Digiqole ad

Mu cyaro cya Kidudu bari bataragerwaho n’itumanaho none baribonye

Abaturage bo mu mudugudu wa Kidudu Akagali ka Gicaca mu murenge wa Musenyi uhana imbibi n’Uburundi mu karere ka Bugesera, bari muri hantu hacye mu gihugu hari hataragera itumanaho rya telephone zigendanwa.

Umunara mushya wahubatswe na MTN
Umunara mushya wahubatswe na MTN

Abaturage muri uriya mudugudu bakaba bagiye nabo kujya bakoresha telephone ngendanwa bari iwabo nyuma y’uko kuri uyu wa 31 Gicurasi MTN ihatashye umunara w’itumanaho uzabibafashamo.

Aba baturage bo muri iki cyaro bavuga ko byari bigoye cyane gutumanaho uri mu gace kabo. Mukampunga Margueritte umuturage muri aka gace yagize ati: “Aha hantu nta ‘raison’ yahabaga, byari bigoye cyane gutumanaho. Uyu munara ugiye kudufasha muburyo bukomeye”.

Mu muhango wo gutaha uyu munara ufite agaciro ka 200 000USD abaturage baho bagaragazaga ibyishimo dore ko benshi n’ubundi basanganywe telephone zigendanwa ariko bazikoreshaga ari uko babanje kuva iwabo.

Abaturage bo muri kariya kagali ariko kandi, bari basanganywe n’ikibazo cy’aho gucomeka telephone zabo kuko nta mashanyarazi ari hafi.

Mu muhango wo gutaha uwo munara abaturage basusurukijwe
Mu muhango wo gutaha uwo munara abaturage basusurukijwe

Hafi y’uyu munara hakaba hubatswe agasanduko karimo aho bazajya bashyira telephone zabo kuri chargeur ku buntu. Abaturage bakaba aribo ubwabo bazakicungira.

Rukundo Julius, Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu, yavuze ko kwegereza abaturage itumanaho bigira uruhare rukomeye mu kubateza imbere, akaba yabasabye guhera kuri iryo tumanaho ribagezeho bagakomeza kwiteza imbere.

Rwakabogo Robert wari uhagarariye sosiyeti MTN muri ibyo birori  akaba yashyikirije umuturage w’intangarugero watowe n’abandi witwa Nyirahabimana Leocadie impano ya Telephone igendanwa yagenewe na MTN.

Agasanduku abaturage bazajya basharijamo telephone zabo ku buntu
Agasanduku abaturage bazajya basharijamo telephone zabo ku buntu

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Njye Rwangombwa ndi mu bantu bakoresha itumanaho cyane cyane internet ariko izi company ntizigahinde ngo zagize zitya kuko sibyo bigaragaza imikorere! Hera kuri MTN internet yayo hafi mu gihugu ni 2G, 3G iri mu mugi rwagati gusa wa Kigali none yarangiza ngo ikoranabuhanga! Igerageza kuri internet ni TIGO kuko yo inaharagaza coverage map ariko MTN mvuze ko ari abayayi sinaba mbasebeje, tekereza igihe bahereye batanga service zipfuye aho kwita ku bakiliya bakita mugusahura gusa! Turabirambiwe

  • Mbanje kubasuhuza mwese, muraho murakoma? akavura karagwa aho iwanyu? nuko nuko Imana ishimwe.

    MTN Yakoze cyane kuri iki gikorwa Yakoze, mwakuye abantu benshi mu bwigunge simpazi pe! ariko ahantu hataragera réseau ya MTN ni kure waya we! Iyo nshatse kuvugisha umuryango wange n’incuti aho baba bari mu rwanda hose nta kibazo cya réseau ngira niyo mpamvu nkoresha umurongo wa MTN, ibibazo byayo si byinshi pe! kandi ntaho bitaba. erega nta byera ngo de! nta n’umwiza wabuze inenge. yemwe yemwe, nuko rero ngaho mubeho ni ah’utaha murakoze muhorane Imana,murakarama.

    yari umukunzi w’umuseke.com na MTN.
    Olivier

Comments are closed.

en_USEnglish