Mu ijambo ryo gusezera, Obama yarize
Perezida Obama yihanaguye amarira ubwo yavugaga ijambo ryo gusezera ku mirimo ari i Chicago, avuga ku gushimira umugore we ibyo yakoze n’ubucuti bafitanye yihanaguye amarira. Umukobwa we umwe (Maria) nawe ararira mu gihe undi (Sacha) we atari ahari kuko ngo yariho yiga yitegura ikizamini.
Mu ijambo yavugaga muri iri joro muri Amerika Obama yise Michelle “intangarugero” ku gihugu n’inshuti ye iruta izindi.
Mu magambo yuje imbamutima zikomeye Obama yarize, umukobwa we Maria nawe yihanagura amarira. Naho undi mukobwa we Sacha yari yasigaye iwabo i Washington asubiramo amasomo kuko ngo afite ikizamini uyu munsi.
Obama yavuze ku ngorane yahuye nazo n’ibyo yagezeho mu gihe yari Perezida, asaba Abanyamerika kugumana ikizere no kwitabira inzira ya demokarasi.
Avuga amagambo ashimangiza umugore we ubutwari n’ubucuti, Michelle Obama yamwenyuraga gusa agaragaza kurwana no gusubiza inyuma amarira, mu gihe umukobwa we Maria we yihanaguraga amarira.
Obama we yariraga, ariko arakomeza ati “Watumye White House iba ahantu ha buri wese. Wanteye ishema kandi wateye ishema igihugu cyose.”
Perezida Obama yashimye cyane kandi Visi Perezida Joe Bidden avuga ko mu gukorana neza igihe bamaze byavuyemo ibirenze ubucuti amubera umuvandimwe ubu.
Biteganyijwe ko Perezida Obama azasimburwa na Donald Trump tariki 20 Mutarama mu muhango wo kurahira kwa Perezida mushya, umugabo Trump utavugwaho rumwe na benshi ku isi kubera imigirire ye itungura benshi.
Aha Chicago niho afata nk’iwabo, yagize ati “nageze aha Chicago nkiri mu myaka 20 ndi gushakisha icyekerezo cy’ubuzima bwanjye. Ntabwo ari kure ya hano turi natangiriye imirimo mu itorero, imihanda ya hano ndayizi cyane ubwo nayigendagamo nshakisha ntekereza aho nerekeza ibyiringiro byanjye. Ibyo byiringiro by’ikiza nibyo ngifite n’ubu.”
Obama yavuze ko mu mirimo ye yafashije abanyamerika benshi ndetse benshi azi ko bamufasheho urugero cyane cyane abakiri bato.
Ati “Bavandimwe banyamerika, byari iby’icyubahiro kubakorera, kandi ntibirangiye nzagumana namwe nk’umuturage mu minsi nsigaje. Ubu waba uri muto cyangwa muto ku mutima mfite ikintu cyanyuma ngusaba nka Perezida, cyakindi nagusabye umpa amahirwe mu myaka umunani ishize.
Ndagusaba kwizera. Ntiwizere ubushobozi bwanjye bwo kuzana impinduka, ahubwo ubwawe.
Ndagusaba kwizera amahame shingiro yanditse mu nyandiko shingiro zitugize, kuri cya gitekerezo gica ubucakara, wa mwuka w’abaharaniye ubutabera, kwa kwizera gukomeye kwabashinze ibendera ryacu mu ntambara zo mu mahanga kugeza no ku kwezi, ukwizera gukomeye kwa buri munyamerika utarandika amateka ye.
Yes We Can.
Yes We Did.
Yes We Can.”
UM– USEKE.RW
8 Comments
Umutegetsi mwiza, umubona neza kurushaho uhereye ku buryo ava ku butegetsi: Abantu bakimukeneye, barira ko agiye, aho kujya mu mihanda bagaragaza ibyishimo by’uko bamukize.
nagende neza ishavu asigiye isi wenda riraza gushyira,nkaba nizera yuko abanyamerika batazongera gukora ikosa ryo gutora bene uyu .
nanjye maze gusoma ino nkuru ndarira pe ntako atagize
Nagende asize innkuru mbi kubanyalibiya,syrie,Afganistan,…asenye Lybie yari igihugu cyubashywe Ku isi none imfubyi zirarira hose kubera we,kuko imana itinda guhora aho ubundi umena amaraso y’ikiremwa muntu Uwiteka azamuhora bitebe bitebuke
Imbwa nitumuke
Nagende ntacyo yakoze, icyo azi nukurira gusa bidafite umumaro. ararira ayibyishimo, kandi yarahemukiye benshi. Uwazamuha gutura muri Libya, Syria, akaba ariho akomereza ubuzima. Akabona uko abantu barira babuze ababo, basenyewe ibyo bari bafite…….
GILBERT uvuze ubusa ku rwego rwohejuru .nu bwambere utanze comment ndakeka
no comment
Comments are closed.