Mu buriri nta bushake nkigira kandi ndubatse
Muraho nshuti basomyi b’Umuseke,
Nifuzaga kubagezaho ikibazo cyajye ngo mungire inama.
Ndubatse mfite abana 3 nkaba mfite imyaka 35. Umugabo wajye ndamukunda na we arankunda nkabibona, ariko iyo ankozeho ashaka ko dutera akabariro akaboko ke nkigizayo cg se nkamutera umugongo.
Iyo mobnye ikimenyetso ko hari icyo agiye gukora numva umujinya ariko simbimwereke. Ubundi se nkimyoza agahita na we abyihorera.
Sinigeze muca inyuma cg se ngo mu bukumi bwajye mbe narasambanye cyane ngo wenda mbe mugereranya n’abandi,
Twashakanye muri 2006 ho byibura sinari mfite ikibazo cyane hari igihe numvaga mbishaka, kandi nkumva ibyo ankorera ari ibyo, mbese muri icyo gihe numvaga nta ko atagize.
Muri iyi minsi ubwonko bwajye ntibugitekereza iyo ngingo.
Umugabo wajye nta ko atagira ankorera iby’ibanze (caresses) ngo nibone muri icyo gikorwa ariko jye ntibiza.
Rimwe nkakora nk’aho nabishatse kugira ngo mbone abikora bikarangira;(mbese nkishushanya ngirira we, ariko akabikora mbabara nkihangana)
Ku bwajye numva merewe neza iyo ndyamye nta cyo ambajije.
Ubu jya numva abantu bavuga ngo “imibonano”ni cyo kintu cyiza kibaho, nababwira ko jye atari ko mbibona ntibabyemere.
Umugabo wajye yagiye muri mission amara umwaka wose ariko nta cyo numvise bintwaye kuko igihe cyose iyo ngingo sinayitekerezaga.
Aje numvise ngize ugushaka ariko na byo byarangira nye n’umunsi umwe, ubundi iminsi ikurikiyeho nkajya nibaza icyo bimaze n’icyo abantu babikundira cg se babikorera.
Mbere nabitekererezaga abantu bakambwira ngo uko imyaka igenda ihita bizagenda biza ariko si ko bimeze ahubwo uko imyaka igenda jyenda mbyanga kurushaho
Mfite ikibazo ko bishobora kuzagira ingaruka ku mugabo wajye kuko akenshi nkora igishoboka cyose ngo atagira icyo ambaza .
Nkaba ngira ngo mungire inama niba ari uburwayi n aho najya kwivuriza.
Murakoze
71 Comments
Ntibikoroheye! ariko hari icyo ntekereje: ese ntiwaba ufata imiti yo kuboneza urubyaro none imisemburo yawe ikaba yarahindutse uko ivuburwa? niba ari ibyo uzagerageze guhindura uburyo ukoresha uve kuburyo bw’imusemburo ukoreshe ubundi budasaba imisemburo (wakwegera ikigonderabuzima icyo ari cyo cyose) nibyanga uzashakire ahandi.
nanjye nunge murya Xy,ntabwo watubwiyeko waba ahari imiti ukoresha yo kuboneza urubyaro,ariko njye narayikoresheje bingendekera gutyo ,ubu maze imyaka 2 narafashe gahunda yo kuyihagarika nkoresha uburyo gakondo bw,urunigi(uzajye kukigo nderabuzima icyo aricyo cyose bazaruguha bakwigishe nuburyo bwo kurukoresha),bizaba byiza ariko ko usobanurira umugabo wawe ikibazo ufite bityo muzahabwe hamwe amabwiriza yo kurukoresha kugirango abigufashemo mukuyubahiriza,ubu nandika kuva mpagaritse iyo miti mbonako akazi kagenda neza kdi uko iminsi ishira bikarushaho kuba byiza.ubwo uzatubwira ko haricyo wabashije kugeraho
Ni byo koko nkoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro. NKaba niteza urushinge buri mezi 3 .Nagira ngo nibarize abangiriye inama yo kujya kwa muganga, aha umuntu ajya ku wuhe muganga, umugynecologue cg umupsychologue?
Nubwo ntabisobanukiwe, ariko ndumva wakwerekeza mbere nambere aho bagutera urushinge buri 3 mois, ubundi ukababwira ingaruka wahuye nazo. ubundi bakaba aribo ba kubwira uko wabigenza. Naho wakwerekeza. naho baba aba Gyneco, aba pscho bose ndumva ntacyo bakumarira, kuko ari ikibazo hormonal. Gusa ntuzakore amakosa yo kugira imiti unywa utabanje kubimenyesha abaguha iyo yo kuringaniza urubyaro.
