Mu bushinwa abagabo baracyakubita abagore gutya! Amafoto
Mubushinwa ngo baracyihanira abagore babo iyo bakoze amakosa. Hagaragaye amafoto umugabo akubita umugore we ku muhanda mu mujyi kumanywa y’ihangu ibi byabereye ku muhanda wahitwa Jinhua mu mujyi wa Beijing.
Aya mafoto ngo yababaje benshi ndetse ahagurutsa imiryango irengera abagore kw’isi ngo uyu mugabo ahanwe bikomeye, nyuma yo guhondagura umugore bararana.
Amakuru avugako bari bavuye ahitwa Anhui province iri mu burasirazuba bw’ubushinwa bajya ahitwa to Zhejiang province bashaka akazi.
Uyu mugabo gito yahondaguraga uyu mugore amuziza ko yanze kumwumvira igihe uyu mugore yamusabaga uburenganzira bwo gukora mu gihe nawe yaba abonye akazi bombi bari gushaka. Nyuma yo kutumvikana kuri ubu burenganzira bw’umugore umugabo yamwimaga niko kumwadukira arahondagura.
Dore uko byagenze mu mafoto:
Oscar Ntagimba
Umuseke.com
22 Comments
narimpari rwose narabyireberaga uko byatangiye arko birakabije kadukira umumtu ugahondagura kuriya
kutamukijije se? kuhaba kwawe urikumva atarimfabusa nka RONI mu rwanda Mugihe cyamage
haha muvunyi nawe uranyishe pe.nonese kweri iyo itabara bakamuvuna?urabona uriya mushinwa imbaraga afise?
Kubita umuginga sha, ni nyina umwoshya!!!!!!
reba so(ur father) arimo gukubita your mother then ukajya umubwira ngo kubita umujyinga ni nyina umwoshya(nyogukuru wawe).Take it in this context then ubone kuvuga gutyo.isnt it Mr Mfizi??!!sure can u say so ari ur mother?
alice mureke yivugire uko ashaka koku abanyarwanda bavugango inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo.wasangawe atayirenza urugo ahubwo akongezamo, Harigihe NAWE YAZAHURA NABYO AGAHURA NUGORE UMUKOSORA KWERI SO SIBYO MWIFURIJE ARIKO NANONE MBABARIYE ABABANA NAWE CG ABO BAZABANA, .
Ubuse mama we yaba ari umushinwa?? wapi abagore ba Gwanzo ni inyongeza nkoni, utabakubise mwaserera……
Horrible!!!this shows animosity.Ibi bituruka ko abagabo baba bafata their wives nk`ibikoresho byo kwishimisha not their fellow human beings.
birababaje cyane,ririya n’ihohoterwa rikorerwa murugo pe,biragatsindwa ntibizagere mu rwagasabo uretseko Humanrights zikwiye kibihagurukira ku si hose
ngo wari uhari waramaze &*:”
Mfizi ntabwo aribyo rwose,ukwiye kubifata nkaho ari wowe bibayeho!suppose it was ur mother,can u say that?so ishyire mugatebo ke nawe
Njyewe nemera ko uriya mugabo yongeye akabona aya mafoto yabona ko nawe yari mu makosa, gusa icyo nemera n’ uko abantu bakwiye kubana bigana bakamenya icyo mugenzi we yanga akacyirinda kuko umuntu ni animal pensant bivuze ko ubunyamaswa tugendana nabwo.
Mfizi ndamuzi niko yabaye yigeze gukubita umugorewe amaze icyumweru abyaye.
Gukubita umugore nibyo yarazwe kandi si rimwe sina 2, so inzego zishinzwe kurengera abagore nzitungiye agatoki kuri Mfizi!
iyo babaga batekereza kera ukuntu babarambagizaga ukuntu yamufataga nk’umwami nono aramuharurutswe atangiye kumukubitira kukarubanda hafi yo kwambara ubusa pole ma.
igikenya gatsinda ntikinareba kiramutontomera gishinjirije ni igikoko aragatsindwa.
Birababaje!
Uyu mugabo nta buntu afite peee! biratangaje.
nanjye narabibonaga,hari kwa rubangura ho mu bushinwa bateze imodoka zijya kagugu yaho,n’ubwo batubeshye ngo bapfuye ibyo gushaka akazi,yamukubitaga amubwira ko niyongera kumubonana n’abagabo azamuhitana
Ariko ariya ni amahano,mumuhanda kweli umuntu w’umugabo??
Nuko mutazi uburyo abagore b’abashinwakazi bafata abagabo babo birakabije abagabo ni nk’abaretwa twe birirwa batubwira ibyabo uwo mugabo ubwo byari byamurenze gusa nge nirirwa nyuranamo nabo abagabo batwaye amasakoshi n’imigeri y’abagore babo ibari inyuma mbega birarenze keretse mubyiboneye nge uwo mugabo sinamucira urubanza ntazi ibyabo nuko niba police imufite ubu ari kwicuza icyo ni icyaha gikomeye hano ahubwo uhitamo gukubitwa cg guhunga muzabaze n’abandi baba ino.
Mana we wampaye ubushobozi koko nkuriya ukamungabiza nkamuhana by’intangarugero
ariko no mu Rwanda birahari ahaaaaaa ntabyo muzi hari umuntu nzi rwose we amunigira mu gitanda yo kanyagwa kangi nawe bapfuye ko umugore ashaka akazi yamugize umukozi wo murugo ntashaka ko asohoka ibi mbabwira birahari rwose muve mu rwenya
Mana abamama ubarebe niwowe wagira ivyo ubukoraho kabisa baratubyaye bararuuuuuuuuuuuha baturera
ubarengere
ARIKO SE NTANUMUCO BAFITE WO GUTABARANA? KO MBONA KURUHANDE ABANTU BIGENDERA NKAHO NTACYABAYE. BIRABABAJE
MY Dear,
gusoma iyi nkuru binteye emotion ikaze kabisa.Nanjye ndi umugabo ariko uriya mushinwa ndamugaye pe.Mungu apishe mbali kabisa nuwabitekerezaga mu RWANDA azabireke ahubwo yahukane ajye kwishakira IKIBAHIMA.
Comments are closed.