Mu ibanga umugabo yafataga amashusho agura indaya akayagurisha
Umugabo w’imyaka 43 mu Buyapani yafashwe na Police kubera icyaha cyo gukwirakwiza amashusho adakwiriye kuri Internet agamije inyungu ndetse atabisabiye uburenganzira indaya yabaga yaguze akazifata amashusho mu ibanga akora icyo yaziguriye.
Police mu mujyi wa Tokyo ivuga ko uyu mugabo Masanobu Onoyama yatumizaga indaya muri kompanyi izigurisha maze akazifata amashusho mu buryo bw’ibanga.
Iperereza rivuga ko Onoyama yafashe za videos zigera kuri 19 zigaragaza aba yabaga yaguze bari kumuha servisi maze amashusho akayashyira kuri Internet.
Aya mashusho ngo yayafataga yiba nta burenganzira yabisabiye abaje kumuha serivisi yasabye.
Ngo yakoreshaga telephone zigezweho, isaha yo ku kaboko cyangwa camera yahishe ku birahure ngo afate ayo mashusho ari mubyo yaguze.
Ubwo yabazwaga na Police Onoyama yavuze ko yakoraga ibi agamije nawe kugira inyungu avana ku isoko yabaga yagiyeho.
Mu gihe cy’imyaka ibiri ishize uyu mugabo yashyize kuri Internet Video nk’izi zigera kuri 78. Muri iki gihe aya mashusho yarebwe inshuro 5 700 bimwinjiriza miliyoni 3,5 z’ama Yen (miliyoni zirenga 20 z’amanyarwanda).
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nta cyapfaga
titre nibiri mu nkuru biratandukanye.Iyo usomye neza usanga atari ukugura indaya ahubwo ari ukurongora indaya.Umuseke namwe kabisa!!!! Izi mvugo zo koroshya zituma ibintu bitumvikana kandi ijambo ryabugenewe rirahari keretse niba ritemewe.
Comments are closed.