Yewe ndumva ikibazo narakigize na mbere y uko mfata imiti yo kuboneza urubyaro
koresha sterilet kuko yo nta misemburo ikoresha uzabaze gynecologue et puis hari igihe waba utangiye kugwa muri premenopause kuko imihindukire y,imisemburo irabitera
Nage bimbaho ariko gewe ndatwite babwiyeko arinda ibintera wowese waba utwite? Rero ndumva wanjya kwamuganga ariho imiti yogera santima
Ukore ibishoboka wivuze vuba, kandi ubibwire umugabo wawe. Ahandi ho azabifata ko hari undi muvabo ufite ku ruhande. Ikindi nuko abavabo dukunda gutera akabariro, nibitinda azishakira undi ajye akwihorera.
Nanjye ubu byarancanze, uwanjye nawe ni uko asigaye ameze. Niba asigaye anca inyuma akaba ariyo mpamvu? Ubu ndi mwiperereza kuko wapi ntacyo akimpimira mukoraho bikaba ibibazo kdi twari tubanye neza. Niba nzajya gushakira ahandi byanyobeye.
Reka nguhe umuti kandi uzawunywe uzafate romarin 3fois le jour ufate Nanone soja mumboga bita épi ari Nina atari ikibazo cya onapo uzakira kandi Imana ikugirire nrza
romarin ni mu mazi atetse se et puis soja ntabwo umusobanuriye neza plz sobanura neza byafasha benshi thx ubundi mukecuru nta kigenda rwose ubu uyu mubyeyi aje ku rubuga asaba inkunga akina ahubwo wowe ufite ikindi kibazo uri adducted kuri sex ubutaha tuzahura usaba ubufasha
salut,icya mbere mwa bagore mwe mwigize inka zitera,umugabo yagukoraho ukanaga akaboko,menya ko abagore muri benshi azifatira undi uzamusekera akamuha care,karibu…,kandi nicyo aba yaragushakiye kuruta ibindi utekereza,ubwo rero egera muganga akuvure kuko urarwaye,kandi ntuzongere kurimuhingukiriza ko uba utabishaka,hari gel ushobora kwa applicant bikagufasha ,egera byibura umumama ukuze waba akora muri phcie agufashe si non ntarugo ufite,urugo rwubakirwa hariya merci.
Mukecuru, ndagushimiye ku nama umuhaye. Abagore benshi b’abanyarwanda bafite iki kibazo kubera impamvu zitandukanye: gushaka uwo udakunda (gukurikira ibintu), kumva bihagije, kutita ku bagabo… uwanjye twararyamanaga tutarashakana bikaryoha koko. Ariko guhera umunsi twashakaniye yemera kubikora gake kandi nabwo ukabona ntacyo bimubwiye ari nko kurangiza umuhango.
Jya kwa muganga ubabwire ikibazo cyawe, kandi muzajyane n’umugabo wawe kugirango anabone uko ikibazo kimeze. Kandi uzagire vuba nta gutinda. Kuko icyo ni ikibazo gikomeye kandi abaganga barakivura. Uzongere utwandikire utubwire igisubizo cyo kwa muganga. Kandi ntuzatinde.
Ubwo ni uburwayi rwose, utashidikanya. Umbabarire ngusobanurire mugifaransa kuko ntavuga ikinyarwanda neza. Seldom les specialistes, vous souffrez d’une insuffisance notoire hormonale et/ou d’un blockage au niveau du systeme nerveu. Toi et ton mari devraient donc contacter un SPECIALIST dans ce domaine. Je vous recommenderais un medecin Canadien .
inama nakugira gana muganga byihuta kandi umubwize ukuri gusa uzagane abaganga b’inzobere atari bariya babaswa . bizakira humura kuko bibaho ubwo ufite ikibazo . naho uwo nabonye aguha inama yibyo warya ngo ukire uramenye uzage kwa muganga ejo batazagushuka bakaguha nibiguhuhura kuko aha ntitura abaganga dore ko hari abigize abanganga . gana muganga byihuta kandi usenge usabe Imana igufashe ubashe gukira si non nta rugo waba ufite .
