Mu mezi abiri ari imbere urukingo rwa Ebola ruzaba rwabonetse
Nyuma y’uko icyorezo cya Ebola gikomeje koreka imbaga cyane cyane muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati, Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima ku Isi “World Health Organisation (WHO)” wamaze gutangaza ko mu Gushyingo y’uyu mwaka hazaba habonetse urukingo rwa Ebola.
WHO w’icyumweru gishize WHO yatangaje ko imibare y’abamaze guhitanwa na Ebola muri uyu mwaka wonyine imaze kugera ku 2,097 mu bihugu bya Liberia, Guinea na Sierre-Leone. Mu gihe mu gihugu cya Nigeria hagaragaye ibantu bayanduye 22, kugeza ubu kandi abantu 30 bakaba bamaze gupfa bazize Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu nama yaberaga Geneva mu Busuwisi mu mpera z’icyumweru gishize yahuje inzobere mu miti, indwara z’ibyorezo n’abandi batandukanye biga ku kibazo cya Ebola, WHO yatangaje harimo gukorwa amageragezwa, igisubizo nyacyo kigaragaza niba urukingo rwa Ebola rubonetse cyangwa rutaraboneka kikazagaragara mu Gushyingo.
Icyegeranyo WHO yasohoye kigira kiti “Nibigaragara ko urukingo nta ngaruka rwatera, ruzatangira gutangwa ku bigo nderabuzima byose mu Gushyingo uyu mwaka.”
Ibi byanahuriranye kandi n’uko n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibibumbye Ban Ki-Moon nawe yatangaje ko bitarenze amezi atandatu igisubizo ku cyorezo cya Ebola kizaba cyabonetse.
UM– USEKE.RW
0 Comment
ikiza nuko iwacu itarahagera , aha abo gushimirwa ni ubuyobozi bushinzwe ubuzima mu Rwanda ministeri ibishinzwe , ndetse nabanyarwanda muri rusange bakomeje gukurikiza amabwiriza minisiteri iba yarashyizeho ngo turebe ko twakumira iki kinyagwa kicyorezo nticyizatugerere mugihugu
Aba bantu nabo ubanza bacyekako umunyafrika adasbobora gutekereza nkabo bateye inkeke’ nawe ngo bicaye Giniva batanze dedilayini yigihe urucyingo ruzabonecyeraho! Hum kubericyi se nyuma ya mezi abiri bashingikucyi batangaza ibyo ngibyo nkaho tayari ririmwo gukonjeshwa muri firigo igihe nicyigera badusogonzeho! Abaganga babo barava afurika barwaye bajyiyongiyo bakavurwa bagacyira ibihugu bya Afurika byo ti reka da mwe mube mutegerejeho amezi abiri ibyanyu turacyabyigaho. Niwa mugambi wabo tu mubisha wogushaka kugabanya umunyafrika mw’isi yanyagasani nkuko baduteje icyorezo cyigikorano ngo ni Sida umuti bawuryamyeho bucece niyi Ebola ndashidikanya ko nayo itaba virus yinkorano yakorewe iyo ngiyo maze mucyerarugendo araza ayitera mu bitera n’uducurama nkuko babitubwira. Ibi byose babikora kubw’impungenge ko ejo umunyafrika azaba yabaye mwinshi mw’isi bo population yabo irashaje urubyiruko narwo rurya umuti cyaaane ntubabwire ibyo kurushinga no kubyara abandi nabo barimwo gutingana tu rero base babireba bikabababaza bagahitamwo kuduteza ibyorezo byibikatu bo batekereza buri gihe imyaka ijana irimbere. Mungu ibariki Africa na watu wake.
it is a very bad disease
Comments are closed.