Mu birunga: Ingagi yahutaje umugore ku bw’amahirwe ntiyamugirira nabi
Umugore wo muri Australia wari mu birunga byo mu Rwanda mu bukerarugendo mu minsi micye ishize ingagi nkuru yaraje iramuhirika aratembagara ariko ku bw’amahirwe ntiyakomeza ngo imuhohotere.
Uyu muzungukazi yitwa Gemma Cosgriff afite imyaka 29 akaba yari mu Rwanda mu kwezi kwa bucyi n’umugabo we Damian bakajya gutembera muri Pariki y’ibirunga kureba ingagi.
KU MASHUSHO, we n’abandi bakerarugendo bari hafi yazo bazireba zikina, ingagi ipima nk’ibiro 300 yagize itya iza yihuta imusanga iramuhirika yitura hasi mu byatsi.
Uyu mugore yatangarije ikinyamakuru 9News cy’iwabo ko muri iryo segonda yagize ubwoba budasanzwe ko ubuzima bwe burangiye.
Avuga ko umu Guide yahize amwegera aramwegura amubwira ko atagomba kureba iyi ngagi mu maso nayo yahise yigirayo.
Uyu mugore avuga ko nta gikomere yagize kuko ingagi yamuhiritse gusa.
Ati “Nubwo ari kinini ariko ukuboko kwacyo kurorohereye ni nk’umusego niyo mpamvu ntababaye cyangwa ngo nkomereke rwose.”
Uyu mugore avuga ko umupira yari yambaye ari wo ushobora kuba warakuruye ingagi ikaza imusanga.
Ati “Ndabizi neza ko byaba byaratewe n’iri bara rya roza, nagomba kuba nari nagiye nambaye amabara atamurika cyane.”
Abahanga mu by’ingagi bemeza ko idakunda kubona amabara amurika cyane, ndetse akenshi abazisura basabwa kugenda bambaye imyenda y’amabara ahubwo bakambara imyenda ya kaki cyangwa icyatsi cyijimye.
Ingagi zo mu birunga ni inyamaswa ziteye amatsiko cyane ni ibyiza bikurura cyane abanyamahanga n’ubwo n’imibare y’abanyarwanda bazisura muri ibi bihe yagiye izamuka nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’umwe mu bakozi bakira abasura Pariki y’ibirunga.
Gemma avuga ko yabonye ingagi zo mu Birunga zituje cyane kandi zikunda abantu.
Ingagi zo mu Birunga zisigaye ku isi gusa mu birunga by’u Rwanda, Congo na Uganda zose hamwe zibarirwa kuri 800.
Gemma agira inama abandi bakunda ibidukikije kujya gusura inyamaswa nk’izi ziba zihariye.
UM– USEKE.RW