Ibyo nanjye byambayeho, ariko naje gusanga byari byatangiye igihe nari ntangiye gufata imiti ya ONAPO. Narayihagaritse, nkoresha ubundi buryo, ariko kuyihagarika ubwabyo ntibyatumye nongera kugira ubushake, byansabye kwivuza. Bandagiye umumaman wabaga hariya mu gatenga hafi y’umurenge, ampa umuti wo kunywa wa kinyarwanda umeze nka jus iryoshye cyane, ampa nundi wo kwisiga, kandi byararangiye nongera ngira ubushake. Ivuze rero, bambwiye ko aba ari indwara bita ifumbi, sindi umu specialiste muri byo ariko icyo nakuyemo ni uko ari uburwayi bukira iyo umuntu yivuje. Najyaga mbipinga mbere, nibwira ko biterwa no kudashoboka kumugore, ariko aho bimbereyeho, namenye ko ari uburwayi buteje akaga. Icyanshimishije ni uko umugabo wanjye yanyumvaga, akanyitaho uko ashoboye kandi akamperekeza no kuri uwo muganga, kuko yari azi neza ko atari ko nsanzwe. Ivuze nshuti.
Mu Gatenga ahagana he Ali, waba ufite nimero ze se?
mpa numero yawe ya telephone cyangwa e-mail nkoherereze numero ze za telephone.
Nanjye ndashaka kuyiguha ariko itanyuze hano, mbigenze gute? waba ufashije benshi ni ukuri.
ushaka anyandikire kuri [email protected] mwoherereze iyo numero
nanjye mpa izo numero za telephone z’uwo mu mama wo mugatenga
Inama ntabwo nyigira wowe ndayigira umugabo wawe, Mugabo ishakire undi mugore kuko ibyo ntabwo wabivamo rwose.
IYO NIYO NAMA UBONYE YO KUMUGIRA?URAHEMUTSE
Niba ufata imiti yo kuboneza urubyaro ube uyihagaritse kuko ariyo itera umugore kumera atyo.
Na jye uyu maman dufite ikibazo kimwe ariko sinsobanukiwe n’aho umuntu ajya kwivuriza. Uwaba azi umuganga uvura iki kibazo yaturangira
Umuganga wa mbere n’Imana,uwari wewese ufite ikibazo kimeze kuriya yakwegera abanyamasengesho bakamusengera yafashwa rwose.
kurikiza inama za Alice mama
Uyu mugabo yaragowe pe, kurara iruhande rw’umugore wawe ubishaka we atabishaka ni ikibazo gikomeye. Gusa yihanganire kuvuza uwe aho kujya ahandi kuko ibyahandi bitacyemura ikibazo cye burundu. ni1 ni 2 ariko ntiyabihoramo. Gusa niba hari uzi umuspecialiste wumuganga namuturangire. Uwo mugore siwe wenyine.
ihangane mama uziko byose biva mumutwe kandi iyo ufite ikibazo biranga pe icyambere jya kwa mugananga bagupime barebe ko ari onapo cyangwa wasamye nusanga ataribyo niba ukora ufate conge uruhuke ibyumweru bibiri urebe ahantu ujya kandi ukore sport ujye muli sauna’masage bitanga amahoro ukaruhuka mumutwe hanyuma urye ibitoki ipinari ibintu birimo imboga nyinshi ugure lotamilo ikintu kigira 2000f kimeze nkumwungu uzana amazi menshi cyane pe ubundi usohoke n’umugabo wawe ubisetinge mumutwe wirinde stress niba utarwaye bizashira ushobora kuba ufite ikintu cyakubabaje n’ubishobora usohoke guceza niba uri umukirisitu ujye ahantu baririmba bishimye shaka loisir bizashira,courage.
ubanza kumu gyneco byakwanga ukajya kumu psyscho.
Inama nanjye naguha nuko wajya kwa muganga kuko byose aliho birangirira, aliko kenshi conseils za bantu harigihe zitashobora kugukiza,tukiraho ihagane imana irakiza iyo uyisenze
Uzage ku muganga w’umu Gynecologue ukorera mu Gitega witwa Cyrdion. Aravura cyane kandi ni mukuru afite experience y’igihe kinini. Courage
bonjour je suis d’accord avec vous, aravura cyane pe kandi nkuhaye ikizere ko uzakira, ariko kandi il faut savoir si nta problème pshyscologique ufite kuko akenshi bituruka mumutwe , niba ntabyo ufite problème y’imisemburo mike mu mubiri, uzanshake tuganire kuri ([email protected] ) merci
Uyu muganga Cyrdion mwatubwira ivuriro akorera uko ryitwa cg mukaduha cintact ze?
