Digiqole ad

Mu mvura nyinshi King James yaririmbiye abo mu cyaro i Nyanza

Mu mvura nyinshi yo kuri uyu wa kane nimugoroba mu murenge wa Muyira, Akagali ka Mugina mu mudugudu wa Nyamure, Akarere ka Nyanza, King James yari yagiye kwifatanya n’urubyiruko rwaho muri gahunda yo kurwanya Sida.

Yatangiye kuririmba imvura yakubye biteye ubwoba
Yatangiye kuririmba imvura yakubye biteye ubwoba

Nyuma y’amajambo y’abashyitsi bakuru, imvura itagira y’itumba yisutse hasi, abafana banga kugenda King James atabaririmbiye.

Mu gihe bamwe bibazaga ko uyu musore yaba agiye guhunga imvura nk’abandi, yahagurutse ajya kuririmbira abafana be muri iyo mvura baridagadurana.

Tumubajije impamvu yahisemo kujya kuririmbira aba baturage mu mvura nyinshi, King James ati: “ Izi nkweto n’ipantaro nambaye nibo babimpaye. Hatariho abafana banjye umuziki ntacyo waba umaze, niyo mpamvu nagombaga kunyagiranwa nabo

King James yemeza ko muzika amaze kuyigira umwuga, bityo ko yaba imvura cyangwa izuba nta cyatuma ataririmbira ababimutegerejeho mu gihe bari kumwe.

Imvura yatangiye kugwa cyane nabo aribwo batangiye gushyuha
Imvura yatangiye kugwa cyane nabo aribwo batangiye gushyuha
Mu mvura nyinshi yakomeje kwishimana n'abafana be
Mu mvura nyinshi yakomeje kwishimana n'abafana be b'i Nyamure
Mu karuhuko gato
Mu karuhuko gato
Inkweto n'ipantaro nuko byari byahindutse
Inkweto n'ipantaro nuko byari byahindutse
Imvura imaze kubahitiraho yagarutse ngo bakomeze
Imvura imaze kubahitiraho yagarutse ngo bakomeze

Reba amashusho y’abana na King James mu mvura nyinshi

 

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • umuseke ntubaho kabisa, nka hariya muhagera gute koko? Mukomereze aho kweli byaraturenze nukuli kose.

  • Musaza komerezaho wubahe abafana bawe nibo baguha umugati

  • that why we love you!wiyogosheje neza cyane nkuko twabigusabye niyo mpanvu nawe nugira ikibazo icyaricyo cyose ujye udusaba inama kuko natwe turagukunda nubwo turi kure bwose .don’t worry turikumwe nawe

  • Uko niko kugira akazi kumwuga kdi tugushimiye uburyo uha agaciro abafana bawe big up

  • umwuga wawe ugutunze ntampamvu yo kutawubahisha no kuwukunda,petit azi ubwenge nta kwiryagagura,mukundira ko atanambara nabi ni biherena,cgse ya misatsi ntazi uko imezeeeee

  • King ngushimiye ko uha agaciro ibyo ukora.nziko hano mu Rwanda ari bake bakemera kwanduza inkweto zabo pee!!!big up bro

  • ewana kabisa uri umuntu wumugabo cyane, kuko wamugani ntakuntu abantu aribo baba bamaze kukugira uwo uriwe ubu so noneho ngutangire kubiyemeraho ngo wabaye star ni duhura nzagukora mu ntoki kabisa kuko uri umuntu w’umugabo kandi wubaha kandi ugakunda ibyo ukora,imana ikomeze kugufasha gutera imbere

  • K. James ndakwemeye pe.! Ariko nubwo ufitanye ibihe byiza na Knowless, iyo aba ariwe ntiyali kwemera kunyagirwa pe

  • King James uri intwari kabisa uha agaciro gakomeye abafana bawe kdi icyo tumenye cyo ni uko utirata nk’abandi bahanzi nya rda. ibyo byose turabigushimira. sinzi umuhanzi nya rda wakwemera ko inkweto ye cg ipantaro ye isa gutyo kubw’abafana!!!! keep goin.

  • ubwo nibwo bunyamwuga twari dutegereje mumuziki nyarwanda. King you are the real king of the fans.

  • King james nagowiyemera komeza ustinde

  • King James ndagukunda cyane kubera ubwitange ushyira mu muziki kabisa. Tukuri inyuma uzadusure mu Gakenke

  • iyo niyo customer care abatayizi bamwigireho

  • king james courage kandi tukuri inyuma hano ku KABAYA,dukeneye kukubona live.

  • jemus urumuntu wumugabocyane nabandi babonereho
    natwe yuzakora icyo tugomba gukora

  • Uyu ni we muhanzi utweretse ko azi icyo akora kuko azi agaciro kabafana.I tell you big up.

  • Kabisa ibi birashimishije, iyi ni message yahaye abandi biyemera, kuba anazirikana aba fans bo mu byaro bravo, ntameze nka babandi bigumira mu murwa. ibikorwa biruta amagambo, komeza utsinde, kubaka izina si umukino, turacyakundana pe!,abatakwemera ni aba contre succes. turagukigikiye!!!! gusa Marcelo nabo mukorana muri abagabo kweli!!

  • Sha uri uw’agaciro King!! Kandi burya umuntu niwe ukiha tu! Niwitsindira PGGSS usange abanyeshyari bavugaaaaa!! Courage kabisa kandi IMANA IKUJYE IMBERE.

Comments are closed.

en_USEnglish