Digiqole ad

Mu kwezi gutaha Volkswagen iratangira guteranyiriza imodoka mu Rwanda

 Mu kwezi gutaha Volkswagen iratangira guteranyiriza imodoka mu Rwanda

Mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena uruganda rw’abadage rukora imodoka Volkswagen rurafungura ku mugaragaro ishami ryarwo mu Rwanda, ndetse muri Nyakanga ruzahita ngo rutangira guteranyiriza imodoka mu ruganda rushya bubatse i Kigali.

Imwe mu modoka yo mu bwoko bwa "Polo" buri mu zo Volkswagen izajya iteranyiriza mu Rwanda.
Imwe mu modoka yo mu bwoko bwa “Polo” buri mu zo Volkswagen izajya iteranyiriza mu Rwanda.

Volkswagen iri mu myiteguro yo kumurika no gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byayo mu Rwanda ku itariki 27 Kamena.
Matt Gennrich, Umuyobozi mukuru w’ishami ry’itumanaho muri ‘Volkswagen Group South Africa’ ari nayo ihagarariye uru ruganda muri Africa yabwiye Umuseke ko bazamurika Serivise  hafi ya zose bazanye mu Rwanda.
Gennrich ati “Tuzamurika Serivise yo gusangira imodoka ‘Integrated Mobility Solution’, ndetse n’iyo kuzicuruza ku bifuza kuzigura, uruganda ruteranya imodoka ndetse rukanatanga amahugurwa, na ‘Mobility App’ (application abantu bakoresha Serivise yo gusangira imodoka bazakoresha).”
Gusa, avuga ko Serivise zose zo gusangira imodoka zitazahita zitangira gukora kuri iriya tariki zizamurikirwaho.
Ku birebana n’uruganda ruteranya imodoka rukanatanga amahugurwa ku bakanishi, Gennrich yatubwiye ko rwo ruzatangira muri Nyakanga.
Abanyarwanda bose bafite imodoka zo mu bwoko bwa ‘Volkswagen’ bazoroherezwa kubona Serivise z’igaraje ndetse n’ibikoresho bisimbura ibyangiritse “spare parts”, ngo bikazaboneka aho aho bazaba bacururiza imodoka.
Naho ibindi bijyanye n’ibiciro, imodoka bazazana mu Rwanda n’ibindi bitandukanye Abanyarwanda bafitiye amatsiko, ngo Volkswagen izabitangaza ku munsi wo kumurika ibikorwa byabo.
Muri Werurwe nibwo, Volkswagen yatangaje umunyarwandakazi Michaella Rugwizangoga nk’umuyobozi w’ishami ryayo ryo mu Rwanda (Volkswagen Mobility Solutions Rwanda).
Michaella Rugwizangoga, umuyobozi w'ishami rya Volkswagen mu Rwanda.
Michaella Rugwizangoga, umuyobozi w’ishami rya Volkswagen mu Rwanda.

Intego y’ubucuruzi bwa Volkswagen mu Rwanda ni ‘Serivise yo gusangira n’iyo gukodesha imodoka’ yitwa “Integrated Mobility Solution” izaba irimo imodoka zigera kuri 300.
Kuri Serivise yo gusagira imodoka “community car sharing” by’umwihariko, umuntu uzajya akenera imodoka azajya agenda ayifate aho iparitse kuri ‘station’ zazo ayigendemo hanyuma aze kuyisiga kuri ‘station’ yegereye aho asoreje urugendo, hanyuma yishyure ubukode bw’igihe yayimaranye.
Gahunda yo kuzana uruganda mu Rwanda Volkswagen yatangarijwe i Kigali umwaka ushize, imze hafi umwaka wose ikora inyigo z’isoko ry’u Rwanda.
Muri Mutarama uyu mwaka nibwo abayobozi bayo bagarutse batangaza ko noneho bagiye gutangira gukorera mu Rwanda, ndetse bazashora amafaranga agera kuri Miliyoni 20 z’amadorari ya America mu kiciro cya mbere cy’umushinga wabo.
Mu ishoramari ryabo, harimo uruganda ruteranya imodoka za ‘Volkswagen’ ruzaba rufite ubushobozi bwo guteranya imodoka zigera ku bihumbi bitanu (5 000) ku mwaka ariko ruzakora bitewe n’isoko.
Soma inkuru: Volkswagen igiye gushora miliyoni 20 z’amadolari ya America mu Rwanda
Volkswagen izorohereza Abanyarwanda kugura imodoka zayo
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Niba iyi nkuru itari mu zigenewe kwamamaza, mureke ntange igitecyerezo cyanjye gikubiyemo impungenge mfite. Muri USA, imodoka za VW zasubijwe nyirazo kubera ubusembwa bukomeye zagaragaje. Izo modoka aho ziparitse ni amahegitari n’amahegitari kandi ntizasubijwe abari baziguze. Impungenge rero nuko twanzeCAGUWA z’imyenda nkaba nibaza niba uru ruganda rutazanywe iwacu kugira ngo rusubize agasura gashya biriya bihumbi n’ibihumbi by’imodoka zasubijwe abazicuruzaga muri USA tukaba twazigura nk’imodoka nshya. Ninikihe cyizere ko tutazahabwa ziriya modoka zavuzweho ubusembwa bw’ibyotsi bihumanya ndetse na Volant(sterling/direction)bitari byujuje ubuziranenge. Ese umunyamakuru wakusanyije iyi nkuru we afite aya makuru?!

