Digiqole ad

Ruburoga barataka imishahara

Kamonyi – Abaturage bakora mu mushinga wa Ministere y’ubuhinzi wo gutunganya igishanga cya Ruburoga kiri mu karere ka Kamonyi baravuga ko bamaze hafi amezi abiri batarahembwa na rimwe.

Bemeza ko bari bafitanye amasezerano n’uyu mushinga ko bazajya bahembwa nyuma ya buri byumweru bibiri.

Nubwo bano baturage bakomeje gukora bavuga ko ari ukwizirika umukanda kuko umushahara wabo ukomeje gutinda kandi bikaba bibateye ubukene bukomeye.

Umwe wanze kutumenyesha amazina ye yagize ati “twumvikanye guhembwa nyuma y’iminsi 15 dukora, ariko reba nawe, igiye kuba 60, ntacyo turabona, si ubuhemu koko?

Rubonezambuga Bonifase  ushinzwe imirimo yo kubaka iy’imiyoboro  muri iki gishanga avuga ko iki kibazo cyatewe nuko abaturage bose batari bafite ama compte muri SACCO ariko ngo nyuma y’icyumweru birashoboka ko baba bahembwe.

Yongeyeho ko nawe atakwishimira gukomeza gukoresha abantu batabona umushahara baba bakoreye.

Iki gishanga gifite hegitari 130 gihuza imirenge itatu ariyo Nyamiyaga, Mugina na Rugarika kikaba gikoramo abakozi 375 batarahembwa nubu.

MJP

Umuseke.com

en_USEnglish