Digiqole ad

Mu murenge wa Rweru abaturage bahembewe kwirindira umutekano

Ubuyobozi bukuru bwa Police y’igihugu bwashimiye abaturage bo mu murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera kuba barabaye indashyikirwa mu kubungabunga umutekano muri uwo murenge.

Umurenge wa Rweru ni umwe mu mirenge  15 igize Akarere ka Bugesera, ukaba nanone umwe  mu Mirenge 6 ihana imbibi n’Igihugu cy’u Burundi.

Umwe mu baturage ahabwa igare na Komiseri mukuru wa Police
Umwe mu baturage ahabwa igare na Komiseri mukuru wa Police

Comiseri mukuru wa Polisi IGP GASANA Emmanuel ubwo yashyikirizaga amagare abaturage  bagaragaje kuba indashyikirwa muri community policing yabasabye gukomeza kuba intangarugero bityo igihugu kigakoeza kugira umutekano.

Umukuru wa Polisi yavuze ko uyu murenge ugiye kuba icyitegererezo bityo indi mirenge ikajya iza kwigiraho uko babashije guhashya inkozi z’ibibi.

Akenshi bimenyerewe ko Imirenge ihana imbibe n’ibihugu by’amahanga iba inzira n’icyuho ku nkozi z’ibibi nyinshi zambukiranya imipaka, uyu murenge wa Rweru ukaba warabaye intangarugero mu gukumira abajura, abaforoderi (frodeurs) n’ibindi.

Ibi byose ngo ni umusaruro wavuye mu mikorere n’imikoranire myiza y’abaturage, Inkeragutabara n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze (Imidugudu Utugari, n’Imirenge) muri rusange.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Dr Aisa Kirabo Kacyira yashimye intera akarere ka Bugesera kamaze kugeraho muri gahunda zitandukanye, nko guhashya amapfa yahabaga batera ibiti, hakiyongeaho no kuba hanagaragaye Umurenge (Rweru) wabashize kubungabunga umutekano mu mirenge yose 416 igize igihugu.

Guverineri yongeye kwibutsa abaturage ko ibi byose bigerwaho kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

MUNYARUKA Cleophas ni umwe mu bahembwe akaba n’umukuru w’umudugudu wa KIMVUBU yavuze ko mu ntangiriro byari bikomeye bahanganan’abajura bihishaga mu ishyamba ry’ikigo cya gisirikare cya Gako bitaga « Intaragahanga » akavuga ko ubu aho umutekano ugeze hashimishije. Yijeje kandi ko bazakomeza kuwubungabunga uko bashoboye kose.

Uyu Murenge by’umwihariko ukaba Umurenge ufite ibindi byambu byinshi abantu bashobora gukoresha  bajya i Burundi  batiriwe baca  k’umupaka mu buryo bwemewe n’amategeko.

Abana bo mu murenge wa Rweru bari baje kwishimira ibihembo byagenewe Umurenge wabo
Abana bo mu murenge wa Rweru bari baje kwishimira ibihembo byagenewe Umurenge wabo

UM– USEKE.COM

3 Comments

  • nibyiza kuba abaturge babasha kwicungiraumutekano bafatanije ninzego za police nizagisirikare,nukuribirashimishije ntawutabahemba kuko harbo ubona ntacyo bibabwiye kubyerekeranye numutekano wabo.
    arikose kandi ririyagare rizagendahe kobayaciye,nukuvuga ko aahawe uburenganzira bwokuritwara mumuhanda?nizereko haribyapa byhaye kugirango police itazayafata cg LDF?

  • Sawa rwose ni byiza ubutaha bazahemberwe ko banatetse bakarya! Ubundi ntawuhembera umuntu uburenganzira bwe( Kwicungira umutekano umuntu arabivukana akanabikurana) nta mpamvu yo kubihembera umuntu, ubu nabwo mbonye ari uburyo bwo gusesagura umutungo w’igihugu! Wari wabona inyamaswa itera abaturage ntibitabare? biri muri kamere yacu. Munyonge icyo gitekerezo

  • igare se rimaziki waburaye!!!ubuse azaba yishwe n’inzara maze ajye kunyonga igare!! muransetsa mwebwe.

Comments are closed.

en_USEnglish