Icyokintu tegera yakubwiye ntabwo ari lotamilo kyitwa watermelon ubwonyine mukinyarwanda babivuga uko bishakiye ariko nicyiza kabisa ni fruit muri francais ni pastèque.
Sha nari narihebye nzi ko arijye jyenyine, gusa njye birakabije kuko numva naringeze aho kwimukira mu cyumba cy’abashyitsi kugira ngo mpe umugabo wanjye amahoro. kuko kubikora byo tubiheruka cyera cyane nka 2mois, ndabyanga kandi we ababara. iyo abivuze ngerageza kumuhunga mu kinyabupfura.Ariko nyamara undi ankozeho numva ntakibazo gusa nkihagararaho ngo adatuma tubikorana tukamenyerana. none reka mbanze kuri uwo muganga mumbwiye ndebe. Mugize neza
Wowe ndumva nta kibazo ufite kuko abandi bagukoraho ukumva nta kibazo, ikibazo ufite ni umugabo wawe, mukunde umwimariremo wumve ko ari ikizira kumuca inyuma, bizaza
Ibyo byose ni amagambo, shaka uko ujya kwa muganga bagusuzume bagutere ama hormones ubura, uzabishaka usigare ari wowe umutereta ngo atahe kare mubikore. njye nari naranze gushaka kubera abasore twaryamanye mbere bambazaga nta bubobere na mba ndabyanga. nagiye kwa muganga birashira. ubu ndubatse nfite abana2.
Wivurije he se ngo uturangire, uduhe na contact
Maman,hindura imirire abagore ntimukiyitaho ugabanye imihangayiko kandi ukore sport hanyuma unywe amazi menshi ufate le marin uyihindure amajyane yawe igihe cyose nushaka ujye uyiteka uyigendane uyimenyereze nkamazi ubundi urye cesame muri simba haba nizikaranze uzijyane no kukazi maze ujye uzihekenya aho ubyibukiye ufate ama salade nimboga zishoboka zose rwose bizakira kandi niba hari ikibazo wagiranye numugabo ukiyibagize unabyikuremo ubworohere buzagaruka humura naho imiti si ngombwa.Urakoze
Ihangane nshuti, ndumva umeze nkanjye, nanjye nari narayobewe ariko urakoze kugisha inama natwe tubyungukiyemo.
uzajye ku mu genyco ukorere munsi ya camp kigali witwa Cyldion ni umuhanga kdi arakuze afite experience! afite dispensaire hariya neza ku muhanda wa camp kigali uzahita uhabona! hitwa Narada j”Esprere! kdi usenge unizere uzakira >
mama ihangane ,bakunzi bumuseke uwamenya numero zu mu mama yitwa vestine akora kuri radio FLASH FM Rwanda 89.2 ATANGA impanuro nyishi zi ngo azaba akoze plz
Yewe gawe!!pole ma!kwa muganga bazagufasha
Mbonye umuntu duhuje ikibazo kabisa. Njyewe umugore wanjye yanciye inyuma ndabimenya ariko agumya guhakana kandi mfite ibimenyetso simusiga, ikibazo aho kiri naramuzinutswe burundu kugeza no kubiryo yatetse.Mbese mbona buri kintu cyose akoze yagikoze nabi.Iyo mubonye mba numva ntashaka kugira ijambo narimwe mvuga. Utabizi ntiwabimenya kuko ntidutongana kandi ntiturwana.
Uburyo uri kubyitwaramo, nta kindi bizakumarira usibye kubabara kurushaho wowe nuwo mwashakanye, bizanarangira murusenye. Gushyikirana hagati y’abashakanye bikemura ibibazo byinshi. Mwicaze, umwereke ibyo bimenyetso simusiga, niba ari amafoto wafashe cg se ikindi, maze wumve icyo abivugaho. Kandi umubwire uko wiyumva, ni uko umutekereza. Ese we waba uzi icyo atekereza kuri iyo mimerere mumazemo iminsi? Ese waba ufite intego yo gukomeza kubana nawe cyangwa gutandukana nawe? Banza wisuzume umenye icyo ushaka muri ibyo byombi, kuko nibyo bizagufasha kumenya uko muganira nicyo mwakora. Hari igihe umuntu aba mu by’ukuri afite intego yo gutandukana n’uwo bashakanye, agasigara ashakisha impamvu z’urwitwazo, singuciriye urubanza, ariko banza nawe umenye neza intego ufite muri ibyo byose. Gutandukana cg gukomeza kubana?
