Mu minsi itatu abakinnyi batatu ba Football baguye mu kibuga
Kubera ibibazo by’umutima, abakinnyi batatu harimo Umunya Cameroon, Ekeng Patrick na mugenzi we w’umugore Christelle Djomnang, n’undi ukomoka muri Brazil, Bernardo Ribeiro baguye mu kibuga, umwe ku wa gatanu abandi ku cyumweru.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Cameroon, ryatangaje urupfu rw’umukinnyi Jeanine Christelle Djomnang ku cyumweru, yafatiraga ikipe y’Abagore ya Cameroon.
Uyu mukobwa w’imyaka 26, yiteguraga umukino ikipe ye, Femina Stars Ebolowa yari guhuramo na Louves Minproff Yaounde, mu gikombe cy’igihugu, yapfiriye mu nzira ajyanywa kwa muganga nyuma yo kugira ibibazo by’umutima.
Ku wa gatanu tariki 6 Gicurasi 2016, nibwo umunya-Cameroon wundi, Ekeng Patrick yaguye mu kibuga, kubera umutima wahagaze mu buryo butunguranye. Hari ku munota wa 70 w’umukino Dinamo Bucharest yakiniraga muri Romania, yanganyijemo na Viitorul 3-3.
Uyu musore w’imyaka 26, ari mu basore 11 ba Cameroon banganyije 1-1 n’u Rwanda mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, cyabereye mu Rwanda mu 2009.
Iminsi itatu nyuma y’urupfu rwe, undi mukinnyi wa ruhago yashizemo umwuka ari mu kibuga, na we kubera ibibazo by’umutima.
Umunya-Brazil Bernardo Ribeiro, yaguye mu kibuga mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, mu mukino wa gicuti Friburguense FC yakinaga na Skenderbeu Korce.
Uyu musore wavutse 1989, yakiniye amakipe azwi nka Flamengo yo muri Brazil kuva 2000 – 2009. Nyuma yagiye muri Newcastle Jets yo muri Australia. yapfuye akina muri Friburguense FC yo muri Brazil.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Erega abasore mugomba kumenya ko umubiri w’umuntu atari machine. Sport ni nziza ariko mutarengeje urugero. Ibyuma muterure gacye kuko ibigango by’igihe gito sibyo ngombwa. Basore mwitondere sport irenze urugero n’ibiyobyabwenge birenze urugero.
Comments are closed.