Digiqole ad

Mu cyaro, amafaranga y’umubyizi ngo ntacyo akimarira abahinzi

Ubuhinzi buracyari ishingiro ry’imibereho y’abanyarwanda benshi, nubwo habayeho amavugurura yabwo atandukanye, mu byaro cyane cyane ndetse na hamwe na hamwe mu nkengero z’imijyi abantu bamwe na bamwe baracyatunzwe no guhingira abandi bakabaha amafaranga.

Umubyizi mu cyaro ngo ntungana n'akazi bakora
Umubyizi mu cyaro bararira ko utangana n’akazi bakora

Hambere hatari cyera, umubyizi ku muhinzi wazindukiye mu murima wari mu mafaranga 300, 400 na 500Rwf, iki gihe aya mafaranga umuhinzi yabashaga kuyaguramo agasabune, umunyu, utuvuta two gukaranga, agatunguru, ikibiriti ka peteroli se n’utundi tw’ibanze mu rugo rurimo ifaranga ricye ry’uwo munsi.

Ubu ibintu byarahindutse, ubuzima bwarahenze cyane, munsi y’amafaranga 1 000 biragoye cyane mu cyaro ko ubasha kugura turiya twangombwa ku muhinzi ubyuka ajya gushakisha aho akora umubyizi.

Abahinzi bo mu cyaro bavuga ko nubwo ibintu byahenze amafaranga babona ku mubyizi atazamutse ngo nabo babashe gukomeza kubona utwo tuvuta na ka peteroli.

Kerewofasi Ndungutse atuye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Rongi yaje mu gihugu hagati avuye ku Gisenyi muri za 81 (1981) nk’uko abivuga, aza yagendaga asaba akazi ko guhinga, ubu aratuye ariko kandi aracyahinga.

Aganira n’umunyamakuru w’Umuseke yamubwiye ko guhingira abantu abirambyemo ariko nta gifatika byamugejejeho usibye ko atanabisonzeyemo kuko ntabura icyo kurya.

Ati “Ubuzima bwarahenze cyane, ubu turahingira umubyizi ku mafaranga 700, aya se wayaguramo iki? Kera ko umubyizi wawuguragamo isabune, umunyu n’ibindi ukanabonaho icupa ry’urwagwa, ubu 700 wayagura iki hano? Bisigaye bikomeye.”

Ndungutse avuga ko kugera mu murima saa kumi n’ebyiri ugahinga kugeza saa sita ugahembwa magana arindwi, ubu asigaye abona ko bitangana n’imbaraga umuntu aba yataye mu murima.

Akomeza ati “Ariko nta kundi nyine kuko nta kindi cyo gukora dufite, ni amaburakindi.”

Ndamage Modeste we ni umurezi mu mashuri abanza nawe i Muhanga, umwuga we awufatanya n’ubuhinzi ariko ahingisha isambu ye, nubwo avuga ko akiri umusore yigeze kujya yigira mu murima nawe agafata umushike.

Yemeza ko nubwo ahingisha ariko abona ko amafaranga abahinzi bavana ku mubyizi ntaho ahuriye n’akazi baba bakoze.

Ati “ugereranyije imbaraga umuhinzi aba yakoresheje n’amafaranga ahembwa ku mubyizi bigaragara ko ntaho bihuriye, amasaha atandatu ahinga ku mafaranga nka 800 ni macye cyane, ariko nyine niko tuyabaha kuko ariko bimeze nta kundi.”

Ntabwo ari Leta cyangwa RURA ishyiraho igiciro cy’umubyizi w’umuhinzi mu Rwanda, ni ubwumvikane bw’uhingisha n’ukeneye ifaranga. Bitandukana bitewe n’uduce.

Abahingisha bararira, abahinzi nabo bakarira ko ayo bahabwa ku mubyizi ari macye
Abahingisha bararira, abahinzi nabo bakarira ko ayo bahabwa ku mubyizi ari macye

Mu byaro abahinzi ntabwo barenza amafaranga 1 000 ku mubyizi, ahenshi ndetse ni hagati ya 700 na 900 nk’uko bamwe muri aba bahinzi babyemeza.

Abafite aho guhingisha mu mujyi no hafi yaho ariko siko bimeze, ahubwo bo usanga bahangayikishijwe n’abahinzi kuko hari n’ubwo ku mubyizi baha umuhinzi 2 000Rwf cyangwa na 2 500Rwf. Nabwo ngo wabonye uguhingira wiyushye akuya, wagira amahirwe akaguhingira neza.

Ahanini ibi ngo bigaterwa no kuba mu mijyi abitwa abapagasi baba bava mu nkengero z’imijyi baba bizeye imirimo ku mazu ari kubakwa no mu bikorwa remezo bitandukanye aho bashobora gukorera menshi kurusha ay’umuhinzi ahabwa ku mubyizi.

Ibi ngo bituma n’uwemeye guhinga nawe igiciro cye akizamura ku mubyizi ndetse ahubwo ugasanga ni ukumwingingira ako kazi kuri ba nyiri imirima, gusa mu mijyi hakaba abahitamo gukodesha ku murenge imashini zihinga n’ubwo igiciro cyazo nacyo ngo kitoroheje.

Imashini ngo ishobora gukodeshwa amafaranga asaga 50,000 ku munsi igahinga ahahinga abahinzi bakwishyurwa agera ku bihumbi 35 000Rwf ku munsi umwe, mu mujyi cyangwa mu nkengero zawo.

Naho abahingira umubyizi mu cyaro bo bakaba bakomeje kurira ko udufaranga bavanamo ari ducye, tudatuma babona bya byangombwa nkenerwa twavugaga haruguru.

Aba bahinzi bapagasa bo mu cyaro biganjemo abagabo n’abagore baba bubatse kuko abasore n’inkumi bo mu byaro abadakomeje amashuri, (frein) feri ya mbere ngo bayifatira i Kigali, i Musanze, i Muhanga cyangwa i Huye n’ahandi imijyi iri gutera imbere aho bashobora kubona akazi.

Umubyizi ku muhinzi wo mu cyaro ukomeje kutangana n’umurimo akora, ni inde wo kumurengera? Ni inde wo kugena icyo giciro?

Aba bahinzi abayobozi mu nzego z’ibanze bavuga ko bagobokwa na gahunda za VUP zo mu mirenge ikennye kurusha indi aho bahabwa imirimo bakishyurwa amafaranga arenze ay’umubyizi, gusa izo gahunda abahinzi bo bakavuga ko zidahoraho umunsi ku munsi.

Gahunda z’imbaturabukungu aha niho zikwiye kwerekezwa cyane, kugirango abana b’aba bahinzi nabo batazaba ba nyakabyizi w’isuka ahubwo bazabe ba ganishuri. Nabo baminuze banarenze.

Icyo bavanamo mu guhingira ba nyiri amasambu ubu ngo ntikingana n'ubuzima bwa none
Icyo bavanamo mu guhingira ba nyiri amasambu ubu ngo ntikingana n’ubuzima bwa none

Martin NIYONKURU
UMSEKE.RW

0 Comment

  • birababaje kuba umuntu yiyushye akuya ariko agahembwa amafaranga 500 ku munsi mu gihe hari abirirwa bicaye babarirwa 10000frw biriwe bicaye mu biro. mbega agahinda weeeee

Comments are closed.

en_USEnglish