Naba nawe bagukoraho. Jye nahomyeho rwose umugabo ndahendahenda reka da. ubu ndashaka kuzabaza mabukwe niba kera akimukarabya yarabonaga hari ikigenda. Nimungire Inama nanjye rwose niba ntazaba nshyanutse.
kuva mwabana se ntacyo murakora?
IHANGANE N’UKURI IBYO BINTU BITERA G– USENYA INGO.IHUTIRE RERO KWEGERA MUGANGA,NIBA URI MURI GAHUNDA YO KUBONEZA URUBYARO, UYIHAGARIKE.KU BINDI BINDI WATELEFONA KURI 0789841954.IMANA IGUHE UMUGISHA NO KWIHANGANIRA IBIGERAGEZO!
ALICE weeeee waduhaye izo numero zuwo mu maman wo mu gatenga ko ikibazo ari rusange kweli.nanjye bimazeho igihe kirekire.
iyo numero ushobora kuyimpa kuri [email protected] nukli nzagusabira umugisha Alice we.
Nazikoherereje
Najye rwose Alice we nyoherereza iyo numero y uwo mumaman wo mu Gatenga kuri [email protected], merci
Madam nagira ngo nkubwire ko warekaurwo rushing witeza muri amezi atatu kuko nirwo rugutera ibyo byose. jyewe mfite experience, igihe nafataga urushinge rwa 3 mois, narimeze nkigiti, njya kwa muganga bampa imiti( ibinini na za gel zo kwisiga) biranga. ubwo muganga arambwira ngo mpindure mfate sterilet. byarashize mfite sentiment nyinshi, iyo ndi muri ovulation byo nenda gusara kuko sentiment ziba nyinshi cyane.ubu maze umwaka nkoresha sterilet. nawe rero va kurushinge, ukoreshe sterilet
jyewe mfite imyaka 43 icyo kibazo ndagifite kuko muganga yambwiye ko ntangiye periode ya menopause hormones ziragabanuka byanashoboka ko Alice yaba imutangiye hakiri kare azabitohoze neza urebe niba nta bouffees de chaleur zitangiye kuza !sinzi rero niba habaho nibisimbura hormones ovariens nanjye mbabazwa n,uko ntagishimisha cheri wanjye nka kera kandi we rwose ameze neza ndabashimiye
Onapo isenye ingo nyinshi,
yeme twese icyokibzo nanje ndagifite uko umbere abivuze nanje ndagifite umugabo wanje aragiye peee numva ntabishaka ariko ndabikora kugira ngo yishime
nanjye mbashimiye izi nama kuko neza neza mfite ikibazo nkicye ariko iyo hashize nka1 mois numva bimeze neza mbese tubikora nabishatse kdi nta miti ya onapo nafashe. maze nkumwaka ntabishaka ari ugupfa kubikora. iyo agiye muri mission nibwo numva mfite amahoro iyo aje tubikora nka 2 mbishaka bikaba birangiye. ese iyo lomari bayinywa gute. mufashe. murakoze
nyamara ibi byose muvuga njye mbona mwakwegera Umuganga akababwira icyogukora, si non byose n’ibigambo
Niba aruko bimeze shaka Alice ubwire n’umugabo wawe ikibazo cyawe muzange kureba uwo mumama Alice yakubwiye.Ariko ubaze uganire n’umugabo wawe mubone gufata umwazuro.
Abagabo dufite ibibazo, nange uwange nuko bimeze, harubwo njya muri mission nkagaruka nziko hari icyahindutse ariko wapi, biragaragara rero ko ari ikibazo kubadamu bafata imiti iboneza urubyaro, mureke nk’abagabo dushake icyo dukora mbere yo gukeka ko aguca inyuma kuko hari abo twaganiriye batangiye kokamwa ningeso yo kwikinisha kubera abagore batakibapimira abandi bashakiriza hanze. Twaratewe rero ntitwabimenya. Twakora iki kugirango tudasenya?
