Digiqole ad

Mu myaka 8 abagera kuri 25 bamaze kwirukanwa mu butabera kubera ruswa

18  – 07 – 2013 – Ku kicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga herekanywe imiterere ya ruswa mu nkiko z’u Rwanda n’ingamba zo kuyirwanya zihari.

Prof Sam Rugege yavuze ko bamaze kwirukana abagera kuri 25 mu bucamanza kubera ruswa
Prof Sam Rugege

Prof Sam Rugege, umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga yatangaje ko ibyegeranyo kuri ruswa mu gihugu bishyira u Rwanda ku mwanya utari mubi ariko bitavuze ko hatari ruswa yo guhashya.

Mu rwego rwo kuyirwanya mu bucamanza, Prof Rugege yasobanuye ko kuva muwa 2005 kugera 2013 bamaze kwirukana abacamanza 8 n’abanditsi b’inkiko 17 bagaragayeho ruswa mu kazi kabo.

Yasobanuye ko zimwe mu ngamba zifatwa mu kurwanya ruswa harimo kugenzura uburyo service zitangwa mu nkiko n’ibyemezo bivugwamo akarengane.

Yavuze ko mu gihe kitarambiranye hagiye kujya hacibwa imanza za ruswa zikihutishwa, ndetse no gushyikiriza Urwego rw’Umuvunyi abahamwe n’icyaha cya ruswa kugirango amazina yabo atangazwe bityo bakumirwe mu mirimo ya Leta.

Prof Rugege yatangaje ko umusaruro umaze kugaragara kuko igihe byafataga ngo umuntu abone serivisi mu nkiko cyagabanutse, abaturage batinyutse gutungira agatoki abakozi b’inkiko babasabye ruswa kandi ngo n’abakozi b’inkiko bakaba barahagurukiye gutahura ababuranyi batanga ruswa.

Ati “ Ubu urwego tugezeho ni aho buri ruhande rumaze gutinya iki cyaha cya ruswa buri wese akaba yumva ko akwiye gukora akazi ke, uzanye urubanza naweakumva ko ari uburenganzira bwe ataje kugura ubutabera.”

Inzitizi zikunze kugaragara ngo ni ababuranyi batemera imyanzuro y’inkiko kuko batumva cyangwa batazi amategeko maze bakagenda bavuga ko batsinzwe kuko batatanze ruswa.

Prof Rugege yavuze ko hagiye kujya hakoreshwa abagenzuzi bigenga mu nkiko nibura rimwe mu mwaka barebe uko rubanda babona ikibazo cya ruswa mu Rwanda.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mwaramutse,mugerageze murebe ko na Rubavu ruswa yagabanuka kuko kuyihakura bidashoboka mutabare abatuye ako karere.

  • Ko nunva ari bake!!nibashake n’abandi babirukane kandi bajye babimenyesha abaturage kuko abantu nkabo nibo basubiza inyuma igihugu.nibadufashe imanza zihute kandi imyanzuro yazo yihute kushyirwa mu bikorwa kuko ubutabera bwitwa ubutabera iyo bukora neza, kandi iyo bukora nabi na democratie iba ipfuye kuko ubutabera ari imwe mu nkingi za democratie.ibi bikwiye kubera urugero n’izindi nzego za leta kuko ruswa ntago iri mubutabera honyine.ok thanks

Comments are closed.

en_USEnglish