  • Kandama, nibyo nubwo ntahamya neza ko ziri muri izi ariko ikiri ukuri nuko imodoka nyinshi zuru ruganda zirukanwe ku masoko yiburira na USA kubera ubuziranenge no kutubahiriza ibisabwa mukurengera ibidukikije babaciye amande agera muri za miliyari zamadolari, imodoka nyinshi zari zagiye zimwe ziraparitse, impugenge nuko zimwe muzari zarakozwe zikiri muri store batangiye kuzigurisha make mubihugu bimwe na bimwe kugirango barebe ko bagaruza muyazishowemo, ababishinzwe rero bareba neza ko zitari muri izi bagiye kutuzanira ariko ubwo niba babona zuzuje ubuziranenge busabwa mu Rwanda reka twihahire

  • Kandama, nibyo nubwo ntahamya neza ko ziri muri izi ariko ikiri ukuri nuko imodoka nyinshi zuru ruganda zirukanwe ku masoko yiburira na USA kubera ubuziranenge no kutubahiriza ibisabwa mukurengera ibidukikije babaciye amande agera muri za miliyari zamadolari, imodoka nyinshi zari zagiye zimwe ziraparitse, impugenge nuko zimwe muzari zarakozwe zikiri muri store batangiye kuzigurisha make mubihugu bimwe na bimwe kugirango barebe ko bagaruza muyazishowemo, ababishinzwe rero bareba neza ko zitari muri izi bagiye kutuzanira ariko ubwo niba babona zuzuje ubuziranenge busabwa mu Rwanda reka twihahire

  • Muri make zizasimbura taxi voitures? Ahaa.

  • Ibyo ndumva bitaba ari ngomba kujya kubitereza. Kuko ibibera muri politique ni byinshi cyane. Kuko wakibaza igihe byafashe ngo babone ririya kosa ryari kumodoka zabo,cg se ukibaza impamvu byagiye hanze. Polique yubucuruzi ntimwamenya ibyayo.Igira kata nyinshi. Ikindi kandi, imodoka twari dusanzwe dufite sizo wavuga ko zifite ubuzirange kurenza izo za VW zagize ibyo bibazo.

  • Uru ruganda narwo ruzamera nka Carnegie Mellon University.
    Imodoka bazazana abantu mu Rwanda bazigura ni mbarwa ikindi zanye imodoka zamaganwe Europe na iSA a imyuka ihumanya.

  • Nyamara Kandama areba kure! VW yahuye n’ingorane zikomeye aho imodoka zayo kugeza no mu Budage ziri kugenda zigarurwa ku kigero cy’ibihumni n’ibihumbi kubera défauts nyinshi. Ubu rero i Deal yakozwe ku Rwanda. Umuntu yakwibaza izi modoka zizakorerwa mu Rwanda zizagurwa na nde?/cyane cyane ko abanyarwanda bari basanzwe bigurira imodoka za occasion zitarengeje miliyoni 5. Ese ni bangahe bazigondera ivatiri ya miliyoni zirenga 12?! Abanyarwanda mu muco wabo ntibamenyereye gusangira imodoka, ese bazabiterwa mu maraso bikunde?
    U Rwanda ni iguhgu cy’imisozi kandi imihanda yarwo ntiberanye n’imodoka zidakoresha ingufu z’amapine 4(4 x 4). Ese mama zizagera n’ibuzinganjwiri?!
    Ese ibihugu duturanye bizitabira iri soko ubona risa n’irya negosiwe ku rwego rwo hejuru?
    Reka tubitege amaso. Bapfa kutazaduhatira kuzifata ku ngufu nka POSITIVO(…)!

  • Ese ko nta offers z’akazi nigeze mbona batanga.Abazakora muri urwo ruganda barimo baratoranywa gute?Uwaba afite amakuru yabwira nanjye nkisabiramo akazi

Comments are closed.

en_USEnglish