Iku kibazo cyawe kirakomeye kandi kiba ku bagore benshi. Inama ni ukujya kureba umupsychologue. Kutifuza umugabo biterwa n’ibintu byinshi. Icyo nakubwira nzi neza ni ikintu cyitwa stress. umugabo wawe uramukunda rwose ariko iyo mufite utubazo nkutwa mafaranga,cyangwa twa famille etc..ni urugero nguhaye , ubiha umwany amuninicyane noneho umugabo akaza unaniwe niuko ukumva utamushaka. les psy bakugira inama kandi njye nzi abantu benshi byagiye bikunda bari hafi gusenya. Kandi ugomba kubiganira n’umugabo ukamubwira ko wumva urwaye kuko wumva utabishatse kandi ko mugomba kujya kureba muganga. Niwinumira nawe bikamuyobera azakeka ko umutendetse , ese we bimuyobeye nawe yajya hanze. Kandi niba atagiye hanze uzamenye ko kudakora sexe bisigaye bitera indwara za prostate. BITEKEREZEHO
Ndumva njyewe ikibazo kitari kuri wowe, buri muntu wese agira coté faible yiwe, kandi zose ziratandukanye, ufite amahirwe kuko ufite umugabo ugukunda kandi nawe ukaba umukunda, iyo aba atagukunda aba yarigendeye, ikintu wakora ni kimwe, uzagerageze ubimubwire, niba azi ubundi buryo yakora kugira ngo agere kuntego yazabikora, kuko iyo ubimuhishe yazajya akeka ibindi, kandi urumva ko byazakuviramo ingaruka, kandi nawe uzagerageze rimwe na rimwe uzajye umukorera massage, caresse, z’umubiri wose, uzabona bigarutse. Dr,Brad
Jye uko mbona ikibazo cyawe mbona udakwiye ,guta umwanya muri ibyo byose mbona bisa no kuraguza .Dore inama:1.Babikubwiye benhi ,banza tout les evenemant nziza cg mbi wanyuzemo n’umugabo urebe izakubabaje ko atarizo zabiteye.uzivuganeho n’umugabo wawe ,nibidahinduka cgangwa ntazo ujye kwa muganga mu bitaro bya leta (hospital de reference)bifite ziriya service bakubwite aribyo:RWANDA MILTARY HOSPYTAL NA CHUK HOSE HABONEKA ABA GYNECOLOGUE,LABO ZIGEZWEHO NA PSYCHOLOGUE.ARIKO NTA KUJYA MU RUGO haba mu gatenga cya ahandi barababeshya.
SALUT URWANE INTAMBARA NZIZA UTAZASHIDUKA BAKUGEJEJE MU BAPFUMU,MAZE AKAKUVURA KIMWE,AKAKWANDUZA BIRINDWI NIKO BAKORA IMANA IKOROHEREZE.
Bavandimwe muraho, jye ikibazo mbona giterwa ni abantu basigaye batekereza amafaranga gusa akabatera stress. iyo itagizwe n’umugore igirwa ni umugabo .bombi ubyigize yibagirwa uwo babana. ntekereza kandi ko ni imiti igabanya imbyaro nayo yabigiramo uruhare. ba damu namwe mujye mukora siporo yabafasha kurwanya ibyo bibazo. ubishoboye yafata no kubinyobwa bitera ubushyuhe . byabafasha.
Alice wambabariye ukampa number y’uwo mu maman wo mu Gatenga koko!waba ungiriye neza cyane kuko ndi mumarembera pe! kandi uri bazina wange.merci.
Mama Senga Byose Birashoboka Kdi Kwa Muganga Ni Numero 2.
Mwa bamama mwe, ndabasuhuje mugire amahoro. Mwese maze gusoma messages zanyu nsanze mutekereza mubkizungu gusa kd byose siko babishobora! Ngaha uwivuje mu kinyarda ngobyagiye mu bapfumu. Sibyo.Dorevno mwampamagaraho mbarangire umuganga wa kinyard utuye I Musave. Aragusuzuma yasanga ari ibidaba umuganga wa kizungu akakohereza, yasanga yakuvura akabigukorera kulo nzi abantu benshi yafashije baguha n’ubuhamya. Ubishoboye amvugishe kuri 0731624023.Imana ibahe umugisha.
UMVA RERO MBABWIRE BYOSE NUKO ABA ATABYISHYIZEMO NIBA YUMVA IBYO AGIYE GUKORA BITAMURIMONTANARIMWE AZABISHAKA,BYISHYIREMONUMUTIMA WAWEWOSE MAZE UREBE IKIVAMO.URUGEROBAZATEKE IBIRYO WISHYIREMO KO UTABIRYA NYINE NTUZABIRYA KUKO WISHYIEMO UKO BIMEZE
Comments are closed.