiyongera ari na byo byatumye bagamagara imodoka za kizimyamoto za polisi.
Ushinzwe itumanaho mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC Arthur Asiimwe yatangaje ko ibikoresho byahiye nta gihombo kini bizateza kuko ngo iyo nkongi itageze ku miti. Yagize ati “Muri byo harimo computer, ameza, intebe zishaje hamwe n’impapuro nyinshi za kera twari twarabitse kugira ngo nitubona umwanya tuzabiteze cyamunara cyangwa se tubitwike.”
Mu Byimana “Dortoir” y’abanyeshuri nayo yakongotse.
Uretse inkongi z’umuriro zagaragaye mu Karere ka Kicukiro; mu Karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana naho inzu yacumbikiraga abanyeshuri bo muri Ecole des Sciences de Byimana biga mu kiciro rusange (Tronc commun) yadukiriwe n’inkongi y’umuriro ibyari birimo byose biba umuyonga.
Ahagana ku isaha ya saa 8h00 za mugitondo kuri uyu wa 23 Mata abanyeshuli bakimara gutangira amasomo nibwo babonye umwotsi ufite imbaraga waturukaga muri iyi nzu bararamo.
Intandaro y’iyi nkongi y’umuriro ngo ni insinga z’amashanyarazi zakomanyeho bigatera ibishashi by’umuriro byahise bifata igisenge cy’iyo nyubako kirashya ndetse kimanukira ku mifariso y’abo banyeshuri maze ibyari biri muri iyo nzu byose birakongoka nkuko byatangajwe na Gahima Alphonse Umuyobozi wa Ecole des Sciences de Byimana.
Iyi nzu (dortoire) yararagamo abanyeshuli b’ abahungu bo mu cyiciro rusange tronc-commun.
Gahima yavuze ko bafashe umwanzuro wo gufasha abanyeshuri biga mu cyiciro rusange kuba basubiye iwabo mu rugo bakazagaruka mu byumweru bibiri cyangwa bitatu hamaze gusanwa, gusa ngo abo mu mu wa kane, mu wa gatanu no mu wa gatandatu barashyirwa mu yindi nzu bagakomeza amasomo yabo.
Avuga ku byangirikiye muri iyo ‘Dortoire’ Gahima yagize ati “biragoye guhita tumenya agaciro k’ ibyangirikiyemo ariko ni byinshi, nawe urabona ahantu hararaga abana 300, ibitanda bararagaho, materas zabo, ibindi bikoresho bari bafite, imyambaro yabo ndetse n’ ibindi, ntago wahita uvuga agaciro kabyo gusa ni mu mamiliyoni”
Gahima yavuze ko bashimira ubuyobozi bw’Ibanze bukomeje kubaba hafi muri iri sanganya bahuye naryo, by’ umwihariko ngo barashimira inzego za gisirikare ndetse na Police kuko ari bo babatabaye bakabasha kuzimya uyu muriro, bikaba byatumye udafata indi nzu byegeranye.
Photos/M Niyonkuru
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.COM/MUHANGA