Digiqole ad

Mu magambo yeruye bagaragaje ko batumvikana ku kibazo cya Syria

 Mu magambo yeruye bagaragaje ko batumvikana ku kibazo cya Syria

Putin na Obama bavuze bakurikiranye bagaragaje ko batumvikana ku kibazo cya Syria

Kuri uyu wa mbere, mu cyumba giteraniramo inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye abayobozi b’ibihugu bya USA, France, Iran na Russia, mu magambo bavuze, bagaragaje bashize amanga kutabona inzira imwe yo gushaka umuti w’ikibazo cy’intambara yo muri Syria.

Putin na Obama bavuze bakurikiranye bagaragaje ko batumvikana ku kibazo cya Syria
Putin na Obama bavuze bakurikiranye bagaragaje ko batumvikana ku kibazo cya Syria

Perezida Obama na Francois Hollande bashimangiye ko Bashar al-Assad akwiye kuva ku butegetsi mu nzira yo gushaka amahoro, Perezida Putin we ahita abasubiza ko ryaba ari ikosa rikomeye kudakorana na Assad mu kurandura umutwe wa Islamic State.

Perezida Obama yavuze ko yiteguye gufatanya n’igihugu icyo aricyo cyose ndetse ati “yaba n’Uburusiya cyangwa Iran twiteguye gukorana n’uwari we wese mu gukemura ikibazo.”

Obama yavuze ko kumvikana no gukorana kw’ibihugu by’ibihangange byarangiza ikibazo cy’intambara muri Syria ubu imaze guhitana ubuzima bw’abarenga ibihumbi Magana abiri abarenga miliyoni enye bagahunga.

Nyuma y’ijambo rya Obama, Putin niwe wakurikiye maze mu ijambo rye ati “ryaba ari ikosa rikomeye kudakorana na Guverinoma ya Syria n’ingabo zayo kandi ari yo iri guhangana n’iterabwoba imbona nkubone.”

Putin yasabye ko amahanga ashyiraho ubufatanye bwagutse mu kurwanya umutwe wa Islamic State aho yabigereranyije n’ubufatanya amahanga yagize mu kurwanya aba Nazi mu ntambara ya II y’isi nk’uko bitangazwa na Associated Press.

Obama ntashaka ko Assad aguma ku butegetsi, mu gihe Putin we kumushyigikira biri mu bikorwa kuko amaze kohereza izindi ndege 20 z’intambara mu duce tukigenzurwa na Guverinoma ya Assad ngo zimurwaneho.

Nyuma y’amagambo y’aba uwahawe ijambo ni Hassan Rohani Perezida wa Iran, inshuti ya bugufi ya Perezida Assad wa Syria, maze avuga ko igihugu cye kiteguye gufasha mu kuzana demokarasi muri Syria.

Rohani yavuze ko kuvanaho Assad igihugu kigafatwa n’imitwe myinshi nayo itumvikana atari byo bizaha Syria amahoro na Demokarasi. Asaba ibihugu, cyane cyane ibyo mu karere ka Iran, gushyira hamwe bakagira icyo bakora ngo Syria isubirane amahoro.

Francois Hollande  we yaje avuga atarumaho, avuga ko Bashar al Assad ariwe muzi w’ikibazo adashobora kugaragara mu bisubizo.

Uku kunyuranya ku kibazo cya Syria ku bihangange kwatumye buri wese ku isi ukurikira ikibazo cya Syria yibaza amaherezo.

Gusa biteganyijweko Obama na Putin mu masaha ari imbere baza guhura imbona nkubona bakaganira iki kibazo bicaranye.

Iyi shusho igaragaza uburyo Syria imaze gucikamo ibice biyobowe n’umutwe wa Islamic State, imitwe yirwanya Leta, Hezbollah, Leta ya Assad n’abandi…

ishusho

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • sha merika irabeshya tu putini azayivugutira umuravumba yumve uko ibaye. iyo uburusiya butahagarara kiabo izi rubebe ziba zaramuriye assadi cyaeera

  • vyukuri,iyo abenegihugu bakwanse,ugakomeza kwihanbira kubutegetsi,bikuviramwo ivyo tubriko tubona hose,Syria,Hassad atanze ubutegetsi kubiwe acinyize beshi mubanyagihugu,none uzotwara abadashaka??Kanura,igihugu sica so wawe,,bakwanse babise,akandi karorero hafi, Raba compaore??iyindintunva nti Nkurunziza i Burundi !! mushakikivyukuri??ntacomwamariye ibihugu vyanyu imyakayose mwatwaye!!!! Havuge Kagame ,weyabohoje ,agatamga ubwisanzure I Rwanda, atanga inka ,ndetse atanga vyose kubabishaka ,nbivuga kuko ndahabaye , we afise ico akimariye abiwe?? Democratie nyafrica si ibiringo vyo gutwara, habe namba ahubwo ni utumariye iki, udufashije iki mumisi utwaye ??ukoze neza, uduserukire cane, Africa ntikeneye abatware ,ikeneye imboneza (leaders)..

Comments are closed.

en_USEnglish