Mu birori byo Kwibohora, ibinyobwa bya BRALIRWA byazanye ibyishimo mu bindi
Uruganda Nyarwanda rwenga rukanacuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, BRALIRWA rwaraye rufashije Abanyarwanda kwishimira isabukuru y’Imyaka 25 bamaze bibohoye rubagezaho ibinyobwa byarwo byabafashije kwinjira mu byishimo.
Mu mbuga ngari ya parking ya Stade Amahoro, aharaye habereye igitaramo cy’abahanzi batandukanye bafashaga abanyarwanda kwishimira Isabukuru yo Kwibohora, BRALIRWA na yo yaje kwifatanya n’abanyarwanda muri iki gikorwa.
Uru ruganda ruyoboye mu Rwanda mu gukora no gucuruza ibinyobwa bifite icyanga kandi bifutse, rwazanye ibinyobwa byarwo birimo Heinken, Amstel, Fanta n’ibindi birimo n’ikinyobwa iheruka gushyira hanze cya Mutzig Class.
Abari bitabiriye iki gitaramo bishimiye indirimbo z’abahanzi batandukanye, ntibigeze bagerwaho n’icyaka kuko ibi binyobwa bya BRALIRWA byari bibegereye ku buryo buri wese yaguraga icyo yifuza.
Inshuti n’abavandimwe bari bahuje urugwiro muri iki gitaramo kibumbatiye amajyambere abanyarwanda bari kugeraho, ibyishimo byabo bigakomeza gusemburwa n’ibi binyobwa bya BRALIRWA.
Arien KABARIRA URWIBUTSO
UMUSEKE.RW